konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Immaculée yagereranyije inyigisho y’Umuvugabutumwa Niyibikora n’izatangwaga na RTLM

Immaculée yagereranyije inyigisho y’Umuvugabutumwa Niyibikora n’izatangwaga na RTLM
12-02-2018 saa 13:07' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2886 | Ibitekerezo 8

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yongeye gushimangira ko ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace asebya abagore, ntaho bitaniye n’ubutumwa bwatangirwaga kuri RTLM (Radio Television Libre de Milles Coline) bwagize uruhare rukomeye mu gukongeza no gukwirakwiza urwango mu gihe cya Jenocide yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Mu minsi ishize nibwo Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas uvuga ko asengera mu itorero ry’Abadivantiste aherutse kumvikana avugira kuri Radio Amazing Grace mu cyo bitaga icyigisho asa n’uwikoma abagore, agaragaza ko nta cyiza na kimwe kibarangwwaho.

Yagize ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana ,Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he?”

Yakomeje agira ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Nyuma y’uko ubu butumwa bw’uyu muvugabutumwa Niyibikora butambutse bwahise bwamaganirwa kure n’imiryango itandukanye irimo iharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugore, abahagarariye amatorero atandukanye ndetse n’abandi batandukanye bafashe icyigisho cye nko gushaka kugumura no gucengeza amatwara mabi muri rubanda, mu buryo bugamije kwangisha abagabo abagore babo.

Ingabire Immaculee nawe wagaragaje cyane kwamagana uyu muvugabutubwa, ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Sesengura kuri City Radio cyatambutse kuri iki cyumweru tariki ya 11 Gashyantari 2018, yavuze ko ibyo Niyibikora yatangaje byuzuyemo ivangura ndetse ko bihembera amacakubiri mu Banyarwanda, ashimangira ko kuri we imvugo ya Niyibikora atayitandukanya n’ubutumwa bwa RTLM.

Yagize ati “Ubutumwa bw’uriya muvugabutumwa Niyibikora nabugereranyije n’ubutumwa bwatangirwaga kuri RTLM kubera imiterere y’imvugo zikoreshwa na bombi. Uwa mbere yerekanaga ububi bw’Abatutsi nk’igihiriri, nk’abantu rusange abantu bose ukabashyira mu gatebo kamwe, akereka ikindi gice cy’abanyarwanda basigaye ko bakwiye kwikiza abo bantu, ko ari abanzi, ko ari inzoga ko bashaka kubagirira nabi.”

Yunzemo ati “ Uyu nawe araje ati abagore, ati murabazi mwebwe, ati abagore ni abicanyi babi, ati abagore bafitanye ikibazo n’Imana, ati abagore badindiza gahunda z’Uwiteka, ati umugore ni mubi reka mbivuge. None se abambwira ko bidasa babitandukanyiriza he? Wenda agatsiko[group] si kamwe, umwe yibasiraga Abatutsi undi arimo kwibasira abagore.”

Yakomeje avuga ko ibyo Umuvugabutumwa Niyibikora yavuze yanabivuganye ubujiji kuko ngo yivanganga akagenda yinyuramo rimwe akavuga ko ari itorero ubundi akavuga ko ari umugore.

Ati “Uyu nguyu aranivanga, RTLM yanamurushaga ubwenge. Ahantu yivangira, we arakubwira ati, njye ni itorero nivugira. Umaze kutubwira muka Yobu, umaze kutubwira muka Lotti, umaze kutubwira Sarah wamaze kubavuga amazina warangiza ngo navugaga itorero!Itorero se n’umugore bihuriye he? Itorero ryirongoje Lotti?”

Ingabire Marie Immaculée yavuze ko uyu muvugabutumwa yahagurukiwe ku buryo yagejejwe mu butabera, ubu hakaba hari gukorwa iperereza ku mvugo yakoresheje kugira ngo harebwe niba hatarimo amagambo agize icyaha.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko imvugo y’Umuvugabutumwa Niyibikora ihembera amacakubiri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
jack Kuya 19-02-2018

uwomupastere ararengana siwe wanditse bibria

cicita Kuya 14-02-2018

mwebwe mwemeranya nawe ubwo munemera KO naba nyoko bababyara ntacyo bamaze..ari babi?? namwe simwebwe ntabwenge mufite

Marc Kuya 13-02-2018

uyu ntaho ataniye n’uwavuze ya disikuru ko abatutsi bazabasubiza iwabo banyuze muri Nyabarongo.....
Naho mwe mwese mumushyigikiye mushobora kuba mwarakomeretse nimwihangane, hari igihe isi isharira. Munibuke ariko ko iyo umugore atabaho nawe ntuba uriho di! Ese muri bibiliya nta bandi bagore bavugwa bakoze byiza???? REKA TWE TWITETERA TWIFITIYE UMUBYEYI BIKIRA MARIYA, NYINA WA JAMBO" Ababona umugore mukamubonano ububi nimwihangane n’ukuri, namwe Imana irabazi, agahinda mufite ubu kazashira umunsi umwe.

Bosco Kuya 13-02-2018

Umugabo yavuze ukuri muri Vunga bamuca mu isoko

faki Kuya 12-02-2018

Pasta muramurenganya kko siwe wanditse bibilia kd niho yabisomaga ari mukuri pe nuko ibyacu byose bihora muri politike

hama Kuya 12-02-2018

Ukuri kuraryana kandi kugakiza

gasombe Kuya 12-02-2018

wamugabowe uvuze ukuri urabizize ariko icyo tuzi nuko uvuze ukuri abizira nay yezu yazize kubwiza abafarisayo ukuri Niko Marie Uwo mugabo ibyo yahimbye in ibihe bitar mugitabo kera

kalimu Kuya 12-02-2018

ibyo ni ukuri paster simeranya nawe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...