konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Guhanganira icyubahiro, ubugambanyi, gucikamo ibice n’ubusambanyi byangije ADEPR

Guhanganira icyubahiro, ubugambanyi, gucikamo ibice n’ubusambanyi byangije ADEPR
9-09-2016 saa 09:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 30300 | Ibitekerezo 34

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda rizwi nka ADEPR, riri mu matorero yo mu Rwanda yagiye arangwamo amatiku menshi mu myaka ishize, rikaba ryaragiye rivugwamo amacakubiri, guhanganira ubuyobozi, kugambanirana n’ibindi bibi byatumye kugeza ubu ritagifite isura ryahoranye. Gushaka ibyubahiro, kwivanga muri Politiki no gutakaza gakondo yaryo nabyo byavuzwe cyane kuri iri torero.

Abantu bazi itorero rya ADEPR mu myaka nk’itandatu ishize, babona neza ko iri torero ryahindutse mu buryo butangaje ndetse isura, icyubahiro n’icyizere ryagirirwaga, byarahindutse mu buryo bugaragarira buri wese.

Izina “Abarokore” rihabwa menshi mu matorero yo mu Rwanda, ryigeze kwiharirwa na ADEPR ndetse rikubahwa cyane, ariko hari ibyaranze iri torero ryatumye rigaragaramo amacakubiri, gushinjanya ubugambanyi, guhangana n’ibindi bitari byitezwe ku byitwa abakozi b’Imana, kuburyo hari n’abagisengera muri ADEPR bihamiriza ko itorero ryabo ryamaze kwangirika. Ariko se byaturutse he? Byazanywe n’iki? Bipfira he? Amaherezo ni ayahe? Ibi byose, nibyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru mu buryo busesenguye.

Bijya gutangira byahereye ku kurwanira ubuyobozi bw’iri torero

Mu mwaka wa 2012 ubwo itorero rya ADEPR ryayoborwaga na Pasiteri Usabwimana Samuel, hatangiye kujya havugwamo ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku myemerere ndetse n’ubuyobozi, kuburyo bamwe mu bashumba bo muri ADEPR bagiye bafatirwa ibyemezo byo guhagarikwa ku nshingano zabo, ku bw’amakosa aremereye babaga bakoze. Icyagaragaye ni uko hari abifuzaga guhirika uyu mushumba ku buyobozi bwa ADEPR.

JPEG -

Jean Sibomana uyobora ADEPR na Samuel Usabwimana yasimbuye

Mu mwaka wa 2013, uyu Usabwimana Samuel yaje gusimburwa na Sibomana Jean akuwe ku buyobozi na Komite yahoze ayobora, ndetse uyu Sibomana Jean ku gihe cy’ubuyobozi bwe, nibwo uwo yari asimbuye yaje kubuzwa gusengera mu nsengero za ADEPR ahitamo kujya asengera mu rugo iwe, nk’uko nyir’ubwite Pasiteri Usabwimana Samuel yagiye abitangaza. Uyu mushumba ubu ufite imyaka isaga 70, yari akunzwe cyane n’abayoboke ba ADEPR ndetse biri no mu byabereye imbogamizi ikomeye abamusimbuye bananiwe kunyura aba bayoboke kuko babuze uwo bakundaga ku maherere. Ibi byatumye batangira kutabona neza itorero ryabo, ndetse bamwe batangira gucura umugambi wo kuzarivamo bakajya ahandi cyangwa bagashinga iryabo kandi koko byabayeho benshi bajya mu yandi matorero abandi bashinga ayabo, mu gihe kugeza ubu Usabwimana Samuel asigaye akorera ivugabutumwa ku mugabane w’u Burayi.

Itorero ryacitsemo ibice, ADEPR ishyirwa mu majwi ko yaba itoteza abashaka kuyitwara abayoboke

Amakimbirane n’amatiku yagiye yumvikana muri ADEPR ashingiye cyane ku bijyanye n’ubuyobozi, byatumye bamwe mu bayoboke bahitamo kwigira mu yandi matorero, ariko hari n’abahise bashinga ayabo. Itorero rizwi cyane ni iryitwa EPEMR, iri ryo byanageze kure kuko ryagiye ryimwa ibyangombwa, ariko rikemeza ko ADEPR aribo bababuza kwemerwa nk’itorero rikorera mu Rwanda.

EPEMR na ADEPR byagiye bivugwa cyane mu bitangazamakuru guhera muri Mata 2014, ubwo iyi EPEMR yari igiye gutangira ku mugaragaro ariko aho ishatse gusengera hose igakomwa mu nkokora, bakavuga ko ADEPR aribo babatambamira. Ibi byarakomeje bigera n’aho kwihishira ko bahangana byananiranye.

Ibya ADEPR na EPEMR byafashe indi ntera, bashwanira bikomeye mu kiriyo cy’umupasiteri

Ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2014, mu rugo rwa nyakwigendera Ngaboyimanzi Celestin wari umu pasiteri muri ADEPR habereye umuhango wo gukura ikiriyo cy’uyu mu pasiteri watabarutse tariki 10 Kamena 2014, gusa muri urwo rugo ruherereye mu murenge wa Bigogwe wo mu karere ka Nyabihu, haje kuba intambara ikomeye cyane y’abanyamadini nyamara igikorwa cyari giteganyijwe uwo munsi ntaho cyari gihuriye n’iby’amadini.

Abenshi mu bari bahari hari higanjemo abayoboke ba ADEPR cyane ko uwo nyakwigendera nawe yari umu pasiteri muri iryo torero, ibi bikaba bishobora no kuba ari byo byabaye intandaro yo kuvanga iby’amadini no kuyagira umuryango wari waragize ibyago, dore ko amakuru dufitiye gihamya avuga ko abayoboke ba ADEPR bahise bitambika abari baje muri uwo muhango babarizwa mu itorero rya EPEMR, babahamiriza ko badatuma bitabira ikiriyo nk’abandi.

JPEG -

Uyu niwe Gasarasi wahoze ari umuyobozi muri ADEPR akavamo ajya gushinga EPEMR

Mu kiganiro Pasiteri Elie Sinzabakwira wo mu itorero rya EPEMR, yagiranye n’abanyamakuru icyo gihe, yatangaje ko yatunguwe cyane kuko we kimwe na bagenzi be bari kumwe ubwo bajyaga muri uwo muhango batari bagiye nk’itorero ahubwo bari bagiye nk’abavandimwe, cyane ko uyu Elie wari uri kumwe nabo yari asanzwe ari umuturanyi akaba n’inshuti ya Pasiteri Ngaboyimanzi wari wakuriwe ikiriyo, bityo muri uwo muhango bakaba bari banitwaje ibinyobwa mu rwego rwo kuyagira umuryango wagize ibyago nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Icyo gihe kandi umwe mu bayobozi ba ADEPR witwa Habinshuti Jean Bosco usanzwe atuye mu murenge wa Bigogwe ari naho byabereye, yahamije ko nabo nk’abayoboke ba ADEPR bumiwe kuko bababwiraga ngo ni amabwiriza yaturutse hejuru. Yagize ati: “Twagiye ku kiriyo kimwe n’abandi, ubwo rero haza kuza umu pasiteri w’i Kigali witwa Gasarasi wahoze muri ADEPR ariko akaba yaravuyemo agashinga irindi torero ryitwa EPEMR, ubwo rero yarahageze akumirwa n’abayobozi bari bahari ba ADEPR barashyamirana aragenda. Icyabiteye rero rwose natwe twabibajije abayobozi badukuriye batubwira ko ari muri ADEPR hejuru babahamagaye cyane ko banabivugaga twumva, ni uko abayobozi bari bahari ndetse n’uwo Gasarasi barabaza bati habaye iki ko twese duhuriye ku itabaro, bamubwira ko ari mu buyobozi hejuru bahamagaye ngo nagende umuteguro ni uwa ADEPR ntabwo ari umuteguro we, gusa nta mahane yateje we yahise asezera aragenda”.

Mu rwego rwo kumenya icyo ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwaba bwarabwiye abayobozi b’amatorero yabwo yari muri ako karere ku bijyanye no gukumira EPEMR, umunyamakuru yagerageje kuvugana n’umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Pasiteri Sibomana Jean ariko nyuma yo kubazwa icyo kibazo atangaza ko ntacyo yavuga kuko arwaye, bigaragara ko byari ukubihunga. Mu magambo macye yagize ati: “Njye ndarwaye ntacyo nabatangariza”.

Ku rundi ruhande ariko, Pasiteri Viateur Ruzibiza; ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, we yatangaje ko atumva ukuntu umuntu wavuye muri ADEPR yari kujya mu muhango wo gukura ikiriyo cy’umupasiteri wa ADEPR kandi ari mu rugo rwa ADEPR, ashimangira ko nta mwanya cyangwa ijambo yagombaga guhabwa uwo munsi kandi atari yateganyijwe ahubwo ko yagombaga gutegereza akazapanga indi gahunda ye ku giti cye ADEPR itagiyeyo.

Gusa amakuru twabashije kumenya ni uko n’ubwo nyakwigendera yari pasiteri muri ADEPR, hari bamwe mu bana be batari abayoboke ba ADEPR bityo urugo rwose rukaba rutagizwe n’abayoboke ba ADEPR. Ikindi uretse EPEMR, abagize uyu muryango bahamije ko mu kiriyo hari abandi bantu bari mu yandi matorero atandukanye nyamara bo ntibigeze bakumirwa.

Hari abandikiye Perezida Kagame batabariza ADEPR bahita babihanirwa

Tariki 17/09/2013 nibwo ibaruwa yagejejwe mu biro by’ umukuru w’ igihugu yanditswe na bamwe mu bayobozi ba ADEPR, iyi ikaba yaratabarizaga iri torero rya ADEPR. Iyi baruwa yaranditswe isinywaho n’abapasiteri bagera ku icumi, ariko abanditse iyo baruwa bose uko ari 10 bagiye bahagarikwa umwe umwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bahabwa igihano cy’agateganyo kigera ku mezi atatu.

Muri abo bahagaritswe icyo gihe harimo Pasiteri Rukundo Octave, Mberabahizi Emmanuel na Ev. Mutangana Emmanuel bahagaritswe amezi atatu yarangira batarasaba imbabazi bagafatirwa ibindi bihano, ibyo byose intandaro ikaba yari ibaruwa bandikiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bavuga ku bintu bitangenda neza mu buyobozi bw’iri torero.

Abayobozi ba ADEPR bashinjwe ubugambanyi na Depite Bamporiki

Mu gitaramo cya Korali Jehovah Jirey cyabereye muri Hoteli Serena ya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2014, Depite Bamporiki Edouard wari mu banyacyubahiro bitabiriye icyo gitaramo, ubwo yahagurukaga yavuze byinshi kuri we anahamya ko Imana yari yaramubwiye iby’abantu bazamugambanira barimo Kizito Mihigo na bamwe mu bayobozi ba ADEPR.

Yavuze ko hari abantu basenze maze umwe muri bo akaza kumuhanurira ko abantu barimo n’umuririmbyi Kizito Mihigo barimo gucura umugambi wo kumugambanira. Aha yagize ati: “Abantu barasenze, umukobwa umwe yuzura umwuka arahanura arambwira ati mbonye abantu bakoze uruziga bakugambanira ngo bakwice, kandi mu bantu barimo kukugambanira harimo na Kizito Mihigo… Nyamara ntibazi ko Imana yambwiye ko nzaba Depite ubwo nari mfite imyaka 17, yambwiye byinshi kuva mfite imyaka 11 hari n’ibyo yansezeranyije bitaraba, burya nujya kugambanira umuntu jya ubanza umenye amasezerano ye n’Imana. Kandi mbabwire niba hari umuntu nakunze kuruta n’uko nkunda umugore wanjye, uwo ni Kizito Mihigo, ndetse n’ubu mbangamiwe n’ubuzima Kizito Mihigo abayemo.”

JPEG -

Depite Edouard Bamporiki wagambaniwe n’abayobozi ba ADEPR

Bamporiki Edouard yakomeje asobanura ko hari abandi bantu b’abayobozi bo mu itorero asengeramo rya ADEPR bigeze kumugambanira bakavuga ko yagiye ahahoze hitwa i Cyangugu akita abakozi b’Imana “imbwa”, nyamara ngo icyo gihe yari yagiye kubwiriza ubutumwa bwiza, kandi abo bayobozi ba ADEPR bakaba batarigeze bamusaba imbabazi.

Mu biyomoye kuri ADEPR, hari abagiye bigisha abantu ko bakwiye gusambana

Mu itorero rya ADEPR mu mudugudu witwa Gashyekero wo muri Paruwasi ya Gikondo, muri Nyakanga 2014 habonetse itsinda ryo kuramya no guhimbaza (Worship Team) ryasohotse mu Itorero bitewe n’inyigisho z’ubuyobe ryari rimaze iminsi ririmo kugenda ryigisha muri ADEPR, abo bakaba baragendaga bakangurira abantu kwisambanira no gukora ibindi bishakiye.

Ibi byemejwe na Pasiteri Ruzibiza Viateur ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR, watangaje ko aya makuru yabagezeho ku itariki ya 5 Nyakanga 2014 avuga ko hari itsinda ry’abantu bigisha ibintu bigaragaza ubuyobe kandi bitemerwa muri ADEPR, gusa icyo gihe ngo bari bataramenya niba ari idini rishya rivutse cyangwa niba ari abantu ku giti cyabo.

Ibintu bitatu baje bigisha, icya mbere ngo ni uko Yesu yarangije byose ku musaraba, akaba yarapfiriye abantu ku bw’ibyaha bakoze cyera n’ibyo bazakora mu gihe kizaza, bityo ngo buri wese akore ibyo ashaka, ushaka kwisambanira asambane nta kibazo, ushaka kunywa inzoga abikore ndetse n’ibindi byose by’irari ry’umubiri ngo nta kibazo biteye kuko Yesu byose yabirangirije ku musaraba.

Ikindi cya kabiri bigishaga ngo ni uko muri Bibiliya handitse ko uwizera Imana atazigera apfa, ku bwabo ibyo bikaba bisobanuye ko abantu bapfa biba byatewe n’uko bari abanyabyaha batizeraga Imana, ibi nabyo Pasiteri Ruzibiza akaba yarashimangiye ko ari ikinyoma bo nka ADEPR batabyemera.

Icya gatatu bigishaga ni uko nta mukirisitu ukwiye gutanga amaturo na kimwe mu icumi kuko Imana idakennye, ngo ahubwo wenda batanga ayo mafaranga mu gufasha abakene, impfubyi n’abapfakazi ndetse n’abandi batishoboye. Ibi nabyo muri ADEPR bakaba bahamya ko atari ukuri kuko gutanga amaturo ari itegeko ry’Imana kandi bizanira uyatanze umugisha.

Umupasiteri wo muri ADEPR yafashwe asambana ahita ashaka kwiyahura ntiyapfa

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Safari Théogène wari umupasiteri mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru, yafashwe asambana n’umugore utari uwe ahita agira ikimwaro ariyahura ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Ibi byagarutsweho cyane ndetse binasiga icyasha Itorero rya ADEPR muri rusange, ubuyobozi bw’itorero nabwo bukaba butarazuyaje kuko bwahise bumwirukana ndetse nyuma y’iminsi micye agahita ashakirwa umusimbura.

Abashumba bo muri ADEPR bizamuye mu ntera itari yarigeze ibaho, bivugisha menshi abayoboke

Mu myaka 75 ADEPR yari imaze ibayeho, nta mushumba wari warigeze azamurwa ngo agere ku kigero cyo kwitwa Musenyeri (Bishop), nyamara mu minsi ishize, Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Jean Sibomana n’umuvugizi wungirije Tom Rwagasana, bombi byatangajwe ko babaye ba Musenyeri (Bishop). Kuko ibi byari bimenyerewe mu yandi matorero, abayoboke ba ADEPR kugeza n’ubu ntibabivugaho rumwe, dore ko hari abasanga ibi ari uburyo bwo gukomeza guhanganira ibyubahiro n’abandi bashumba bo mu yandi matorero.

JPEG - 199.4 kb

Ubu Tom Rwagasana na Jean Sibomana babaye ba Musenyeri (Bishop)

Uretse n’ibi ariko, ubuyobozi bwa ADEPR bwagaragaje ko abayoboke bagomba kwitega n’izindi mpinduka mu itorero ryabo, binavugwa ko mu minsi itarambiranye aba bagizwe Bishop bazazamurwa ku rwego rw’ikirenga rwa Apotre (Intumwa z’Imana), ibintu byari bisanzwe mu yandi matorero arimo n’ayoborwa n’abiyomoye kuri ADEPR.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 34
j m v Kuya 6-06-2017

uwezwa niyezwe kuko ntagisigaye ibyahanuwebyose mbona byarasohoye abo Imana yabivuze kera kizubugingo bwawe ubundi ureke abarwana barwne wirinde kugiricyo utahasi kuko agakiza karahenze ibuka ukowahamagawe nturebe kubandi wibukeko ntawuzajyana nundi mwibuke kera Imana niyo yimikaga nonubu murabona aho bigeze byarangiye mbibutseko itorero twarangaye ntitwabera maso umurimo iyomwijuru irengere umugeni wayo ntazanduzwe nisi amen

j m v Kuya 6-06-2017

uwezwa niyezwe kuko ntagisigaye ibyahanuwebyose mbona byarasohoye abo Imana yabivuze kera kizubugingo bwawe ubundi ureke abarwana barwne wirinde kugiricyo utahasi kuko agakiza karahenze ibuka ukowahamagawe nturebe kubandi wibukeko ntawuzajyana nundi mwibuke kera Imana niyo yimikaga nonubu murabona aho bigeze byarangiye mbibutseko itorero twarangaye ntitwabera maso umurimo iyomwijuru irengere umugeni wayo ntazanduzwe nisi amen

nshimyumuremyi jean bosco Kuya 1-06-2017

gusa nabo sibo kuko imana itakwemera ako kavuyo rwose mwitege dawidi asinbure sawuli murakoze

Imanirakarama deo Kuya 7-05-2017

Erega na Yesu yaravuzwe birarangira ntamvura idahita museme mudacoka gs irorero ryImana riracyahagaze naho amarembo yIkuzimu yazikuka ntiyarishobora kuko ryubatse Yesu

Imanirakarama deo Kuya 7-05-2017

Erega na Yesu yaravuzwe birarangira ntamvura idahita museme mudacoka gs irorero ryImana riracyahagaze naho amarembo yIkuzimu yazikuka ntiyarishobora kuko ryubatse Yesu

mathieu buliro Kuya 25-01-2017

iyo urebye ibyanditswe byera usanga ntaho titre ya monseigneur igaragara, icyo nzi ni uko hariho 5 ministere christo yadusigiye : Apotre, evangeliste, pasteur, prophete, Docteur mu ijambo ry’imana. Ibindi byo ni ibyubahiro by’isi. Ikindi kandi, ADEPR, ni icyapa kituyobora kujya mu ijuru selon l’ordre dans l’eglise. Selon l’ordre de l’eglise : Itorero ry’Imana rirera kandi nta kiziga cyangwa umukanyari rifite nyiraryo aribereye maso. Amen

mathieu buliro Kuya 25-01-2017

iyo urebye ibyanditswe byera usanga ntaho titre ya monseigneur igaragara, icyo nzi ni uko hariho 5 ministere christo yadusigiye : Apotre, evangeliste, pasteur, prophete, Docteur mu ijambo ry’imana. Ibindi byo ni ibyubahiro by’isi. Ikindi kandi, ADEPR, ni icyapa kituyobora kujya mu ijuru selon l’ordre dans l’eglise. Selon l’ordre de l’eglise : Itorero ry’Imana rirera kandi nta kiziga cyangwa umukanyari rifite nyiraryo aribereye maso. Amen

iganze Kuya 27-12-2016

Oya nta kubaseka, birababaje cyane. Uru ni urwuri rubereyeho kurishamo ubushyo bw’Imana, none umwanzi shitani ararubibamo urumamfu, arangiza , araca intege, arandagaza abamunyagaga,abakoza isoni, arica, ariba niko kazi ke. Gusa muhumure Kristu ni muzima, mureke kwirwanirira dutabaze umushumba mukuru nyir’ubushyo, uko yahoze niko ari none n’iteka, ntazabura kurengera intama ze ku gihe gikwiye. Musengere cyane abagaragaraho ibyo byose mwanditse aha, kuko si bo, baratewe. Ngo ntawe umwiringira ngo akorwe n’isoni.
Kudakorwa n’isoni si ukuba utarigeze ucumura na rimwe (sinzi niba bibaho), ahubwo ni uguhinduka bibaye byiza vuba , ukava mu mwijima ukajya mu rumuri rwa Kristu, ugahamya ibirindiro ufashijwe na Roho wa Nyagasani. Abo bavandimwe nabo ntibabyanze, ariko bararwaye. Ababonye iyi nkuru twese, dusengere dushikamye aba bana b’Imana. Iyi minsi, shitani irakora nk’ifite ubuzima gatozi, aragerageza no kuyobya intore z’Imana, ariko Nyagasani Imana yacu igira inzira nyinshi.

claude Kuya 26-12-2016

Nasomye ibitekerezo byanyu abenshi mwababajwe nibibera muri adepr numvise namwe ubwanyu mufite ubuhamya bwiyo mwahagazeho bitaramagambo nizereko ntakosa mushinja iki kinyamkuru kuko kubika ibanga byananiye adepr kd ntabwo watwika inzu mazengo uhishe umwotsi

mubyukuri ubundi adepr nayihozemo kd usibyubungubu umubi satan yigaruriye itorero nemerako itorero ryigeze kugira ubuzima bwiza nigitinyiro cy"Imana. ariko nkuko mubizi ubuyobe bwagaragaye mu 2000 ubwo imyizerere yahindukaga hakaza ibyo kunywesha# udukombe kd binyuranye naa bibiriya. ibyo ubwabyo byakabaye byaraberetseko icyari itorero kibaye idini nukuri kandi kuki mutareba kure dusohoka muri adepr 2000 mwatwise abayobe abavangiwe ndetse muradufungisha muradukubitisha mudusenyera nurusengero ibyo bibi byose adepr yaribyihishe inyuma igamije kugarura abari basohotse navugako intego yo kugarura abantu murubwo buryo yagezweho. ariko kd ntabapfira gushira hari abihanganiye murubwo butayu barakubitwa barafungwa ariko nuyumunsi baracyavuga imirimo nibitangaza. Imana yadukuyeho igisuzuguriro kuko twanze imyizerere ipfuye yari yadutse muri adepr ntabwo dushimishwa nukumva ibibi biera muri adepr rwose ariko nanone byibuze mwagakwiye kumenya impamvu twasohotse ko zumvikana kd mugasaba Imana imbabazi kubwimanza mwaduciriye nibitutsi mwadututse nibibi abayobozi banyu badukoreye icyakora twarabababariye agakiza mwataye twarakitoraguriye muzadusure mwibutswe byabihe biza itorero ryahoranye ritaravangirwa . ariko disi ntimwabyemera kuko murabasirimu ntimwabana nabatega ibitambaro (abaturage) munyire mwirembo rifuganye beneda muzageza ryali guhera murungabangabo koko?

claude Kuya 26-12-2016

Nasomye ibitekerezo byanyu abenshi mwababajwe nibibera muri adepr numvise namwe ubwanyu mufite ubuhamya bwiyo mwahagazeho bitaramagambo nizereko ntakosa mushinja iki kinyamkuru kuko kubika ibanga byananiye adepr kd ntabwo watwika inzu mazengo uhishe umwotsi

mubyukuri ubundi adepr nayihozemo kd usibyubungubu umubi satan yigaruriye itorero nemerako itorero ryigeze kugira ubuzima bwiza nigitinyiro cy"Imana. ariko nkuko mubizi ubuyobe bwagaragaye mu 2000 ubwo imyizerere yahindukaga hakaza ibyo kunywesha# udukombe kd binyuranye naa bibiriya. ibyo ubwabyo byakabaye byaraberetseko icyari itorero kibaye idini nukuri kandi kuki mutareba kure dusohoka muri adepr 2000 mwatwise abayobe abavangiwe ndetse muradufungisha muradukubitisha mudusenyera nurusengero ibyo bibi byose adepr yaribyihishe inyuma igamije kugarura abari basohotse navugako intego yo kugarura abantu murubwo buryo yagezweho. ariko kd ntabapfira gushira hari abihanganiye murubwo butayu barakubitwa barafungwa ariko nuyumunsi baracyavuga imirimo nibitangaza. Imana yadukuyeho igisuzuguriro kuko twanze imyizerere ipfuye yari yadutse muri adepr ntabwo dushimishwa nukumva ibibi biera muri adepr rwose ariko nanone byibuze mwagakwiye kumenya impamvu twasohotse ko zumvikana kd mugasaba Imana imbabazi kubwimanza mwaduciriye nibitutsi mwadututse nibibi abayobozi banyu badukoreye icyakora twarabababariye agakiza mwataye twarakitoraguriye muzadusure mwibutswe byabihe biza itorero ryahoranye ritaravangirwa . ariko disi ntimwabyemera kuko murabasirimu ntimwabana nabatega ibitambaro (abaturage) munyire mwirembo rifuganye beneda muzageza ryali guhera murungabangabo koko?

Nizeyimana Kuya 25-12-2016

Bene data nugusenga ntakindi twibuke ko satani arwanya umurimo w’IMANA.ikigihugu himitswemo ubusambanyi,ubwicanyi,ubujura,ubwibone,kwikubira,kurenganya...nibindi niyompa tugomba gusenga ubudasiba.murakoze

JB Kuya 24-12-2016

Benedata, ubu bwoko bw’abadayimoni bateye amadini muri iki gihe batsindwa gusa no gusiba no gusenga. Kwirirwa twimena, twitotombera Sibomana na Rwagasana nta kindi bizatumarira uretse kuducumuza gusa. Ahubwo abanihishwa n’ibibera mu buyobozi bwa ADEPR nimuze twerekeze iy’ ubutayu, dusabe Umwami waryo aze arirengere. Jye nizera ndashidikanya ko Umwami wacu byose abibona kandi ko umunsi yabishatse imizi isharira izarandurwa muri ADEPR igatwikwa, igashya igakongoka. Uko biri kose abera b’itorero bahora bari maso basaba Umwami waryo ngo aze arirengere,arikureho igisuzuguriro cya Satani. Kandi rero andi matorero yiduseka, kuko uyu mudayimoni wateye mu buyobozi bwa ADEPR yitwa Simbikangwa! N’ahandi ntibukikera ahubwo ni uko Nyir’umutwe munini ari we ugaragara.

Alice Kuya 15-10-2016

Mwabavandimwe mwe ndifuza ko buri muntu murwe ruhande yakabaye akomeza icyo yamenye kko iby’ADEPR byo mubyukuri nibindi bindi,Umuvandiwe John yabivuzeho gato mubyukuri niba mwibuka neza mwibuke igihe haje agakombe haje rwaserera cyane mwitorero gsa ntibyatumye abatu bacika intige cyane, nibi ntibiduce intige kko sibije nonaha ahahubwo n’ibyahozeho kuva kera.habeho gusenga Imana kugirango haboneka umuti wibi bintu.

Alice Kuya 15-10-2016

Mwabavandimwe mwe ndifuza ko buri muntu murwe ruhande yakabaye akomeza icyo yamenye kko iby’ADEPR byo mubyukuri nibindi bindi,Umuvandiwe John yabivuzeho gato mubyukuri niba mwibuka neza mwibuke igihe haje agakombe haje rwaserera cyane mwitorero gsa ntibyatumye abatu bacika intige cyane, nibi ntibiduce intige kko sibije nonaha ahahubwo n’ibyahozeho kuva kera.habeho gusenga Imana kugirango haboneka umuti wibi bintu.

NSHIMIYIMANA GILBERT Kuya 14-10-2016

Icyo nzi ni uko uwejejwe azakomeza kwezwa. Kandi umugeni nawe arahari azaritaha. Niba musoma bibiriya ubuyobozi bwahozeho kandi habonekaga abakora ibyaha yaba abayobozi cga abayoborwa. Burya umujura ajya kwiba aho ubukungu buri. Nta gitangaza kirimo ahubwo dusengere itorero

# John Kuya 29-09-2016

Uyu munyamakuru yabihereye hafi. Byatangiye 1997 ubwo uwitwa MUNONOKA André yatangizaga amavugurura ngo hari ubwoko bwari bwararyamiwe mu buyobozi...Ndibuka icyo gihe ibikorwa byo kwica inzugi z’insengero na Biro,kubohoza cachet,gufungisha bamwe ku karengane,kugambanirana byatumye muri Kigali bava mu nsengero bahungira GIHOGWE...Leta irahaguruka iti: "Reconciliation"...BARAVANGA. Ariko ibyuma ntibyafatana n’ibumba nka cya gishushanyo cya Nebukadineza. Gato gusa 2001 cya kivange kiti;’AGAKOMBE’ birasenyuka muribuka Rubonobono na Kibagabaga ya MAJYAMBERE...Na n’ubu urwishe ya nka...indwara yabuze umuti.MWE MUSHYIRAHO COMMENTS ZISHIMA MUKONGERAHO N’IMIRONGO YA BIBILIA NTA MAKURU MUFITE...Ntimugafunge amaso imbere y’ikibi ukuruwe n’inyungu. UBUTAHA NZABAHA ICYANDITSWE

zouzou Kuya 24-09-2016

Bavandimwe mushishoze murebe neza ibihe turimo ni ibyanyuma
ngaho umuntu arigisha abantu ko bagomba kugira ubumwe bakiyunga bikaba ikibazo ku idini
ese barashaka ko yigisha abantu ko ukugiriye nabi ugomba kwiyishyurira? none aba bavugako Yesu byose yabirangije kumusara ngo abantu bagomba gukora ibyaha uko bashatse ibyo byanditse he muri bible mu mategeko 10 y’Imana ibyo hari aho mubisanga?igihe kirageze ngo dushishoze kuko satani ntakihishira asigaye akora kumugaragaro akoresha ingaboze(antikristo)buri wese nakomeze ibyo afite satani atabimunyaga

npeter Kuya 23-09-2016

ibya adepr byo ni agahomamunwa icyo bagamije imbere ni amafaranga naho agakiza ko nta mwanya gafite(abayobozi ba adepr)

Munyanziza Kuya 23-09-2016

Ubundi iyo umuntu akuvuga buri gihe aba agutinya mu by’icyubahiro. Duhumure Nyirumurimo naza azahemba abamukoreye. Tuzakomeza dukizwe kdi muri ADEPR twahahuriye n’Umungeri utazimiza intama. Nkaho ahatari intambara nuko ahari nta butunzi Satani akeneye kuhiba

Munyanziza Kuya 23-09-2016

Ubundi iyo umuntu akuvuga buri gihe aba agutinya mu by’icyubahiro. Duhumure Nyirumurimo naza azahemba abamukoreye. Tuzakomeza dukizwe kdi muri ADEPR twahahuriye n’Umungeri utazimiza intama. Nkaho ahatari intambara nuko ahari nta butunzi Satani akeneye kuhiba

hhhhh Kuya 10-09-2016

ngo kiliziya nimwe boseki? ko nta dini narimwe rizabura umugeni ntanirizabura abazahunga amaso y’uwiteka so nimukomerezahho adpr, ntayandiyose ashaka indonye zomwisi.bizabatera icyaka

