AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango wa Bagirayabo washidikanyije ku bisubizo bya DNA kuwo ukeka ko ari umwana wabo

Umuryango wa Bagirayabo washidikanyije ku bisubizo bya DNA kuwo ukeka ko ari umwana wabo
13-04-2019 saa 09:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12698 | Ibitekerezo

Eric watoraguwe mu 1997 afite imyaka 2 agahabwa izina rya (Nsengiyumva), mu kwezi gushize yamenyanye n’ umuryango wo mu karere ka Huye wabuze umwana, uwo muryango uvuga ko Eric ari umwana wawo ariko ibisubizo bya DNA bigaragaza ko nta sano bafitanye.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2019 nibwo Eric yatoraguwe na CICR ikamurera atazi umuryango we yagiye mu itangazamakuru agaragaza ifoto ye yafotowe na CICR ikimara kumutoragura.

Nyuma y’ iminsi ibiri , Eric yahise ahamagarwa n’ umuryango wa Bagirayabo Anastase na Nyiraneza Yozefa bamubwira ko basanze ari umwana wabo.

Eric, Bagirayabo n’ umugore we Nyiraneza Yozepfa ngo bazakomeza kuba inshuti

Tariki 24 Werurwe ubwo Eric yasuraga uyu muryango mu murenge wa Mbazi akagari ka Tare, byari ibyishimo muri uyu muryango wumva ko wongeye kubona umwana wawo.

Icyatumaga uyu muryango ugira icyizere ni uko inkuru y’ ibura n’ itoragurwa rya Eric ihura n’ iy’ umwana w’ uyu muryango wabuze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019 nibwo uyu muryango wagiye ku kigo cy’ igihugu gipima amasano kureba ibisubizo , ubwirwa ko nta sano y’ amaraso ufitanye na Eric.

Bagirayabo yababajwe no kuba ibyuma byagaragaje ko nta sano y’ amaraso afitanye na Eric. Yabwiye Flash TV ko ari umukene ariko yari yemeye agatanga amafaranga kuko yumvaga Imana yasubije amasengesho amaze imyaka irenga 20 asenga.

Yagize ati “Ndi umuturage waho ndi umukene, gutanga ariya mafaranga ni uko nari numvise amasengesho nasabaga Imana yasubijwe, ku kimenyetso kariya gafoto kuva na kera na n’ ubu, kariya gafoto yaba no mu bavandimwe namwe mureba nabonaga umwana ari uwanjye. Biriya byuma[…]Imana niyo nkuru”

Umuryango wa Bagirayabo uvuga ko waburanye n’ umwana wabo bahunguka mu 1997. Umwana babuze bavuga ko yitwaga Eric akaba yari ahetswe na mushiki wa Bagirayabo waburiwe irengero kugeza ubu.

Nyuma yo kubona Eric ashakakisha Umuryango we, banaganira inkuru y’ uko yabuze n’ uko yatoraguwe bagasanga irahura, Eric n’ uyu muryango bagannye Laboratoire ipima isano y’ amaraso kugira ngo bemeze bidashidikanywaho ko Eric ari umwana wabo.

Muri uyu mwaka wa 2019, Eric warangije amashuri yisumbuye yasubiye gushaka dosiye ye mu ishami rya Croix Rouge rishinzwe gushakisha imiryango, rimuha agafoto yafotowe akimara gutoragurwa, rinamubwira ko yatoraguwe kuri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo hafi ya Goma na Gisenyi.

Muri ibi bice niho mushiki wa Bagirayabo wari uhetse Eric yaburaniye na Bagirayabo n’ umugore we Nyiraneza Yozefa. Ubwo UKWEZI duheruka kuganira na Yozefa yatubwiye ko yishimiye ko yongeye kubona umwana we Eric ndetse ko n’ abaturanyi babo babonye Eric bemeza ko ari umwana wabo.

Yozefa yatubwiye ko umugabo we Bagirayabo yari agikomeje gusenga asaba Imana ngo izamuhuze n’ umwana wabo babuze.

Eric nyuma y’ uko ibisubizo bya DNA byerekanye ko nta sano afitanye n’ Umuryango wa Bagirayabo, yabwiye Ukwezi ati “Ni agahinda gakomeye. Ababyeyi bo n’ imiryango yabo byabababaje cyane. N’ ubu ntabwo bemera ibyavuye mu ipima”

Gupimisha ikizami cya DNA byasabye umuryango wa Bagirayabo kwishyura ibihumbi 305 utabariyemo amatike.

Eric na Bagirayabo Anastase DNA yerekanye ko atari se nubwo abantu bavuga ko basa

Bagirayabo avuga ko nubwo ibisubizo byagaragaje ko Eric atari umwana we, ngo azakomeza kumubera umubyeyi ngo n’ ajya no gukora ubukwe n’ ashaka azamubwire amubere se.

Uwaba afite amakuru yafasha Eric kubona umuryango we yayamugezaho anyuze kuri numero ye ya telefone : 0784694349 , iyi numero iba no kuri Whatsapp.

Eric w’ umupira w’ umweru na Bagirayabo na Nyiraneza Yozefa bari bajyanye kureba ibisubizo bya DNA

Inkuru bifitanye isano :

Eric watoraguwe muri 1997 yashyize ahagaragara ifoto ye ngo arebe ko yabona umuryango we

Eric waburanye n’ umuryango mu 1997 yongeye kuwubona gihamya isigaye ni ADN


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA