AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umushoferi wa CHUK akurikiranyweho kwiyita Komanda wa Polisi akaka ruswa abakoze impanuka

Umushoferi wa CHUK akurikiranyweho kwiyita Komanda wa Polisi akaka ruswa abakoze impanuka
22-09-2021 saa 15:37' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2311 | Ibitekerezo 2

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye umugabo usanzwe atwara imbangukiragutabara y’Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ukurikiranyweho kwaka ruswa abashoferi bakoze impanuka ababwira ko ari Komanda wa Polisi.

Uyu mugabo witwa Augustin Rutaganda weretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021, akurikiranyweho kwaka ruswa abashoferi batatu bakoze impanuka.

Ngo yabakaga iyo ruswa ababwira ko ari Komanda wa Polisi abizeza kuzabakurikiranira iby’izo mpanuka babaga bakoze.

Augustin Rutaganda yemera ko yatse abantu nimero za Telefone ariko ko atabakaga yabatse ruswa gusa ngo abo yakaga izo nimero hari abamwoherereje amafaranga kuri Mobile Money.

Icyakora ngo yishinja kuba yarakiraga ariya mafaranga kuri Mobile Money ariko ntayabasubize, akaba yumva ari amakosa akomeye yicuza. Yari amaze kwakira ibihumbi 150 Frw.

Ati “Ndicuza kandi rwose ndasaba Abanyarwanda imbabazi kuko nararengereye, sinasubiza amafaranga yangezeho.”

Avuga ko nimero za Telefone yazibakaga agamije kuzakurikirana ngo ababaze uko byagenze nyuma y’izo mpanuka babaga bakoze.

Umwe mu bashoferi batatu batswe amafaranga n’uriya mugabo, avuga ko yumvise telephone imuhamagaye yayitaba akamubwira ko ari uwasanzwe amaze kugonga umuntu, kandi ko ari we urwaje uwagonzwe, ubundi amusaba ibihumbi 100 Frw.

Uyu mushoferi avuga ko yamwoherereje ariya mafaranga yamwatse “ngira ngo ntabare uwo wari wakomeretse kuko kuri njye numvaga gutabara uwo nagize uruhare mu byago bye ntakibazo kirimo.”

Mu bandi yatse iriya ruswa kandi harimo umumotari yahamagaye akamwaka ibihumbi 50 Frw amubwira ko ari Komanda wa Polisi ushaka kumukemurira ikibazo ariko undi akamubwira ko atayabona, bakaza kumvikana ko amuha ibihumbi 15 Frw.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
shema Kuya 23-09-2021

uyu ntabwo ari uwa chuk muge mubanza mushake amakuru neza mbere yo kuyatangaza ,ni uwa ambulance za SAMU.

Umutoni Kuya 22-09-2021

Uwo mukozi ntabwo ari uwa chuk
Nti mukabeshye into babyita gusebanya

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA