AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yiyemeje kurwanya ibivugwa ku bakora ubudozi birimo kutubahiriza igihe n‘uburiganya

Yiyemeje kurwanya ibivugwa ku bakora ubudozi birimo kutubahiriza igihe n‘uburiganya
30-04-2018 saa 13:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1090 | Ibitekerezo

Sunday Justin washinze inzu ikora imideri binyuze mu budozi bw’imyenda bakora mu bikorerwa mu Rwanda ‘Made In Rwanda’ arakataje mu rugamba rwo kugabanya akajagari mu bakora uyu mwuga w’ubudozi bw’imyenda by’umwihariko abo muri Kigali aribo yanahereyeho agamije guhindura imyumvire y’abumva ko abakora uyu mwuga barangwa n’uburiganya no kutubahiriza igihe.

Iyi sura mbi y’abakora umwuga w’ubudozi bamwe bemeza ko ahanini biterwa n’ukugira abakiriya benshi, abandi bakavuga ko biterwa no gukorera mu kajagari kwa bamwe ari nabyo uyu Justin n’ikigo cye ‘Igitenge Fashion Style handmade in Rwanda’biyemeje kugabanya babinyujije mu guhuriza hamwe abakora muri uyu mwuga bagashyiraho uburyo buhamye bw’imikorere izira amakemwa.

Nyirahakiziyaremye Fridah, umubyeyi w’abana 7 umaze imyaka 10 mu mwuga w’ubudozi, avuga ko agikora wenyine byari ikibazo aho kubona amasoko n’abakiriya byamugoraga ariko kuri ubu ngo kuba akorana n’abandi biramufasha cyane akanabasha gutera imbere mu buryo bwihuse aho kuri ubu akorera amafaranga 20,000Frw ku munsi umwe mu gihe mbere yakoreraga 5000Frw.

Nyirahakiziyaremye kandi ahakana iby’uko abakora uyu mwuga w’ubudozi usanga ahanini batagira ukuri mu kubahiriza gahunda baha abakiriya babo akenshi, aho avuga ko bo ubu niba umuntu aje kudodesha imyenda bamuha komande y’umunsi umwe kandi bakayubahiriza.

Sunday Justin washinze iyi nzu y’imideli ya ‘Igitenge Fashion Style handmade in Rwanda’ ikorera mu murenge wa Kimironko hafi ya gare yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye igitekerezo cyo gushinga iyi nzu ihuriza hamwe abakora umwuga w’ubudozi n’imideli yashakaga kurwanya gukorera mu kajagari no kugabanya imbogamizi zirimo kubura amasoko.

Kuri ubu iyi nzu ikora ubudozi n’imideli bari gutegura amarushanwa azaba kuwa 12 Gicurasi 2018, aho azahuriza hamwe abakora muri uyu mwuga ba hano mu Rwanda ndetse n’abazaturuka hanze y’igihugu aho bazashyirirwaho uburyo bwihariye bwo gupiganwa ku buryo umudozi azajya areba umuntu akamudodera umwenda atamufashe ibipimo mu rwego rwo kugaragaza ubuhanga.

Ni igikorwa cyiswe Kigali Fashion Design Challenge kizagaragarizwamo impano zidasanzwe ziri mu bakora umwuga w’ubudozi aho abawukoramo kandi bazahurizwa hamwe mu rwego rwo kubashakira uburyo bajya bahura n’abakiriya babo mu buryo bworoshye.Sunday Justin washinze iyi nzu y’imideli ya ‘Igitenge Fashion Style handmade in RwandaAbakorera hamwe bo ngo baciye ukubiri no kubeshya abakiriya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA