AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Urubanza rwa Sankara ruzatangira kuburanishwa tariki 24/12

Urubanza rwa Sankara ruzatangira kuburanishwa tariki 24/12
21-11-2019 saa 12:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1760 | Ibitekerezo 1

Urubanza rwa Nsabimana Callixte , wiyita Majoro Sankara rwimuriwe mu rugereko rw’ urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga.

Uru rubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki 24 Ukuboza uyu mwaka wa 2019.

Ibyaha aregwa birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki. Ashinjwa kandi gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Nsabimana Callixte wiyita Sankara ashinjwa gufata bugwate, gukwirakwiza amakuru atari yo, cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Nsabimana ubwo yaburaga ku ifunga n’ ifungura ry’ agateganyo yemeye ibyaha byose aregwa ati "Ni inyoni zo mu biti zanshinja"

Sankara yari umuvugizi w’ umutwe w’ inyeshyamba za FLN umaze kwigamba ko uri inyuma y’ ibitero bitandukanye byiciwemo Abanyarwanda, bitwikirwamo n’ amamodoka.

Urundi rubanza rwoherejwe mu rugereko rukuru rwa Nyanza ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ni urwa La Forge Bazeye wari umwe mu bayobozi ba FDLR.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
NIYONSENGA jean paulo Kuya 22-11-2019

Uwomuco wogutera ivi njyembona utarimwizanagato ariko ababikorambona bafiteubujijibukabije nibisubireho kuko nubundi gukundautagukunda ninkivura igwamwishyamba bashake ababakwiye barekekwishima ahobadashyikira

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...