konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Urubyiruko rwakeburiwe kugendera kure ingeso zirushora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi

Urubyiruko rwakeburiwe kugendera kure ingeso zirushora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi
22-11-2018 saa 13:52' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 968 | Ibitekerezo 1

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro rwahawe ikaze mu biruhuko, rusabwa kwitwara neza no kwirinda ikintu cyose cyarushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’ibiyobwabwenge biri mu byigaruriye urubyiruko.

Ibi byagarutsweho muri gahunda yiswe ‘Bonjour Vacance’ yahurije hamwe abanyeshuri batangiye ibiruhuko, yabereye mu kigo cy’urubyiruko cy’aba Guide kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018.

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa bahawe impanuro zitandukanye z’uburyo bagomba kwitwara mu buzima bwo hanze y’ishuri, birinda ibiyobwabwenge, ubusambanyi bushobora kubakururira SIDA n’izindi ngeso zidindiza iterambere ry’urubyiruko .

CIP Ndikubwimana Seraphine wari uhagarariye urwego rwa Polisi muri iki gikorwa yavuze ko ibiyonbyabwenge biri ku isonga mu bintu bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, anashimangira ko aribyo ntandaro y’ibibazo bigaragara mu miryango.

Ati “Umuryango wafashe ibiyobyabwenge ntushobora gutera imbere, ahubwo uhora mu makimbirane.Abana bishora mu buraya kubera kutagira ababyeyi babafasha gutegura ubuzima.”

Niyitanga Irène yavuze ko Bonjour Vacance ari umwanya mwiza wo guhuriza hamwe urubyiruko, barufasha kubyaza umusaruro ibiruhuko, abafite impano bagafashwa kuzizamura.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kugira ngo baruhuke,bagire icyo bamarira abaturage basanze , ariko ni n’umwanya bashobora kwangirikiramo mu gihe bawukoresheje nabi. Nabasaba ko batakishora mu busambanyi, mu biyobwabwenge. ”

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya SIDA, (AHF Rwanda) yavuze ko Bonjour Vacance ari gahunda izafasha abanyeshuri gukumira imyitwarire ishobora kubaganisha ku guhura n’ingorane mu bbuzima bwabo.

Yagize ati “ Baba bamaze igihe kinini biga iyo ku ishuri, baba bakeneye no kwiga ibyo mu buzima bwo hanze y’ishuri, nko kurwanya ibiyobyabwenge, gukumira imyitwarire ishobora kubaganisha mu ngorane.”

Yavuze ko muri iyi gahunda hari gutangirwamo serivisi zo gupima urubyiruko SIDA ku buntu, aho bizabafasha kumenya uko bahagaze.

Yakomeje avuga ko AHF izagera ahazabera Bonjour Vacance hose, bafashe abana kumenya uko bahagaze, babaha inama z’uko bagomba kwitwara mu biruhuko.

Musengimana Eugène uzwi ku izina rya Professor Mbata ukuriye iki gikorwa cya Bonjour Vacance yavuze ko ari gahunda yo kwakira abana baje mu biruhuko, bakabaha impanuro z’uko bagomba kubyitwaramo ndetse bagahabwa n’umwanya wo kugaragaza impano zabo, abashoboye bagafashwa kuyikuza.

Yagize ati “ Bonjour Vacance ni igikorwa cyo guhuriza hamwe abana mu biruhuko, kugira ngo tubahuze tunazamura impano zabo kugira ngo zibagirire akamaro.”

Bonjour Vacance iri kuba ku nshuro ya 4, yatangiye ikorera mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu imaze kwaguka aho izagera mu Ntara zose z’igihugu. Nyuma yo gukorera mu bice binyuranye byo muri Kigali nka Kabuga na Kimisagara, bizakomereza mu turere twa Rwamagana, Muhanga na Rubavu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Umuyobozi wa AHF Rwanda yavuze ko bazakomeza gutanga serivisi zo gupima urubyiruko ubwandu bwa SIDA ku buntu kugeza iki gikorwa kirangiye

Musengimana Eugène uzwi ku izina rya Professor Mbata niwe uhagarariye ibikorwa bya Bonjour Vacance

Urubyiruko rwahawe umwanya wo kugaragaza impano rwibitseho
Urubyiruko rwa Gikondo rwitabiriye iki gikorwa ku bwinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Muvandimwe Eric Kuya 24-11-2018

Guhuriza hamwe abana / urubyiruko rukaganirizwa n’inararibonye, rugahugurwa,rukigishwa ni iby’igiciro.Bigiramo uburere mbonerahihugu ndetse bagategura.Mukomereze aho turabashyigikiye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...