konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi yahanuriye umukobwa ko azatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018

Bishop Rugagi yahanuriye umukobwa ko azatwara  ikamba rya Miss Rwanda 2018
5-02-2018 saa 15:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7379 | Ibitekerezo 3

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) yahanuriye umukobwa witwa Umunyana Shanitah, usanzwe ari umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Uyu mukozi w’Imana yijeje uyu mukobwa kuzegukana iri kamba mu izina rya Yesu.

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018, nibwo Uyu mukobwa ngo asanzwe ari umuririmbyi muri korali yo mu Itorero Abacunguwe yabwiwe na Rugagi ko azaba Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka

Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwo yarimo atanga inyigisho, Bishop Rugagi yagezemo hagati avuga ko ‘yatunguwe cyane no kuba mu rusengero rwe Abacunguwe harimo abakobwa bafite impano zikomeye’. Yahise ahagurutse Shanitah abwira iteraniro ko ‘ari umwe mu bitwaye neza mu majonjora ya Miss Rwanda’ anamusaba kuza imbere akamusengera.

Yagize ati “Buri wese agomba gushyigikira umukobwa wacu, Bibiliya iravuga ngo igihe cya Esiteri gisohoye atoranywa mu bandi. Kuva uyu munsi ntukwiriye kuryama udashyigikiye umukobwa wacu Shanitah mu izina rya Yesu.”

Bishop Rugagi yahise ahamiriza abakirisitu be ko ‘intsinzi ya Shanitah ari iy’Abacunguwe bose’. Ati “Intsinzi ni iyanjye, niy’abacunguwe. Ni bangahe bizera ko intsinzi ye ari iy’abacunguwe?”, aha bose bahise biterera hejuru bemeza ibyo umushumba wabo avuze.

Bishop Rugagi yasabye buri mukirisitu wese wo mu itorero Redeemed Gospel Church kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 buri munsi biciye ku butumwa bugufi bityo ‘akaba ahesheje Imana icyubahiro’.

Yagize ati “Aho uzaba uri hose musengere, mushyigikire, ohereza SMS 600 ku munsi. Wabyumvise, andika umubare rimwe wandike Miss Shanitah hanyuma wohereze, ni ibyo...”

Kuwa Gatandatu tariki 3 Gashyantare ubwo yari mu majonjora ya nyuma, Uyu mukobwa wiyamarije mu Ntara y’Amajyepfo yabajiwe ikibazo kigaruka ku muco nyarwanda n’abagize akanama nkemurampaka

Ikibazo cyagiraga kiti “Umwana muto aramutse akubajijije icyo umuco ari cyo wasubiza iki?” Icyo gihe Munyana yasubije agira ati “Namubwira gukora ibyo abakurambere bakoraga akagira umuco akihesha agaciro akagira n’ikinyabupfura”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Alice Kuya 7-02-2018

John na Chris, isi igeze ahakomeye pe, niba aba pasteurs b’iki gihe baba babuze indi nzira bacamo ngo bamenyekane, ibaze koko kwigandagaza uri Pasteur ngo urasengera ibya miss ?

nadatorwa ntazaba asebye ?

John Kuya 6-02-2018

Mureke tuzarebe,sejobundi agaseba, ariko batandukanyije Imana n’ibyisi koko,Pasteur muzima akabwira abakristu ngo nimutore Miss, murusengero niho bakorera Publicite,nk’umupasteur numvishe nagiye gusenga ari kwamamaza iduka rye,ibazee

chris Kuya 5-02-2018

Ndashaka Imana izerekane ko urumukozi wayo koko cg ubyiyitirira...izabyerekane muriki gikorwa.esiteri yimitswe ni Imana isumba byose ntago yatowe nabana babantu so,nigute wowe niba wiyita umukozi w’Imana ubwira abantu ngo batore?waretse Imana ikazamwishyirirraho?urabwira abantu uko bamutora?yewe urababaje ahubwo woe nta jambo ry’Imana uzi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...