AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umunyamakuru Irené Mulindahabi yatawe muri yombi akurikiranyweho gutangaza amagambo y’ urukozasoni

Umunyamakuru Irené Mulindahabi yatawe muri yombi akurikiranyweho gutangaza amagambo y’ urukozasoni
18-09-2019 saa 06:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 19994 | Ibitekerezo 10

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko yafashe umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Uyu munyamakuru Mulindahabi arazwi cyane mu kiganiro Sunday night gitambuka kuri Radio na televiziyo Isango Star.

Mu butumwa RIB yashyize ku rubuga rwa twitter yasabye abakoresha imbuga nkoranya mbaga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

RIB ntabwo yatangaje icyo uyu munyamakuru yakoze cyatumye akekwaho gukwirakwiza urukozasoni, gusa hari amashusho y’ umugore waganiriye n’ umunyamakuru Mulindahabi ari ku mbuga nkoranyambaga. Uwo mugore yumvikana avuga igitsina cy’ umugore mu izina.

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga igika cya mbere ivuga ko Umuntu wese, utangaza,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha yashyize ahiagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000Frw).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Vava Kuya 19-09-2019

Imana imurengere kuko harimpamvu ariwe babireze kdi bikorwa nabenshi
Ntutinye ni satani uri kukugambanira ariko kdi umenyeko nimana igushaka
Ishaka kugukura mu magambo yamanjwe
Yoretse benshi komera ushikame kdi uyaturire ibyo wakoze byose wihanire kubireka ibindi izabyikorera ubiyirekere🙠🙠lmana imfashe ubone ubu butumwa kdi usobanukirwe nicyo mvuga

Amahoro Kuya 18-09-2019

Nibyo gukebura bakora amakosa. hanyuma ababivugira kuri radio bo ngo ni inzobere muby’imibonanao fafite ubudahangarwa bumeze gute? nabyo bazabirebeho. bo bongeraho ko bafite n’amavuriro sinzi niba nayo yemewe cg ibyo batangamo imiti bizwi/byaragenzuwe. murakoze

xxxxcccmm Kuya 18-09-2019

Afrimax Tv murye muri menge. Back T ndakuburiye

Galilee Kuya 18-09-2019

Umva sha yazize ko yavanzemo na gahunda za leta. Abandi birirwa bavisakuza ko ntawe ubakoraho. Hum

Sibo Kuya 18-09-2019

Harya isimbi noeline ko yakoze ibirenze biriya bamugize bate kuko ntekereza ko ari uwavuze ibintu nuwabyandaritse kukarubanda batanganya amakose numvise ngo uriya mukobwa banabuze itegeko rimuhana gusa ari uwabivuze nubishyira kukarubanda ntan’umwe nshyigikiye

Umutoni nadia Kuya 18-09-2019

None c ikibazo nukubivuga mumazina cg , none iyo bigishije Isomo ry imyororokere ntibabivuga ibitey isoni, ko bavugako isoni zirishy uburozi cyereka niba aribindi ariko bibaye aribyo ntabwo twaba dusobanukiwe p

Umutoni nadia Kuya 18-09-2019

None c ikibazo nukubivuga mumazina cg , none iyo bigishije Isomo ry imyororokere ntibabivuga ibitey isoni, ko bavugako isoni zirishy uburozi cyereka niba aribindi ariko bibaye aribyo ntabwo twaba dusobanukiwe p

Aline Kuya 18-09-2019

Mbere yo guta muri yombi bari bakwiye guhugura abashyira amakuru ku mbuga bakabamenyesha umurongo batagomba kurenga. Uyu rwose baramurenganije kuko siwe wenyine wakoze ibiganiro byerekeye igitsina .

Nzeyimana Etienne Kuya 18-09-2019

Aha ho rwose RIB yakorwa mu ntoki!! bisigaye bibabaje cyane kuko ibyo abanyamakuru (niba koko baba aribo) basigaye bashyira ku mbuga biteye ubwoba nagahinda! kubona ufunguye youtube ngo urebe ibyiriwe bivugwa ki Isi uri kumwe numwana muto ugasanganizwa ngo umugore yavuze inguni 7 ziri mu myanya myibarukiroye (Aha bavuga igits...a) aya magambo ahita atuma umuntu yibaza aho tujya bikagorana.

Abashinzwe umuco ndetse nabakurikirana ibyandikirwa ku mbuga bakagombye kwanza guha amahugurwa bariya banyama (kuru) bakababwira ko ibyo bandika bitari byiza ku kazaza kabana bacu ndetse nababo kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda! ariya magambo bandika rwose arakabije cyane niba ari n’amajyambere yihuse yaba yarayobye inzira!

kk Kuya 18-09-2019

nonese ibi ko ntamunsi bidakorwa!babagore bakora kuri flash byabindi bavuga ni ibiki!? ejobundi ko nabonye banagiranye ikiganiro na bac-t bakabivuga byose kuri youtube chanel!? cg biterwa nuwo bashaka guhambira!?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...