Kugirango urusheho gutangira wumva neza iki cyigisho, soma mu Ibyakozwe n’Intumwa 3:1. Urarushaho kumva neza no gusobanukirwa uburyo ari iby’agaciro gakomeye kandi bikaba ngombwa cyane mu buzima n’imibereho yacu, kugira umwanya wihariye tugenera Imana umuremyi wacu.
Petero na Yohani ntabwo bazibagirana mu mateka y’ abigishwa ba Yesu, kubera ko bagiraga umubonano wihariye n’Imana yabo. Si abo gusa ariko kuko:
- Daniyeli (Daniel) yasengaga gatatu ku munsi.
- Umunyezaburi yasengaga inshuro zirindwi ku munsi.
Ubusanzwe abantu beza b’ Imana bagira umuco mwiza wo kubonana n’ Imana yabo ifite ubwiza buhebuje.
Ndabizi ushobora kuba ugira umunsi wo kubonana na muganga (Doctor) wawe igihe wumva urwaye utameze neza, cyangwa se uwo kubonana n’umunyamategeko (Lawyer) wawe mu gihe ufite ikibazo ukeneye ko yakunganiramo ndetse ukaba ugira n’umwanya wo kubonana n’Inshuti zawe mu gihe ukeneye gusabana nazo.
Nyamara Imana nakuvura byinshi kuruta muganga wawe kandi ibibazo n’ibikuremereye yaguha umuti muganga wawe ataguha. Imana yakuvuganira ikakuburanira ikaba mu ruhande rwawe mu bibazo byose ubamo kurusha n’uko wa munyamategeko wawe yabikora. Inshuti zawe musabana, nazo hari uwo mwasabana ukarushaho kunezerwa nyabyo, uwo ni Imana umuremyi wawe.
Tangira rero kugira umunsi mwiza wo kugirana umubonano mwiza kandi w’ umugisha n’ Imana yawe. Imana iguhe umugisha...!
Iri jambo murigezwaho na Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@yahoo.com
Imana Iguhe umugisha mugaragu w’Uwiteka! ay’amagambo ni ay’ubwenjye!! tugomba guha igihe umuremyi wacu! Amen