AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umuntu wa 2 yaregeye indishyi mu rubanza rwa Sankara

Umuntu wa 2 yaregeye indishyi mu rubanza rwa Sankara
28-01-2020 saa 10:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1318 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Yusuf Ndutiye ukomoka mu Mudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Kigarama nawe yageye indishyi mu mu rubanza ruregwamo NSABIMANA Callixte wiyise Majoro Sankara ruri kuburanishwa mu mizi .

Nsabimana Callixte wiyise Sankara wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, kuri uyu wa Kabiri yagejejwe imbere y’urukiko kuburana mu mizi ku byaha bigera kuri 16 aregwa.

Yagajejwe mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza; yambaye imyenda isanzwe iranga abagororwa aherekejwe n’abacungagereza. Umutekano wari wakajijwe mu rukiko imbere no hanze yarwo.

Iburanisha ryatangiye ku 8:45; abacamanza bakigera mu rukiko hagaragaye uwitwa Yusuf Ndutiye wahise avuga ko aregera indishyi.

Hagaragajwe n’ibaruwa yandikiye urukiko asaba kuregera indishyi ndetse hemezwa ko yatanze n’igarama.

Urukiko rwamubwiye ko aba yicaye akaza guhabwa umwanya wo kugaragaza indishyi aregera nyuma.

Ubushinjacyaha bwakomereje aho bwari bugeze mu iburanisha riheruka ku wa 17 Mutarama 2020 aho bwari bwavuze ku byaha akurikiranweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuva mu Bugenzacyaha, Nsabimana yemeye ibyaha byose akurikiranyweho abisabira imbabazi kandi ko yagaragaje uruhare rw’abayobozi bari bafatanyije kuyobora MRCD barimo Rusesabagina Paul n’abandi.

Kuba rero ngo yaremeye ibyo byaha aregwa ngo ni impamvu ituma atsindwa urubanza.

Mu kugaragaza ibimenyetso haherewe ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo. Ubushinjacyaha bwavuze ko yari Visi Perezida wa Kabiri w’ishyaka MRCD ari ryo ryabyaye umutwe witwara gisirikare wa FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda bigahitana abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Bwavuze ko kandi yagiye yumvikana ku maradiyo mpuzamahanga yigamba ibitero byagabwe mu gice giherereye hafi ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Harimo itangazo ryo ku wa 18 Werurwe 2018 rishyiraho MRCD ryashyizweho umukono na Nsabimana Callixte nka Visi Perezida wa kabiri n’abandi barimo Rusesabagina nka Perezida.

Iryo tangazo ngo ryari rikubiyemo amahame agamije impinduramatwara mu Rwanda; rihamagarira Abanyarwanda bose kurishyigikira. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iryo tangazo ririho umukono wa Nsabimana kandi yabyemereye ubugenzacyaha.

Irindi tangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018 naryo Nsabimana aregwa gushyiraho umukono ni irigamije kwangisha Abanyarwanda ubutegetsi buriho nk’aho rivuga ko ‘Leta y’u Rwanda yica abaturage kandi icuruza Jenoside’.

Ririmo kandi ko FLN izakoresha inzira y’amasasu mukuzana impinduramatwara mu Rwanda kuko ‘FPR yanze ko bikorwa mu nzira y’amahoro’.

Indi nyandiko ni iyo ku wa 30 Kanama 2018, Rusesabagina Paul yandikiye Umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu aho yagaragaje amagambo asebya Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ko ahonyora uburenganzira bwa muntu. Ibi ngo bihuye n’ibyo Nsabimana wari Visi Perezida we yanditse mu itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018 agamije kwangisha Abanyarwanda ubutegetsi buriho.

Irindi tangazo ni iryo ku wa 19 Werurwe 2019 ryashyizweho umukono na Nsabimana Callixte ririmo ko ingabo abereye umuvugizi zafashe ibice bitandukanye by’igihugu birimo ibyo mu Majyepfo n’Iburengerazuba. Iryo tangazo ryagiraga inama Abanyarwanda yo kudakorera ingendo muri ibyo bice.

Irindi tangazo Nsabimana ashinjwa gushyira hanze no gusinyaho ni iryo ku wa 21 Werurwe 2019 rigamije kwangisha abanyarwanda ubutegetsi rivuga ko Ingabo z’Igihugu zikora ibikorwa byo kwica abaturage kugira ngo byitirirwe FLN. Ririmo kandi ko agace kegereye ishyamba rya Nyungwe n’imihanda yaho bitemerewe gukoreshwa kuko ari ‘akarere k’imirwano’.

Nsabimana wahoze ari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN, yafatiwe muri Comores mu mwaka ushize ahita yoherezwa mu Rwanda. Yaje kuburana yunganiwe n’Umunyamategeko we Nkundabarashi Moise, wanamwunganiye kuva mu bugenzacyaha.

Aregwa ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Mu iburanisha ryaherukaga ku wa 17 Mutarama 2020; mu rukiko hagaragaye uwaregeye indishyi z’ibyangijwe n’ibikorwa by’umutwe Nsabimana yari abereye umuvugizi.

Uwo ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Nsengiyumva Vincent batwikiye imodoka bakanamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Kamena 2018, wagaragaye muri urwo rubanza ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.

Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...