AMAKURU

UKWEZI
pax

Urugendo rw’ ubuzima bwa Joseph Habineza wavuye ku kubara imodoka akaba ambasaderi, Minisitiri na CEO [VIDEO]

Urugendo rw’ ubuzima bwa Joseph Habineza wavuye ku kubara imodoka akaba ambasaderi, Minisitiri na CEO [VIDEO]
11-01-2020 saa 11:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8039 | Ibitekerezo 1

Ambasaderi Joseph Habineza ni umwe mu bantu bakunzwe cyane kuko ahora yishimye kandi akamenya kuganira, yabaye Minisitiri w’ urubyiko umuco na Siporo ndetse yanabaye ambasaderi w’ u Rwanda muri Nigeria, yatangarije UKWEZI aho yahereye.

GORILLA GAMES

Amb. Habineza Joe magingo aya ni umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd avuga ko nta muntu uvuka ari CEO, DG, ambasaderi, Minisitiri bityo nawe ngo afite aho yahereye hasi akora akazi ko kubarura imodoka zihita mu mihanda.

Agira ati “Akazi ka mbere nakoze ni ukubarura imodoka ku muhanda”. avuga ko se ari yari umuntu udakunda umwana uteta, utita ku nshingano. “Tukiza muri vaccance akareba mu nshuti ze , abana mubampere akazi, ko dufite akazi se gaciriritse ? Ni ako ngako nshaka ko ajya gukora kugira ngo utangire umenye ko za nkweto bakugurira na bya biryo urya utangire umenye ko biva mu cyuya wabize”.

Akazi ko kubarura imodoka Habineza yagakoze muri BNEP, Bureau National d’ Etudes de la Projet, ikigo cyari gishinzwe kwagura imihanda, icyo gihe bashakaga kumenya umubare w’ imodoka zigendaga muri Kigali.

Habineza wigaga mu mashuri yisumbuye yicaraga hafi ya Rond Point nini yo mu mujyi wa Kigali uko imodoka itambutse agaca agakato nk’ ubarura amajwi saa kumi n’ imwe agataha, bwacya mu gitondo agaca ku biro akabereka umubare w’ imodoka yabaze ejo, agasubira ku kazi bityo bityo.

Habineza yiga mu mashuri yisumbuye yakinaga Volley Ball kuva mu mwaka wa 2 kugeza arangije amashuri yisumbuye. Mbere y’uko akomeza muri Kaminuza yakoze muri Electrogaz ari aide comptable akaba n’ umukinnyi w’ikipe ya Electrogaz.

Icyo gihe yakoreraga ahari Simba mu mujyi wa Kigali, hari sitasiyo ya Electrogaz. Ati “Ndi aide comptable niho nakoreraga mu gitondo tugakora nimugoroba nkajya mu myitozo ku Kimisagara”.

Joe Habineza yagiye kwiga Kaminuza mu Bufaransa agaruka ahita abona akazi muri Bralirwa, kuva icyo gihe mu myaka 30 kugeza ubu akora imirimo yo ku rwego rwo hejuru gusa.

Amb. Joseph Habineza yabaye yabaye Minisitiri, aba Ambasaderi, acuruza amakaroni, ubu ni Chief Exective Officer wa Radiant Yacu Ltd.

Ikiganiro kirambuye yagiranye na UKWEZI TV yanakomoje ku binyamakuru n’ abanyamakuru bamusebyaga avuga ko ubu bahuye bamuhunga kandi we nta kibazo abafiteho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Manweli Kuya 12-01-2020

Mujye munabaza neza amakuru yo hambere. BNEP( Bureau National d’Etudes des Projects) ntiyari ishinzwe kwagura imihanda ahubwo cyari ikigo gishinzwe kwiga imishinga harimo ndetse n’ iyizwe icyo gihe igishyirwa mu bikorwa ubu. Murakoze.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...