AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Wa mwana Gaso G yageze ku nzozi ze

Wa mwana Gaso G yageze ku nzozi ze
16-12-2019 saa 20:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6055 | Ibitekerezo 2

Ishimwe Pacifique wamamaye nk’ izina rya Gaso G kubera impano yo kuririmba no kumenya kuganira n’ itangazamakuru yageze ku nzozi ze zo guhura na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu mwana ni umwe mu bana 200 basangiye noheli y’ uyu mwaka n’ umufasha wa Perezida w’ u Rwanda mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusangira n’ abana ‘Noheli’.

Mu minsi ishize Gaso G yaganiriye na UKWEZI TV avuga ko yifuza guhura na Madamu Jeannette Kagame, magingo aya inzozi yamaze kuzikabya, ndetse ngo byamuteye umwete wo gukora cyane ngo azahure na Perezida wa Repubulika.

Uyu mwana w’ imyaka 11 wahoze aba ku muhanda, yaririmbiye bagenzi be imbere ya Jeannette Kagame ndetse akora mu ntoki ze.

Agira ati “Numvaga nishimye cyane birenze”, avuga ko atari yarigeze yiyumvisha ko bizashoboka ati “Wapi numvaga nzigumira mu kazi kanjye ko kwihigira…uwo nsigaje gusuhuza ni muzehe”.

Gaso G ni umwe mu bana bahiriwe n’ uyu mwaka wa 2019, kuko itangazamakuru ryamusanze mu buzima bwo ku muhanda, aganira naryo avuga ko abayeho nabi kuko se yabataye ati ‘ni Babylon’.

Nyuma yabonye abaterankunga baramufasha bamugurira igare kuko yari yagaragaje ko arikeneye, banaremera nyina.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Gasigwa Emmanuel Kuya 18-12-2019

Nukuri nibyagacirope Mbifurije umwaka mushya muhire

Gasigwa Emmanuel Kuya 18-12-2019

Nukuri nibyagacirope Mbifurije umwaka mushya muhire

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...