konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Korali ENIHAKORE ya ADEPR Mbuye igiye gutera intambwe idasanzwe mu ivugabutumwa

Korali ENIHAKORE ya ADEPR Mbuye igiye gutera intambwe idasanzwe mu ivugabutumwa
17-06-2017 saa 21:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1190 | Ibitekerezo

Korale ENIHAKORE yo muri ADEPR Mbuye mu karere ka Ruhango, izasohora indirimbo 8 zayo bwa mbere kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 guhera saa saba.

Korale ENIHAKORE yabayeho guhera tariki 2 Ugushyingo 2005 nyuma yo guhuzwa kwa korali Umubwiriza na Filadelifiya. Yahawe iryo zina hashingiwe ku ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Abacamanza 15:19.

Kugeza ubu Korari Enihakore ifite indirimbo zayo zigera ku 150, muri izo ikazasohora 8 mu buryo bw’amajwi kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017. Iyi Korali ifite abaririmbyi 55 bayobowe na HABYARIMANA Théogène nka Perezida wayo.

Icyo gikorwa cyo kumurika izo ndirimbo kizakomeza hakorwa izindi zikanakorwa mu buryo bw’amajwi hagamijwe gukomeza kwamamaza ubutumwa bw’Imana. Mu minsi ya vuba izi ndirimo zizagenda zinakorwa kuburyo bw’amashusho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...