AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umunyarwandakazi Rosalie Uwimabera yasanzwe mu bwogero yapfuye

Umunyarwandakazi Rosalie Uwimabera yasanzwe mu bwogero yapfuye
3-10-2019 saa 10:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8205 | Ibitekerezo 4

Rosalie Uwimabera wagaba mu Bubiligi ku mugoroba wo ku wa Kabili yasanzwe mu bwogero yapfuye. Birakekwa ko yazize indwara y’ umutima.

Nyakwigendera mu cyumweru gishize yari mu Rwanda yitabiriye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Abo mu muryango wa Uwimabera ni bamwe mu mibiri 100 yabonetse mu murenge wa Rwezamenyo.

Iyi mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Nyakwigendera Uwimabera yitabye Imana nyuma y’ iminsi 4 gusa asubiye mu Bubiligi kuko ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize aribwo yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Bubiligi.

Umuyobozi wa IBUKA Prof Dusingizemungu Jean Pierre yabwiye The New Times ko umurambo wa Uwimabera wabonywe n’ umukobwa we mu bwogero.

Ntabwo haramenyekana neza icyateye urupfu rwa Uwimabera ariko bikekwa ko yaba yarafashwe n’ indwara y’ umutima akagwa igihumure kubera ibyo yabonye mu cyumweru gishize ubwo yabonaga imibiri y’ abo mu muryango we bishwe mu myaka 25 ishize.

Dusingizemungu ati “Nta gushidikanya ko yashenguwe n’uko bishwe ariko nanone ntiwabura kubihuza n’igikorwa cyo gushyingura iriya mibiri y’abazize Jenoside mu cyumweru gishize. Yari ari aho umuryango we wose wiciwe.”

Prof Dusingizemungu yavuze ko bibabaje cyane kumva umuntu yapfuye amaze kubona imibiri y’abe bishwe.

Amaze gushyingura iyo mibiri irimo n’abo mu muryango we, Uwimabera yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe no kuba abashije kubona imibiri y’abe bishwe akabishyingurira.

Yagize ati “Ndishimye mbonye mu rumuna wange bucura mu muryango wacu, ashinguwe mu cyubahiro, ubu ndabohotse”


Uwimabera Rosalie n’ umugabo we

Uwimabera ni mwene Jean Baptiste Rwagasana yabanaga na Mutabazi Eugène babyaranye abana babiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Birashoboka Kuya 5-10-2019

Gusa ubudwayi bufata ubwonko numutima witayeho amazi ni BP iyo utaziko uyigira benshi nabonye bagwa murwogero umuryango usigaye wihangane ntawuhindura gahunda y,Imana

Edouard Kuya 3-10-2019

Birababaje pe!Imana ikomeze umuryango we!!!

felicien Kuya 3-10-2019

uumuryangoweniwihangane.

kayitesi Kuya 3-10-2019

ahwiiii,biragoye kubona amagambo yogukoresha.ariko Uwiteka utanga ihumure ahumurize umuryango.kandi yakira mû gituza cye uyu mubyeyi.nimuhumure tuzongera tubone abacu twakundaga.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...