Shikama Kuya 10-09-2016

Mwebwe muravuga ibyoharinabiyambuye imikandara barwana inkundura nubundi bapfa ubuyobozi adepr yambere niyu biratandukanye cyane abubu nabishakira inyungu gusa aho utabonye umwanya yifuza ashingirye dini uruko ubwosibwo bukristo

rugwiza Kuya 1-09-2016

Uwabageza iwacu aho aba Pasteur babasaza bafite imyaka hejuru ya 60 bafatirwa mumashyamba basambana nabana bimyaka 19 or 20!!! umuzimu wabaterereje gusambana we arakaze kbsa

rwego Kuya 1-09-2016

Genda ADEPR uri ubukombe mumatiku

dr kiniga sewensime Kuya 1-09-2016

Gusa adepr mugeze aho umwanzi yashakaga ubundi kugira abayobozi babi n’ibindi bigenda mwagiye mushishoza mwebwe nyamara muzagirwaho urubanza na nyirumurimo.nta soni!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!mukomerezaho

dr kiniga sewensime Kuya 1-09-2016

Gusa adepr mugeze aho umwanzi yashakaga ubundi kugira abayobozi babi n’ibindi bigenda mwagiye mushishoza mwebwe nyamara muzagirwaho urubanza na nyirumurimo.nta soni!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!mukomerezaho

Elise De Dieu Kuya 31-08-2016

Bavandi Reka Mbabwire Uwahamagawe N’ Imana Azakomeza Gukomera Ariko Uwaje Yuriye Inkike Azatagangara Nta mutaru Azaca,gusa Bibiliya Ivuga Gutya" Abanjye Muzabamenyera Ku Mbuto Bera" Ubwo Rero Ba Bishop Barabe Bumva Ko Batari Kuragira Neza Izo Bashinzwe

TUZA Kuya 31-08-2016

Abasenga ni dusenge tugeze muri byabihe bibi Paul (Pawuro) yavuze ariko ntimugire ubwoba UWITEKA IMANA ari kumwe natwe dukomeze tube abakristo twere imbuto zikwiriye abihannye dusenge cyane ibindi IMANA izabikora.

Senga Kuya 31-08-2016

Ntimuajye mwibanda kuri ADEPR gusa mujye muacukumbura mutubwire andi madini,njye ndabona ibyo Atari ikintu cyatuma yirwa yandikwa nkaho urigereranije nandi madini wasanga ariryo ryari rikwiye kwirirwa mu itangazamakuru!!ubundi amata aguyemo agatotsi niyo kana gato utagafatisha nintoki karagaragara ariko ntikaruta isazi yaba yaguye mu nzoga nubundi ugasanga bakomeje kuyinywa!!!!!nibwo byose byaba ari umwanda!!ariko ibibi birarutana!ADEPR IMANA irikumwe nawe.

vicky Kuya 31-08-2016

ko uravuga ko itorero Imana yashinze RYA kera ryarimo adamu Eva gahini na abeli gahini akica aberi ,ko utavuga intumwa 12 ko imwe yagambaniye Yesu kugeza yishwe ubwo ushyize ku ijana urumva Koko aho bakoze ibibi cyane ari abahe ?ndumva wareka kuba umukristo kuko byakugora kubona itorero waburamo icyaha nawe wigenzuye wabyibonamo yewe niyi nyandiko yawe yagushinja ubuse kuba bishop cg intumwa ntabwo uziko biri muri bible nk’impano Kristo atanga kimwe no kuba abahanuzi cg abigisha

Emmy Kuya 30-08-2016

Mana birababaje koko tugeze mubihe byanyumape!!ubwose imbuto barimo kutwereka nizihe?nkitorero ryubakiye kumwuka wera ntihyaribikwiye pe!!!%gus ’Imana nidutabare.igihe kirageze kd kirasohoye ngabasenga data mukuri no mu mwuka abaribo bamusenga.,­per urimo kutubabazaaaaaa twumva ibikuvugwaho.

DUSABE Epa. Kuya 30-08-2016

Muvandi; Ijambo rimbwira ko Urufatiro rukomeye rw’Imana rugihagaze,rwnditseho ikimenyetso ngo"Uwiteka azi abe.

Jean Kumiro Kuya 30-08-2016

Kiliziya ni imwe itunganye Gatolika kandi ikomoka ku Ntumwa !

Clara Kuya 30-08-2016

Yewe ndumva bikaze ba Bishop nibahindure rero banadefirize twambare namapantalo kuko byo ntanicyaha kirimo twisubirire mwidini ryababyeyi!Kuko nubundi babaye nkabandi!Bishop na Apotre hahahaaaaaaaaaaa

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...