konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uwahoze ayobora Nigeria, Olesugun Obasanjo yise umwana w’ingagi izina rye bwite ‘Aremu’

Uwahoze ayobora Nigeria, Olesugun Obasanjo yise umwana w’ingagi izina rye bwite ‘Aremu’
7-09-2018 saa 15:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2721 | Ibitekerezo

Mu muhango wo Kwita Izina abana 23 b’ingagi wabaye ku nshuro ya 14, mu bise amazina harimo na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria wahisemo kwita izina rye ‘Aremu’ umwana w’Ingagi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu witabirwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakomeye barimo; Graca Machel, Lauren wamamaye muri Arsenal FC, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n’abandi.

Aba bana b’Ingagi biswe amazina kuri iyi nshuro ya 14, biganjemo abavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.

Dr Olusegun Mathew Okikiola Aremu Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria yise umwana w’ingagi rimwe mu mazina ye rya ‘Aremu’, ngo risobanura ko buri mwana wese ari ingenzi mu muryango.

Uwahoze ayobora Nigeria, Olesugun Obasanjo yise umwana w’ingagi izina rye bwite ‘Aremu’

Aba bana b’ingagi uko ari 23 biswe amazina atandukanye n’abisi biganjemo Abanyamahanga bafite amazina akomeye arimo, Urugero, Ikipe, Intarutwa, Kunesha, NaYombi, Ineza, Imbaga, Paradizo, Paradizo n’andi atandukanye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wahagarariye Perezida Kagame muri uyu muhango, mu ijambo rye yavuze ko Kwita Izina ingagi bishimangira intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kurushaho guha agaciro ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

Yagize ati “Izi ngagi nk’uko mwese mubizi, ku Isi yose, zisigaye gusa mu Rwanda no muri Pariki ziri mu bihugu bihana imbibi na Pariki y’Ibirunga. Ni umutungo w’agaciro kanini tugomba kwitwaho twese.”

Minisitiri Ngirente yanasabye abaturage gufasha Leta kwita kuri Pariki, by’umwihariko iy’Ibirunga aho 10% ry’umusaruro uva mu bukerarugendo ukoreshwa mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage begereye pariki.

JPEG - 103.9 kb

Uyu muhango wo kwita izina Ingagi wiotabiriwe n’imbaga y’abantu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...