AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Urubanza rwa Sankara rwasubitswe kubera Muhire Dieudonné

Urubanza rwa Sankara rwasubitswe kubera Muhire Dieudonné
24-12-2019 saa 12:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2220 | Ibitekerezo

Urukiko rukuru rwashyiriweho kuburanisha imanza z’ ibyaha byambukiranya imipaka rufite ikicaro mu karere ka Nyanza rwasubitse urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte, wamenyekanye nka Majoro Sankara.

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019 nibwo Sankara wigambye ibitero bya FLN byaguyemo Abanyarwanda yagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi nyuma y’ amezi arenga 5 akatiwe gufungwa by’ agateganyo iminsi 30.

Sankara yageze mu rukiko yambaye imyenda y’ iroza iranga imfungwa mu Rwanda, inkweto za sandale n’ amasogisi.

Ku rukiko umutekano wari wakajijwe, ndetse uru rubanza rwari rwitabiriwe n’ abanyamakuru barimo abakorera ibinyamakuru byo mu Rwanda n’ ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bwamenye ko muri dosiye ya Sankara hajemo undi muntu bareganwa witwa Private Muhire Dieudonné, bityo ko bukeneye umwanya kugira ngo busuzume ibya Muhire hanyuma urubanza ruzaburanishirizwe hamwe.

Sankara n’ umwuganizi we Me Nkundabarashi Moise babwiye uruko ko Sankara atazi Muhire ndetse ko batigeze bakorana.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa tariki 17 Mutarama 2019.

Sankara akurikiranyweho ibyaha 16 kandi byose arabyemera. Ibyaha akurikiranyweho birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...