konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Undi munyarwanda yashimutiwe muri Uganda

Undi munyarwanda yashimutiwe muri Uganda
11-01-2019 saa 08:06' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3462 | Ibitekerezo 1

Umunyarwanda witwa Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wari utuye muri Uganda akorera mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe mu gace ka Bugolobi n’abantu bo mu rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri iki gihugu.

Abo mu muryango wa Ishimwe ndetse n’inshuti ze za hafi nibo batangaje iby’ishimutwa rye.

Ishimwe Moses Rutare wikoreraga muri uyu Mujyi wa Kampala, yari afite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, akaba yarabuze tariki 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.

Ishimwe yafatiwe ku rusengero rwa Zoe Ministries ruherereye mu gace ka Bugolobi ubwo yari yitabiriye amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye nk’uko ababibonye babitangaza.

Umwe mu nshuti za hafi za Ishimwe witwa Eunice Esule, yabwiye The New Times ko aho yafatiwe kuri uru rusengero rwa Zoe Ministries ari hafi y’ urugo rw’Umuyobozi w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda, CMI.

Umuvandimwe wa Ishimwe witwa Fred Irumva Rutare yasabye ubutegetsi bwa Uganda ko bwamujyana mu nkiko niba hari icyaha bumukurikiranyeho akabibazwa.

Yagize ati “ Ishimwe ni umuturage usanzwe. Nta rwego na rumwe rwa Leta yigeze akorera. Ntabwo tuzi icyatumye agfatwa muri buriya buryo. Buri wese ari mu gahinda. Turifuiza kumenya niba ari amahoro hanyuma bamujyane mu rukiko niba hari ibyo aregwa abibazwe.”

Irumva akomeza avuga ko murumuna we Ishimwe yaherukaga mu Rwanda mu mezi abiri ashize.

Nyuma y’uko abavandimwe ba Ishimwe ndetse n’inshuti ze batahuye ko yashimuswe n’urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, bihutiye kubimenyesha Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nayo yemereye The NewTimes ko yamenye ifatwa rya Ishimwe Moses Rutare ndetse ko yahise ibimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Jean Bosco Kabera yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo binyujijwe mu nzira za Dipolomasi.

Inkubiri y’ishimutwa ry’Abanyarwana baba muri Uganda, ryaherukaga kumvikana cyane mu mwaka wa 2017, aho abanyarwanda benshi bashimutiwe muri iki gihugu n’urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi, bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bamwe bibaviramo ubumuga bukomeye.

Umunyarwanda Ishimwe Moses Rutare yashimuswe n’urweo rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Brigitte Kuya 11-01-2019

RIP kwa Livingstone numuryango.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...