AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda witeguraga ‘graduation’ yitabye Imana

Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda witeguraga ‘graduation’ yitabye Imana
14-09-2019 saa 20:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 19447 | Ibitekerezo 9

Umukobwa witwa Niyomukiza Dynamique wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda ibijyanye na Finance yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 azize uburwayi.

Nk’ uko abanyeshuri biganaga na Niyomukiza babitangarije UKWEZI , nyakwigendera yaguye mu bitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali azize kanseri y’ igifu.

Uyu mukobwa yiteguraga kuzambara ikanzu y’ abarangije Kaminuza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka 2019.

Umuryango wa nyakwidendera watangaje ko Niyomukiza Dynamique azashyingurwa ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 nyuma ya misa yo kumusabira izabera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo y’ I Masaka.

Azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Amakuru agera ku Ukwezi avuga ko nyakwigendera avuka I Masaka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.


Niyomukiza Dynamique yari arangije muri UR-CBE mu gashami ka Finance


Aha Niyomukiza yari kumwe na nyina


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Muzehe Kuya 18-09-2019

Ushoborabyose nyir’impuhwe amwakire mu ntore ze

celine ingabire Kuya 17-09-2019

imana imwakire mubayo kd umuryangowe ukomere.

Olive Kuya 17-09-2019

Imana imuhe iruko ridashira

KABANDA Badrou Kuya 16-09-2019

IMANA IMWAKIRE MUBAYO TWESE NIYONZIRA

Olivier Kuya 15-09-2019

Uyu mukobwa rwose yari imfura. Nakundaga gutera brague nawe ndi muri stage, Imana imuhe iruhuko ridashira

MUNYABUGINGO Jean Claude Kuya 15-09-2019

Abarangije imfu zikunze kubakoramo cyane graduation yegereje. Imana iturengere rwose

MUNYABUGINGO Jean Claude Kuya 15-09-2019

Abarangije imfu zikunze kubakoramo cyane graduation yegereje. Imana iturengere rwose

Niyodusenga Emmanuel Kuya 15-09-2019

Birababaje nukuri

Kanani Kuya 14-09-2019

Imana imwakire mu bayo. Mana ukomeze umuryango we

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...