AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yagiraga udushya n’amafiyeri ! Ifoto ya Muhamudu Mosi yateye benshi agahinda

 Yagiraga udushya n’amafiyeri ! Ifoto ya Muhamudu Mosi yateye benshi agahinda
23-12-2020 saa 14:26' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 26221 | Ibitekerezo

Umunyeazmu Muhammed Mossi wakanyujijeho nka ‘Muhamudu Mosi’ yazamuye imbamutima z’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’ifoto ye yakwirakwije imugaragaza abayeho mu buzima benshi bavuze ko ari bubi aho asigaye ari umudozi w’inkweto.

Uyu Muhamud Mosi kuri ubu ubarirwa mu myaka 43, ni umwe mu banyezamu bashimishije bikomeye abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n’udushya, amafiyeri no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

Uyu mugabo ari mu bakinnyi bahetse ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Uganda ku wa 6 Kanama 2003, igitego kimwe ku busa mu mukino utazasibangana mu mateka y’ibihugu byombi.

Muri uwo mukino wari wabereye kuri Nambole Stadium, i Kampala muri Uganda, Muhamudu Mosi, yaketsweho gukoresha ibirozi, ibyo bituma umukino uhagarikwa inshuro 2 mu gihe cy’iminota 25 mu gice cya mbere.

Ibi ariko byaterwaga n’uburyo abafana b’ikipe y’Igihugu ya Uganda, babonaga uyu mugabo warangwaga n’amafiyeri mu izamu bitewe n’uburyo yafataga umupira akaguruka anakora ibintu bitangaje, bityo bagakeka ko hari izindi mbaraga zirimo amarozi ziri kumukoresha.

Intandaro y’imibereho mibi ….

Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe menshi arimo Mityana Fc, Express Fc, Victors Fc, and SC Villa yose yo muri Uganda ndetse na APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports ya hano mu Rwanda.

N’ubwo yakiniye aya makipe y’ibikomerezwa kandi akaba yarahembwaga agashyitse dore ko n’igihe Amavubi yajyaga mu gikombe cy’ibihugu cya Afurika CAN hari amafaranga menshi bahawe n’ubwo we avuga ko yahawe $1000 mu gihe abandi bahabwaga $3500.

Ibi avuga ko byavuye ku makimbirane yagiranye n’uwari umutoza Jean Marie Ntagwabira bituma yirukanwa ubwo ikipe y’Igihugu yavaga mu Bufaransa mu myiteguro bituma akatwa amafaranga.

Nyuma byaje kuvugwa ko impamvu Ntagwabira yirukanye Muhamudu Mosi zari zishingiye ku myitwarire mibi aho icyo gihe yahise asimbuzwa Nkunzingoma Ramadhan, bityo amafaranga yagombaga guhabwa Muhamudu Mosi aragabanyuka kuko atagiye muri Tunisia gukina iyo mikino.

Mu 2014, u Rwanda rumaze gusezererwa na Congo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, [FERWAFA] ribinyujije mu kanama kashyizweho n’inama y’inteko rusange, ku ikubitiro yari yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi barenga 25, batacyemerewe gukina nk’Abanyarwanda.

Aba bahise banakumirwa kongera gukandagiza ikirenge mu ikipe y’igihugu, Amavubi kuko babonye ibyangombwa mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Mu bagizweho ingaruka n’icyo cyemezo cyaje gitunguranye harimo Muhamud Mossi nawe wakiniraga u Rwanda yarahawe ubwenegihugu.

Nyuma y’iyo myaka Muhamudu Mosi yagerageje kujya mu makipe nka Kiyovu Sports ariko biranga ari naho ubuzima bwatangiye kumubana bubi.

Abari bamuzi aho yari atuye I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko yakundaga kwirirwa anywa inzoga mu tubari dutandukanye dore ko atatanaga n’itabi.

Mu 2016, ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse inkuru y’uko Muhamud Mosi aba mu nzu itamunyuze akodesherezwa na nyina, nta telefoni agira, nta faranga rirangwa kuri konti ye, arya bimugoye kubera kutagira akazi.

