AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitswe kubera ikoranabuhanga

Urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitswe kubera ikoranabuhanga
18-09-2019 saa 12:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1182 | Ibitekerezo

Urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitswe uyu munsi mu rugerereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri mu majyepfo y’u Rwanda kubera ikoranabuhanga ryapfuye.

Urugerereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri mu majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Nzeri 2019 rwasubitse kubera ikoranabuhanga ryapfuye.

Ni mu gihe kuri uyu wa 17 Nzeri urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge narwo rwasubitse isomwa ry’ urubanza rwa Dr Habumugisha Francis uregwa gukubita Diane Kamali.

Phocas Ndayizera hamwe n’abandi bagabo 12 bareganwa bavuze ko aho bafungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali hashize amezi abiri ikoranabuhanga ryarapfuye batabona ’dossier’ zabo.

Ndayizera na bagenzi be bararegwa gutegura ibitero byo guturitsa ahari ibikorwa remezo nk’ibigega bya ’essence’, inkingi z’amashanyarazi n’inyubako z’ibigo bya Leta.

Aba baregwa bafashwe mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bemera ibyaha baregwa.

Uyu munsi bari gutangira kuburana mu mizi mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’iz’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Bamwe mu bo mu miryango yabo bari baje gukurikira iri buranishwa, barimo umubyeyi, umugore n’umuvandimwe ba Phocas Ndayizera.

Abaregwa bavuze ko ikoranabuhanga aho bafungiye i Kigali ryapfuye batigeze babona ’dossier’ zabo bityo batazi neza ibyo baregwa ubu.

Umucamanza yavuze ko ataburanisha abantu batabonye ’dossier’ zabo.

Abaregwa bose, babiri gusa harimo Ndayizera, nibo bafite ababunganiye. Abandi babwiye urukiko ko ari abakene batabasha kubona abunganizi.

Umucamanza yababwiye ko icyemezo ko ari abakene gitangwa n’ubutegetsi, ko mu iburanisha ritaha nibaza badafite icyo cyemezo bazafatwa nk’abashaka kwiburanira.

Muri uru rubanza hahamagajwe nk’uregwa utazwi aho aherereye witwa Cassien Ntamuhanga, uyu yacitse gereza ya mpanga mu kwezi kwa 10 mu 2017. Bivugwa ko azaburanishwa adahari.

Ntamuhanga, mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yashinjwe ko nyuma yo gucika gereza ari we wafashaga aba baregwa gutegura ibitero by’iterabwoba.

Phocas Ndayizera, umunyamakuru wigenga (freelancer) wakoreye ibinyamakuru binyuranye na BBC Gahuzamiryango, yabanje kuburirwa irengero mu gihe cy’icyumweru nyuma yerekanwa na polisi.

Urubanza rw’aba baregwa rwimuriwe tariki 29 z’ukwezi gutaha kwa 10.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA