AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Urubyiruko rwa ’One Voice’ rwasuye urwibutso rwa Gisozi banasura Umurinzi w’Igihango ufite amateka akomeye

Urubyiruko rwa  ’One Voice’ rwasuye urwibutso rwa Gisozi banasura Umurinzi w’Igihango ufite amateka akomeye
15-04-2019 saa 11:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 760 | Ibitekerezo 2

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango ‘One Voice’ rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, biga amwe mu mateka agaragaza uko Jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, banunamira imibiri isaga ibihumbi 25 ishyinguye muri uru rwibutso.Nyuma yo gusura urwibutso banasuye umubyeyi warokotse Jenoside ndetse anakora ibikorwa by’ubutwari.

One Voice ni umuryango umaze imyaka ine ushinzwe, ukaba uharanira gusakaza amahoro no kwigisha urubyiruko gutekereza icyo rwakora cyaruteza imbere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019 nibwo uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwa Gisozi,bunamira ibihumbi by’Abatutsi bazize Jenoside bahashyinguye.

Nyuma yo gusura urwibutso banasura umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside ufite amateka akomeye ndetse wanabaye umurinzi w’igihango kubera ubutwari bwamuranze mu gihe cya Jenoside n’ubwo yahigwaga.

Ntaganda Pascal uhagarariye uru rubyiriko rwibumbiye muri One Voice avuga ko basuye urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kugira ngo basobanukirwe amateka kuko abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ati “Twasuye uru rwibutso kugira ngo dusobanukirwe amateka kuko abenshi muri twe bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuvuka nyuma y’iyo Jenocide hari ibyo tutamenye kandi kugira ngo tubimenye ni uko dusura inzibutso.”

Akomeza avuga ko gusura urwibuts bibasigira gusobanukorwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ndetse bakanamenya ko bagomba kubana nk’umuryango umwe.

Ntaganda avuga ko kwiga amateka nk’aya agaragaza ukuri kw’ibyabaye ari ingirakamaro kuri bo ngo kuko ariho bakura imbaraga zo kubaka ahazaza habo nk’urubyiruko.

Akomeza avuga ko nk’urubyiruko bari kugenda bamenya amateka y’ibyabaye mu gihugu, asaba urubyiruko rutarumva akamaro ko gusura inzibutso ko rwahindura imyumvire narwo rukumva ko rugomba kumenya amateka.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, uru rubyiruko rwahise rusura mubyeyi witwa Lyabungo Pascasie wacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yaranaranzwe n’ibikorwa bya gitwari agahungana abana b’abamuhigaga ndetse banamwiciye umugabo, akaza no kubahungukana, bikamuhesha kuba umurinzi w’igihango.

Uru rubyiruko ruvuga ko gusura ababyeyi nk’aba bibafasha gucengerwa neza n’amateka yaranze u Rwanda iyo babonye ababyeyi babibayemo bakabaganirira uko byagenze kiriya gihe.

Batemberejwe mu rwibutso basobanurirwa amateka y’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Bunamiye abasaga ibihumbi 25 bashyinguye muri uru rwibutso

Bemeje ko hari byinshi bungukiye muri uru rugendo

Banasuye umubyeyi, Lyabungo Pascasie wabaye umurinzi w’igihango ku bw’ubutwari bwamuranzze muri Jenocide kandi yaranahigwaga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
rwasubutare Kuya 26-04-2019

Maze mujye mudushyiriraho na contact z’umuntu nka Lyabungo Pascasie kuburyo uwashaka kumusura,kumushimira se cyangwa kuganira nawe kuli phone yamubona byoroshye.

Kayiranga Thierry Kuya 15-04-2019

urubyiruko nkurwo ni rwo iki gihugu cyacu gikeneye. nibakomereze aho!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...