Icyo gihe yavugaga ko aba mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro yishyura nibura ibihumbi 30Frw ku kwezi kandi ayo mafaranga n’andi amutunga akaba ari ayo yohererezwaga n’Umubyeyi we wamugeneraga nibura amadorali 100 buri kwezi.

Uyu mugabo yavugaga ko nibura aramutse ahawe akazi ko kuba umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu Amavubi, ubuzima bwakongera bukagaruka nawe akabaho neza cyane ko icyo gihe yavugaga ko atunze umugore n’abana batanu.

Muhamudu Mosi yaje kongera kumvikana mu itangazamakuru mu myaka ishize aho yavugaga ko ari gushaka ibyangombwa by’inzira ngo yerekeze mu mahanga kubana n’umuryango we.

Byakekwaga ko uyu mugabo yagiye muri Ethiopia kuko ari naho yakunze kuvuga ko abana be bamwe na bamwe babaga ariko Maman umubyara we akaba yarabaga muri Australia, aha naho hari abandi bana ba Muhamudu Mosi babayo.

Abantu bongeye kumwibuka….

Muhamudu Mosi uvuga ko yize amashuri abanza gusa aho yayize I Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, ubwo yari mu Rwanda muri za 2016, yavugaga ko nta kandi kazi ashobora gukora uretse ako gutoza abazamu cyangwa Amavubi y’abatarengeje imyaka 20.

Muri iyo myaka yakundaga kuvugwa mu nkuru zirimo ubujura, gukubita umugore n’andi mabi ariko we akabitera utwatsi avuga ko ari abagamije kumuharabika.

Imibereho ye y’icyo gihe yateraga benshi agahinda ariko akaba adashobora kwaka ubufasha ubwo aribwo bwose Leta kuko atari Umunyarwanda.

Mu minsi ishize uyu mugabo yongeye kuvugwa biturutse ku ifoto ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza nk’ubayeho nabi ndetse ari aho badodera inkweto, yambaye agapfukamunwa bigaragara ko ariko kazi asigaye akora.

N’ubwo bitoroshye kumenya aho ifoto ya Muhamudu Mosi yafatiwe ngo bimenyekane niba ari mu Rwanda cyangwa hanze yaho, uyu mugabo yababaje benshi barimo Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radio1, KNC yavuze ko yigeze no kumuha amafaranga ubwo yari amubwiye ko ari gushaka ibyangombwa by’inzira.

Mu bakoresha urubuga rwa Twitter nabo bakomeje gutanga ibitekerezo ku buzima bwa Muhamudu Mosi muri iyi minsi bagendeye kuri iyi foto ye aho bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’uyu mugabo wigeze guhesha u Rwanda ishema.

Uwitwa Bamporiki Jean Pierre yagize ati “Niba umuntu wanyuze mu ikipe y’#igihugu asigaye ari uyu ubundi Amavubi avuka yazatsinda gute koko, ? Ahasigaye ngo aradushakira ibikombe..Kuba #Champion ni ukuzajya tubyumva mu ndirimbo”

Uwitwa Fidele Nsanzabaganwa yagize ati “Cyakora niba hari ubufasha bwatangwa buri wese uko abishoboye ariko icyihuturwa ni ukumugarura Kigali akava Ethiopia.”

Undi witwa Eng. Nabin yagize ati “Aba legends ba football hano mu rwanda bamwe na bamwe bameze nkabakinnye kera amafranga ataraza peFrowning face with open mouthharinamugenzi we werekana ama film ariko byo nukuri bakwiye gukurikiranwa bagafashwa bagahabwa icyubahiro bagombwa nkabanyabigwi koko.apana kumva ngo bakoze amateka gusa.”

Ifoto ya Muhamudu Mosi yazamuye amarangamutima ya benshi

Ni uku Muhamudu Mosi yari ameze muri za 2016

Muri za 2016, telefone yakoreshaga ni uko yari imeze ariko nayo yavugaga ko ari iy’umugore we

Muhamud Mosi(yinjiye asimbuye) mu mukino wa gicuti, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego bitanu kuri bitatu, yongera kwigaragaza mu dukoryo twa kera


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA