konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi yatangiye kuzengurukana ibyapa byamamaza Miss Umunyana Shanitah

Bishop Rugagi yatangiye kuzengurukana ibyapa byamamaza Miss Umunyana Shanitah
12-02-2018 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5804 | Ibitekerezo 10

Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) yatangiye kuzengurukana ibyapa byamamaza umukobwa witwa Umunyana Shanitah, usanzwe ari umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Bishop Rugagi kandi yagarutse cyane ku nkuru zavuzwe ku bijyanye n’uko yahanuriye uyu mukobwa ko azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Umunyana Shanitah, afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo ndetse aza gutoranywa mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero ngo bakomeza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. Yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018, Bishop Rugagi yavugaga iby’uko azegukana ikamba, ari nabwo byamenyekanye ko asanzwe ari umuririmbyi muri korali yo mu Itorero Abacunguwe.

Bishop Rugagi yagize ati “Buri wese agomba gushyigikira umukobwa wacu, Bibiliya iravuga ngo igihe cya Esiteri gisohoye atoranywa mu bandi. Kuva uyu munsi ntukwiriye kuryama udashyigikiye umukobwa wacu Shanitah mu izina rya Yesu... Intsinzi ni iyanjye, ni iy’abacunguwe. Ni bangahe bizera ko intsinzi ye ari iy’abacunguwe?...

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018, mu masengesho yabereye mu itorero rya Bishop Rugagi, uyu muvugabutumwa yagaragaje ko atashimishijwe n’ibyo abantu bavuze by’uko yahanuriye Umunyana Shanitah ko azatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, avuga ko babihinduye bakongeraho ibyabo kuko we icyo yavuze ari uko bamushyigikiye. Nyuma yahise anavuga ko yumva nta mpamvu yo kutamushyigikira, ndetse ubu ku modoka ye yahise ashyiraho ibyapa byamamaza uyu mukobwa, aho agiye hose arabigendana, akangurira ababona imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover Sport gutora uyu mukobwa.

Iyi ni imodoka ya Bishop Rugagi Innocent azengurukanaho ibyapa byamamaza Umunyana Shanitah aho agiye hose


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
Mamy Kuya 17-02-2018

Ndumiwe

Innocent Kuya 16-02-2018

Iby’ ubu Miss= I by’ubwibone = ibyo kurata amasura n’ ubwenge budahari! = inzira z’ imikorere y’ imyuka mibi! Abo ba Bishop rero birakaze!

Innocent Kuya 16-02-2018

Iby’ ubu Miss= I by’ubwibone = ibyo kurata amasura n’ ubwenge budahari! = inzira z’ imikorere y’ imyuka mibi! Abo ba Bishop rero birakaze!

Jyewe Kuya 14-02-2018

Ibi noneho ni ubuteka mutwe. Mu nkuru yanyu iheruka mwavuze ko yahanuriye uriya mugore ngo ko azatsinda. Kuriya kwamamaza se ubwo ni iby’iki. Fake prophetie. !

Kazibake Frederick Kuya 13-02-2018

Ahubwo nduwiwe,ese kwamamaza ba miss rwanda no kwamamaza Yesu bizahurirahe?Intumwa Paulo yari yarikomojeho kuko yabwiye abagalatia ati: Mwatangiye mu by’umwuka none mugiye guheruka mu by’umubiri?

Kazibake Frederick Kuya 13-02-2018

Ahubwo nduwiwe,ese kwamamaza ba miss rwanda no kwamamaza Yesu bizahurirahe?Intumwa Paulo yari yarikomojeho kuko yabwiye abagalatia ati: Mwatangiye mu by’umwuka none mugiye guheruka mu by’umubiri?

Kazibake Frederick Kuya 13-02-2018

Ahubwo nduwiwe,ese kwamamaza ba miss rwanda no kwamamaza Yesu bizahurirahe?Intumwa Paulo yari yarikomojeho kuko yabwiye abagalatia ati: Mwatangiye mu by’umwuka none mugiye guheruka mu by’umubiri?

Augustin Kuya 13-02-2018

Uwo mu Pasiter yarengeye yakoze inshingano itariye.

mukam esterh Kuya 13-02-2018

Guhanwa nitorero usejyeramo bibaho iyowakosheje bibiriya mumigani haravugago uwonkunda ndamuhana niyitwaraneza bazamwakira nuwacu kubayarahuye nibimujyerageza akabigwamo ntibivugako atabyuka

Ndibaza Kuya 12-02-2018

Byari kurushaho kuba byiza iyo ibyo imodoka ye yamamaza biba bivuga ngo mwihane kuko igihe Kiri bugufi....abayibona akaba aribyo ibibutsa naho ibyo bya miss rwanda akabiharira abafite undi muhamagaro uttari uw’ubushumba.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...