AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uwahoze ari gitifu wa Nyaruguru ari mu batorewe kuyobora abikorera ba Huye [AMAFOTO]

Uwahoze ari gitifu wa Nyaruguru ari mu batorewe kuyobora abikorera ba Huye [AMAFOTO]
30-12-2019 saa 16:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3611 | Ibitekerezo

Abikorera bo mu karere ka Huye batoye komite nshya isabwa gukorera hamwe no kwibutsa Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda kugeza ibikorwaremezo mu cyanya cy’ inganda cy’ akarere ka Huye.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2019 nibwo abikorera bo mu karere ka Huye batoye komite nshya isimbura icyuye igihe. Iyo komite igizwe na Perezida na ba Visi Perezida babiri.

Perezida watowe ni Nziraguhunga Emmanuel (uwikorera ufite farumasi n’ amacumbi mu mujyi wa Huye), Visi Perezida wa 1 ni Kayitasire Egide(wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akarere ka Nyaruguru), naho Visi Perezida wa 2 ni Uwumukiza Rehema(rwiyemezamirimo wize ubunyamabanga muri kaminuza y’ u Rwanda).

Misago Alphrodice, Perezida wa PSF-Huye ucyuye igihe yavuze ko aho abona komite nshya ikwiye gushyira imbaraga cyane ari mu kwibutsa Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda ikihutisha gahunda yo gushyira ibikorwaremezo mu cyanya cy’ inganda cy’ akarere ka Huye.

Yagize ati “Bazakore ubuvugizi kugira ngo ibibyanye n’ ibikorwaremezo byiyongere, nka zone y’ inganda y’ akarere ka Huye hakenewe kwegera MINICOM kugira ngo ikore ibyo isabwa tubone uko duhamagarira abashoramari kuza kuhakorera. Ibikorwaremezo ntabyo, nta matara, nta mihanda n’ amazi ntabwo atunganyije neza”.



Inteko itora iba igizwe n’ abikorera bose bo mu karere

Perezida mushya wa PSF mu karere ka Huye, Nziraguhunga Emmanuel yavuze ko icyo azashyiramo imbaraga cyane ari ugushishikariza abikorera gukorana neza na Leta.

Ati “Hari andi mahirwe menshi abikorera baba batazi ava mu gukorana neza na Leta no kwitabira inama n’ibindi bikorwa bya Leta; bituma bamenya ahari amahirwe ntibigunge”.

Kugeza ubu mu karere ka Huye nta hoteli n’imwe ihari ifite inyenyeri 4 cyangwa 5. Aka karere kari muri dutandatu dufite imijyi yunganira umujyi wa Kigali ntigafite hoteli ifite icyumba gishobora kwakira abantu benshi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye Ange Sebutege yasabye abikorera gukorera hamwe agaragaza ko habayeho gukorera hamwe iyi hoteli yaboneka.


Meya wa Huye Ange Sebutege yasabye abikorera gukorera hamwe

Yagize ati “Akazi ka PSF iyo hari ubufatanye iterambere ririhuta. Dufite ingero aho abantu bishyize hamwe bakubaka hoteli ifite agaciro karenga miliyari”.

Meya Sebutege yakomeje avuga ko nk’ abanyamagaraje bashobora gushyira hamwe bagakora garage ifite ubushobozi bukomeye ku buryo nta muntu wajya gukoresha imodoka I Kigali.

Avuga kandi ko abacuruzi bo mu karere ka Huye bashobora gushyira hamwe bakubaka amangazine manini aranguza ku buryo abacuruzi bo mu turere tw’ intara y’ amajyepfo batakomeza kuvunwa n’urugendo bajya kurangura I Kigali.

Ati “Ni icyo cyerekezo turiho turashaka ko abantu bakorera hamwe bitavanyeho uko abantu bakoraga ariko noneho bagahuza imbaraga”.

Komite ya PSF ku rwego rw’ akarere igira manda y’ imyaka 3. Perezida mushya Nziraguhunga avuga ko kugeza ubu nk’ abikorera nta mbogamizi bafite kuko iyari ihari yari ifungwa ry’ umujyi wa Huye no kuba abanyeshuri benshi bari baravanywe mu karere ka Huye.

Magingo aya umujyi warafunguwe, abanyeshuri bagarurwa mu karere ka Huye ndetse Leta y’ u Rwanda yohereje mu karere ka Huye ibigo 6 bya Leta byakoreraga mu mujyi wa Kigali. Nziraguhunga ati “Kubaka iyo hoteli y’ inyenyeri 4 ifite icyumba kinini birashoboka”


Perezida mushya wa PSF-Huye Nziraguhunga Emmanuel yagize amajwi 43, mu gihe inteko itora yari igizwe n’ abikorera 46

Egide Kayitasire wahoze ari gitifu wa Nyaruguru wiyamamaje wenyine ku mwanya wa Visi Perezida wa 1 wa PSF- Huye atorwa 100%


Uwumukiza Rehema watorewe kuba visi Perezida wa 2 wa PSF-Huye, asanzwe rwiyemezamirimo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...