AMAKURU

UKWEZI
pax

Urukiko rwanze ubusabe bwo kurekura Kabuga Felicien

Urukiko rwanze ubusabe bwo kurekura Kabuga Felicien
28-05-2020 saa 09:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2154 | Ibitekerezo

Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rwanze ubusabe bwo kurekura Umunyarwanda Felicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rutegeka ko aguma afunze.

Umwuganizi wa Kabuga mu by’amategeko yari yasabye ko uyu musaza w’imyaka 84 yarekurwa by’agateganyo atanze ingwate kuko afite ibibazo by’ubuzima, gusa urukiko rwabiteye utwatsi ruvuga ko agomba gukurikiranwa afunze kubera impungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera.

Kabuga mu kwiregura yavuze ko ibyaha aregwa ari ibinyoma, avuga ko nta mututsi yishe, ndetse ko abatutsi bari abakiriya be yabagurizaga amafaranga ngo ntabwo yari kwica abakiriya be.

Felicien Kabuga yavuze ko afite imyaka 87 aho kuba 84. Uyu musaza w’umunyemari akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi. Afite uburenganzira bwo kujuririra umwanzuro w’urukiko umufunga by’agateganyo nk’uko byatanajwe n’ibiro ntamakuru by’Abongereza Reuters.

Kabuga ni umwe mu bantu batanu bari ku rutonde rw’abashakishwa kubera uruhare bakekwaho kuba baragize muri Jenoside yakorewe abatusi. Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100.

Kabuga yafatiwe I Paris mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 23 ashakishwa. Avugwaho kuba yaragiye ahinduranya imyirondoro ye kugira ngo adafatwa.

Abagenzacyaha bo mu Bufaransa bavuga ko kugira ngo bamufate bakurikiranye abana be bakurura telefone zabo bituma bamugeraho kuko aho Kabuga yabaga hari n’undi mwana we wahabaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...