AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukozi wa RIB uherutse guhitanwa n’ impanuka yo mu muhanda yashyinguwe

Umukozi wa RIB uherutse guhitanwa n’ impanuka yo mu muhanda yashyinguwe
4-10-2019 saa 21:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6964 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB Jeannot Ruhunga, n’ umunyamabanga mukuru wungirije Isabelle Kalihangabo bitabiriye umuhango wo gushyingura umukozi wa RIB uherutse kwitaba Imana azize impanuka yo mu muhanda.

Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa twitter yavuze ko nyakwigendera Yves Mugunga witabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2019, yari umugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Busasamana. RIB yifuriye nyakwigendera kuruhukira mu mahoro adashira.

Ubwo iyi mpanuka yabaga ishami rya Polisi y’ u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko yatewe n’ uko ikamyo ifite purake yo muri Kenya yabuze feri iri inyuma ya Yves Mugunga wari kuri moto ihita imugonga arapfa.

Inkuru bifitanye isano :Rubavu : Impanuka y’ ikamyo yahitanye umukozi wa RIB


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA