AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe yatewe inda afite imyaka 15 dosiye irabura

Umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe yatewe inda afite imyaka 15 dosiye irabura
16-07-2019 saa 13:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1450 | Ibitekerezo

Nyirabapfakuvuga Esperance wo mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba arasaba ubuyobozi kumufasha akabona ubutabera bw’ umwana we wahohotewe atarageza ku myaka y’ ubukure agaterwa inda n’ umuturanyi.

Uyu mukobwa ufite uburwayi bwo watewe inda ubu agize imyaka 18, avuga ko umugabo wamuteye inda yamushukishije umuceri n’ ibishyimbo.

Muri 2016 nibwo uyu mukobwa wo mu kagari ka Kimana Umudugudu w’ Amahoro yatewe inda. Inda yamenyekanye igize amezi ane nyina atanga ikirego kuri polisi sitasiyo ya Ngoma , uyu mukobwa afashwa kubyara n’ ikigo isange one stop center gifasha abakorewe ihohoterwa.

Nyirabapfakuvuga yatangarije UKWEZI ko yakomeje gushaka uko uwahohoteye umwana we yabiryozwa ariko bakamubwira ko dosiye y’ icyo kirego yabuze.

Yagize ati “Umwana yafashwe ku ngufu nkaguma nkirukanka nkabivuga, mbona ntacyo bitanze, umuntu nza kubabwira ahantu ari, mbahaye n’ agapapuro mbona nta kintu bitanze ndabyihorera kubera inzara nari mfite n’ abana bamwe bari kuva mu mashuri”.


Nyirabapfakuvuga Esperance usaba ubuyobozi kumufasha umwana we akabona ubutabera

Nyirabapfakuvuga akomeza agira ati “Nagiye ku mubyeyi witwa afande Rosa aranyobora bihagije, antuma dosiye nagenda bakayinyima nagiyeyo gatatu. Bamaze nanjye naratuje ndabyihorera kandi urukiko rwari rwanyemereye kumpa umuburanyi”.

Avuga ko uyu muburanyi yari yemerewe ntacyo yigeze amufasha kuko nta dosiye y’ ikirego yari afite. Yemeza ko dosiye y’ iki kirego yaburiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma.

Uyu mugore avuga ko umwana we afite uburwayi bwo mu mutwe. Ati “Umwana agendana n’ ubumuga bwo mu mutwe. Kereka mbonye abampagurukira bakamenyera aho iyo dosiye yanjye yaba iri”.

Nyirabapfakuvuga Esperance avuga ko yavuje umwana we uburwayi bwo mu mutwe, agasanga yarwaye muginga imwangiza ubwoko, ugutwi n’ ijisho. Uyu mukobwa afite ugutwi kumwe kumva n’ ijisho rimwe rireba.

Ku karere ka Huye bari bagiye gufasha uyu mwana w’ umukobwa ngo bamuhe umwuga basanga atabishobora kubera uburwayi afite.

Nyirabapfakuvuga avuga ko Umuyobozi w’ akarere ka Huye umwaka ushize yasuye akagari atuyemo yajya kubaza ikibazo cye umuyobozi w’ akagari wari uriho akamubwira ngo “Wowe wibaza ikibazo cyawe turakizi tuzakigukemurira”.

Uyu mukobwa yabwiye UKWEZI ko uwamuteye inda ari umugabo witwa Lamazane Mbirinde wavomeshaga hafi y’ iwabo, uyu mukobwa yemeza ko uwamuteye inda yamushukishije isahane y’ ibiryo. Uyu mugabo ngo iki kibazo kikimara kujyanwa mu buyobozi yahise ahungira i Kigali.

Ati “Yavomeshaga hari haruguru. Yatekaga ibiryo akaba aribyo ampa, akajya ambwira ngo ninze, namusanga mu cyumba agahita ambwira ngo nindyame, namara kuryama agahita ankorera ibyo bibi yarangiza ngahita nitahira”.

Uyu mukobwa wemeza ko uwamuteye inda yamusambanyije inshuro nyinshi avuga ko yifuza ko uyu mugabo wamuteye inda yamufasha kurera umwana. Ngo yatangiye kumusambanya afite imyaka 15, amutera inda afite imyaka 16, umwana wavutse afite imyaka 2.

Twashatse kureba ku irangamuntu y’ uyu mukobwa ngo tumenye niba imyaka 18 avuga ko afite ariyo afite koko, atubwira ko ntarangamuntu arafata.

Twagerageje kuvugisha Lamazane Mbirinde ushinjwa gusambanya uyu mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe akamutera inda ntibyadushobokera. Bamwe mu baturanyi ba Nyirabapfakuvuga babwiye UKWEZI ko babizi ko Lamazane yasambanyaga uyu mukobwa.

Mugabo Vital, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Tumba, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

Yagize ati “Usibye ko icyo kibazo narintarakimenya, urumva ko cyageze mu rundi rwego rudufasha gukurikirana ibibazo. Ubwo igikurikiyeho ni ukuvugana n’ uwo mubyeyi tukareba n’ inzego cyagezeho tugakora ubuvugizi”.


Ntiyifuza ko umugabo wamuteye inda yafungwa yifuza ko yamufasha kurera umwana

Umuyobozi wa RIB mu ntara y’ amajyepfo Consolée Kamarampaka yasabye Nyiramfakuvuga kugeza iki kibazo kuri RIB ikamufasha kugikurikirana.

Kamarampaka atekereza ko iyi dosiye ishobora kuba yaraburiye mu guhererekanya ibirego biva muri Polisi bijya muri RIB, ngo niyo byaba byaragenze gutyo Nyirabapfakuvuga yakogera agatanga ikirego bundi bushya hagakorwa indi dosiye ariko ukekwa agakurikiranwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...