konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uyu mwaka abanyeshuri ntibatsinze neza nk’ umwaka ushize

Uyu mwaka abanyeshuri ntibatsinze neza nk’ umwaka ushize
31-12-2018 saa 13:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3869 | Ibitekerezo 10

Minisiteri y’ Uburezi yatangaje amanota y’ ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza n’ ibisoza ikiciro cya mbere cy’ ayisumbuye. Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero kiri hejuru ya 80% ariko abatsinze baragabanutse.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukuboza nibwo MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza batsinze ku kigero cya 81,1% , mu kiciro cya mbere cy’ amashuri yisumbuye Tronc commun abanyeshuri batsinze ku kigero cya 83,3%.

Gutsinda byaragabanutse..

Umwaka ushize abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86,3%, mu gihe abasoje tronc commun umwaka ushize bari bari batsinze ku kigero cya 89,9%.

Minisiteri y’ Uburezi igaragaza ko iri gabanuka ryaturutse ku kuba uyu mwaka w’ amashuri wa 2018 abanyeshuri ari ubwa mbere babajijwe bishingiye ku nteganyanyigisho nshya yiswe ‘Competance based curriculum’

Minisiteri y’ Uburezi ivuga ko bishimije kuba abanyeshuri baratsinze kuri iki kigero ari ubwa mbere babajijwe kuri iyi nteganyanyigisho nshya.


Iyi Minisiteri yatumiye abanyeshuri batsinze neza kugira ngo bahabwe ibihembo.

Abanyeshuri 255 173 bakoze ibizamini by’amashuri abanza, barimo abakobwa 138 831 n’abahungu 116 342.

Mu cyiciro rusange abakoze ibizamini ni 99 288 bagizwe n’abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.

Ingengabihe ya Mineduc y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2019 igaragaza ko uzatangira ku wa 14 Mutarama 2019.

Igihembwe cya Mbere kizatangira ku wa 14 Mutarama gisozwe ku wa 6 Mata. Icya Kabiri giteganyijwe kuva ku wa 22 Mata kugeza ku wa 19 Nyakanga mu gihe icya Gatatu kizatangira ku wa 4 Kanama kigashyirwaho akadomo ku wa 8 Ugushyingo 2019.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa iminsi itatu ku wa 4-6 Ugushyingo 2019. Ibisoza Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri cy’amashuri yisumbuye byashyizwe ku wa 12-26 Ugushyingo 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Damascene Kuya 1-01-2019

Nisawa

Sibomana Kuya 31-12-2018

umva mwatubabariye mukatubwira uko twayabona kur intelnet

Sibomana Kuya 31-12-2018

umva mwatubabariye mukatubwira uko twayabona kur intelnet

fab Kuya 31-12-2018

ariko REB KUKI YIRENGAGIZA ABANTU . KUKI UMUNTU AKOSORA IBIZAMINI BYAYO AKAGENDA NTA TIKE AHAWEAGATAHA NTA TIKE AHAWE AMANOTA AGASOHOKA MUKOSOZI ARI KWICWA NINZARA NDETSE NAMADENI MUBACURUZI BAMUMEREYE NABI, AKA NAGASUZUGURO RWOSE. MINISTER YISUBIREHO. AMAFARANGA YARABUZE? UBWO IZAYATANGA ARUKO NYAKUBAHWA UMUBYEYI WACU PAUL ARINZE KUMENEKA UMUTWE ABIBUTSA KOKO?

Muvandimwe Jacques Kuya 31-12-2018

Muraho neza mudigadje mudihe kink yiko twabona amanoya kuri Internet Niba mutarayashyitaho muyashyiteho

keva Kuya 31-12-2018

ese ni gute twabona amanota dukoresheje internet n’uburyo bwa sms?

Muvandimwe Jacques Kuya 31-12-2018

Muraho neza mudigadje mudihe kink yiko twabona amanoya kuri Internet Niba mutarayashyitaho muyashyiteho

gisa Gaspard Kuya 31-12-2018

muduhe link twareberaho amanota on line

Dieudonne Dukundimana Kuya 31-12-2018

Ko mutatubwiye ikigero abakobwa batsindiyeho cyangwa abahungu
Murakoze

AHIMANA Kuya 31-12-2018

KO MUTATUBWIRA UKO TUBONA AMANOTA KURI INTERNET ??

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...