Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abagabye igitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Cyumweru gishize babarasaho bicamo batatu.
Ni igitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu kigabwe n’abataramenyekana batwika imodoka eshatu, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi umunani barakomereka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko nyuma y’iki gitero, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.
Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yagize ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byo byarangijwe.”
Rikomeza risobanura ko uretse umubare w’abatangajwe ko bari bishwe, hari n’abandi bishwe n’ibikomere ubwo bakurikiranwaga n’abaganga. Aha yagize ati “Mu baturage bakomerekeye mu gitero cyo ku wa Gatandatu bari bari guhabwa ubuvuzi, babiri bapfuye bishwe n’ibikomere.”
Iki gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe gakora ku ishyamba rya Nyungwe, cyaje gikurikirana n’ibindi bitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru nako gakora kuri Nyungwe, kigabwa n’abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro zirimo n’imbunda muri Kamena no muri Nyakanga, abaturage babiri bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, hanasahurwa ibintu byabaturage birimo ibiribwa n’amatungo.
Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.
Ubwo Umukuruw’Ighugu Paul Kagame yitabiraga imyitozo yo kurasa yabereye mu kigo cya Gabiro mu cyumweru gishize,yavuze ko umunsi hazagira uwibeshya agashaka gutera u Rwanda, atazasubira aho azaba yaturutse kuko ingabo z’u Rwanda zizamugumana yaba ari muzima cyangwa atakiri muzima.
Yagize ati "[ ...] Ushobora kwifuriza u Rwanda nabi ukavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rumere gutyo... Ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho ntabwo azasubira aho yaturutse, ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima yaba atari muzima..."
MUKOMERE CYANE,
IBI BINTU BIRABABAJE NUKURI.
NUBWO MURI IYI NKURU MUTUBWIYE KO ABANTU BARI BAFASHWE BUGWATE BABOHOJWE,HARI ABATARABONA ABANTU BABO, NKATWE NUBU NTITURABONA UMUSAZA TWABURIYEMO WARI UVUYE I HUYE YEREKEZA I RUSIZI, HABA MU MIRAMBO, HABA MU BITARO KIGEME,CHUB, CHUK ,NO MUBATWITSWE ARI BAZIMA,NDETSE NA FAISAL NTAGARAGARA.
BISHOBOKA KO BABA BARAMUTWAYE BUGWATE .
NANUBU UMURYANGO WE URAHANGAYITSE CYANE.