konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Menya ibanga ryatuma uhita ubona ibitangaza wari umaze igihe utegereje mu buzima bwawe

Menya ibanga ryatuma uhita ubona ibitangaza wari umaze igihe utegereje mu buzima bwawe
31-03-2019 saa 21:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8177 | Ibitekerezo

Ijambo ry’ Imana riboneka mu butumwa bwiza bwanditswe na Mariko mu gice cya cumi ku murongo wa mirongo ine na gatandatu (Mark 10:46), hatwereka uburyo impumyi yitwa Baritomayo yitwaye kugirango abashe kubona icyo yari akeneye kuri Yesu.

Guhumurwa kwe byamusabye kugira icyo akora. Abantu benshi bari aho ntakintu bamufashije kugira ngo agere kuri Yesu. Iyo usomye umurongo wa 48, ubona ko ndetse binashoboka ko benshi bamutegetse kwicara aho kandi agaceceka ( ibyo nibyo bari bamubwiye).

Ariko igihe igitangaza cyari kije, Baritoromayo yarabimenye. Yari yumvise Yesu. Bibliya iravuga ngo “ Ukwizera kuzanwa no kumva kandi ukumva ijambo ry’ Imana( abaroma10:17)". Baritoromayo yari yarumvise ibyo Yesu yakoze kubwo kubyumva yari afite ukwizera. Ariko muri ako kanya yarari mu bibazo.

Bari baramuhaye amategeko yuko agomba kubigenza baramubwira bati turagukunda ariko ntakindi kintu wabasha gukora cyangwa natwe ngo dukore gusa icara maze uceceke ( you have to sit down and be quiet.”
Kuri uwo munsi ndetse no mu mwaka habayeho igitangaza byarazaga kikanyura ku bantu benshi kuko bari barumvise iby’ imigenzo y’ amadini yabo kuruta kumva icyo Imana ivuga. Bari baricecekeye bariyicarira maze bafunga iminwa yabo.

Hari abantu basoma izi nyigisho bakazibona nk’ izisanzwe kubera ntacyo bakora kubyo bumvisemo kugira ngo bagerageze kubishyira mu bikorwa. Hari n’abandi bamaze kuziboneramo ibitangaza kubera kugerageza gushyira mu ibikorwa no kwegera Imana, abo tubona buri munsi ubuhamya bwabo.

Ndagirango nkubwire ko mu gihe wumvise muri wowe wizeye Icyo wumvise cyangwa usomye ku ijambo ry’ Imana wagombye gutangira kuvuga kuko ukwizera gutangirira mu kuvuga ntabwo ari uguceceka kuko ukwizera kuzana ibisubizo. Ntabwo ndi kuvuga ku bantu bagerageza gukora ibintu ahubwo ndavuga ku bantu bafite ukwizera. Uyu mugabo Baritoromayo yari afite Ukwizera.

Reka nkubwire ubwo yatakaga n’ ijwi rirenga byasabye Yesu guhagarara maze aravuga ati” Numvise umuntu uri kunshaka, uri kumpamagara “ aho wahumvise , imbaraga z’ Imana igihe cyose zimenya ugutaka k’ umuntu ufite ukwizera, igihe ziba ziteguye kugutabara umuntu utaka afite ukwizera.

Uyu munsi wa none ndagira ngo iyi nyigisho ikujyane ikugeze kuri Yesu maze wakire igitangaza cyawe, wakire icyo wifuza kuri Yesu. Ubwo Yesu yavugaga ngo bamuzanire uwo mugabo, abanyamadini bari bahinduye ibyo Yesu yaravuze kuko kuzana no gushakwa biratandukanye. Yesu yaravuze ngo nimunzanire “bring him to me” bo baravuga ngo “ He wants you”.

Ndashaka kuvuga ko iyi nyigisho itari kukubwira ko Yesu agushaka ahubwo ije kuri wowe kugirango ikuyobore ikugeze aho Imana yawe iri kugira ngo ubone icyo wayisabye mu gihe cyashize ndetse na nubu utarabonera igisubizo.

Bibliya iravuga ngo uwo Bayitoromayo akimara kumva iyo nkuru yuko Yesu asabye ko bamugeza kuri we, hayise ahaguruka maze yerekana ukwizera kwe maze ajya aho Yesu yarari. Aramubwira ati “ndashaka kuhumurwa”.

N’ubwo mba hanze y’ igihugu bitewe n’ umurimo ndi kuhakorera, ubusanzwe nkunze gukurikirana ingendo umukuru w’ igihugu cyacu akora cyane cyane mu gihugu. Aho agiye baritegura cyane hakaba hari za gahunda bashyizeho (protocol) buri wese waje aho agomba gukurikiza. Umunsi umwe ngiye kubona mbona umuturage arahagurutse ashaka kwegera imbere gato atangira kuvuga n’ijwi rirerire ashaka kugira icyo abaza umukuru w’ Igihugu. Abayobozi ndetse n’ abashinzwe umutekano batangira kumwamagana, ariko umukuru w’ Igihugu aza kumva ijambo “ Nyakubahwa Perezida wa Republika”, yahise areba ahantu uwo muntu ari kuvugira maze ategeka ko uwo muntu bamumuzanira.

Ahageze avuga icyari ku mutima maze umukuru w’ Igihugu aramurenganura ndetse ategeka ko bazamuha n’ indishyi z’ akababaro.
Bibliya itwereka ko iyo mpumyi yateye hejuru ititaye kuri protocol yariri aho ndetse bigaragara ko yacanganyikiwe. Iyo yubahiriza gahunda y’abanyamadini yo gucekeka ntahamagare Yesu ntabwo yari kubona icyo gitangaza cyangwa uwo mugisha. Yakoze ikintu kugirango abone igitangaza.

Uyu munsi ni umunsi wawe wo guhamagara Imana. Yego, abandi bashobora kugusengera ariko biragusaba nawe gutera intambwe maze ukazamura ijwi ryawe, ugahamagara Imana. Vana ibigufunze amaso yawe, igizayo ibintu biremereje ururimi rwawe nkuko Bariteromayo yegeje kuruhande ibyari bimuremereye maze agahaguruka. Nk’uko umukuru w’ Igihugu aba ashaka kumva umuturage ashinzwe no kumubohora ni nako n’ Imana yifuza kukumva kandi ikakubohora ku bintu bikubujije amahwemo byaba ari ibijyanye n’ ubugingo bwawe( spiritual), umubiri wawe (physical) cyangwa imiterereze yawe (mental orgin).

Ijambo ry’ Imana niko ribivuga. Ushobora kuvuga uti ntabwo nzi neza ko nshobora kubona igitangaza naragerageje mu bihe byashize ariko ntabwo ari uko ijambo ry’ Imana ribivuga, iyo usabye imbabazi urazihabwa kandi hakabaho no kwibagirwa ibyashize maze ubuzima bugakomeza. Egezayo ibyo bitekerezo, ibyo bintu. Pawulo aravuga hariya mu abafilipi 3:13-14” ngo kwibagirwa ibiri inyuma 7gasingira ibiri imbere kandi ugaharanira kugera aho dutanguranwa kugira ngo ahabwe ingororano zo guhamagarwa kw’ Imana muri Kristo kwavuye.

Niba warasabye Imana kukubabarira kandi ukabyarwa bwakabiri mu maraso ya Yesu Kristo ibyashize ntibikibukwa. Imana yarasibye kandi ntakintu nakimwe ikibuka. Niyo mpamvu wari ukwiriye kukuraho impamvu zose satani ashyira imbere yawe ituma udatera intambwe yo guhamagara Imana.

Hari ibintu bibiri Baritoromayo yakoze kugirango yakire igitangaza:
Icya mbere , yahamagaye n’ ijwi rirenga atitaye kubyo abantu bavuga. Icya kabiri, yarahagurutse ajugunya imyambaro yari afite inyuma ye maze ajya kwa Yesu.

Ukwizera kuzatuma ugera mu bwami bw’ Imana binyuze mu kwezwa n’amaraso ya Yesu Kristo, ukwizera kwawe kuzatuma utabarwa mu bibazo ufite kandi ukwizera kuzatuma Imana ihindura imico (habits)yawe itameze neza mu ubuzima bwawe. Yego Imbaraga z’ Imana nizo zikora ibyo bitangaza ariko Ukwizera kwawe niko gutuma izo mbaraga zimanuka maze zigakora icyo gitangaza.

Kubantu bafite umuriro munzu, uki waba ungana kose, unyeretse aho bacanira (light switches) mu icyumba nkazimya, nta rumuri wabona aho mu cyumba nakongera ngacana, urumuri rukagatuka, bishaka kuvuga ko light switches nizo zikoresha imbaraga z’ umuriro mukujya mu matara maze zigatanga urumuri.

Nizo zemerera imbaraga z’ umuriro gukora. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati” ukwizera kwawe kuragukijije” nyumva neza ntabwo yavuze ko imbaraga ze ko ntakintu zakoze. Yavuze ko “ imbaraga ze zabishyize mu bikorwa ariko ukwizera kwe niko kwahaye uruhushya imbaraga ze zo gushyira mu bikorwa. Abantu benshi twicaye ku bintu bitubabaza, mu buribwe, ku umico itameze neza kandi ituzanira akaga muri society, indwara, twicaye ku byaha bigiye bitandukanye ariko ndagirango nkubwire ko igitangaza cy’Umana kitwegereye cyaje bugufi yacu.

Uyu munsi ni umunsi wawe. Reka kureka Yesu aguhitaho ahubwo gira icyo wakora kuko biraterwa nawe( It is up to you) kugirango ubone icyo ukeneye ku Mana. Ntabwo biterwa n’Imana cyangwa umuryango wawe, abaturanye bawe cyangwa njyewe uri kukugezaho iri jambo. Imana iguhe umugisha.

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098
Email: estachenib@yahoo.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...