konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Theo Bosebabireba yakubitiwe bikomeye muri Uganda n’abagizi ba nabi arakomereka ajyanwa mu bitaro

Theo Bosebabireba yakubitiwe bikomeye muri Uganda n’abagizi ba nabi arakomereka ajyanwa mu bitaro
30-01-2018 saa 18:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10781 | Ibitekerezo 3

Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana [Bosebabireba] yakubitiwe bikomeye muri Uganda aho yari amaze iminsi arakomereka cyane ndetse anajyanwa mu bitaro. Bivugwa ko yahondaguwe n’agatsiko k’abantu bataramenyekana.

Umuhanzi Theo Bosebabireba amaze iminsi i Kampala muri Uganda aho yagiyeyo mu ntangiriro z’uku kwezi muri gahunda zitamenyekanye.

Bivugwa ko Theo Bosebabireba yakubiswe mu ijoro ryo Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 n’abagizi ba nabi bamukubise bakamusiga ari intere bakekako yashizzemo umwuka.

Uyu muhanzi yakubitiwe mu mujyi wa Kampala ubwo yari avuye mu gitaramo yari yatumiwemo mu gace ka Masanafu kuri iki cyumweru.

Umugore wa Theo Bsebabireba, Mushimiyimana Marie Chantal, yemereye Inyarwanda ko amakuru y’uko umugabo we yakubiswe ariyo koko, avuga ko yayamenye ayabwiwe n’umwe mu bapasiteri bo mu Rwanda.

Iyi nkuru ibabaje ije nyuma y’andi makuru aherutse kuvugwa cyane kuri uyu muhanzi ajyanye n’ihagarikwa rye mu itorero rya ADEPR aho ryamushijjaga imyitwarire idahwitse irimo ubusambanyi, ubusinzi n’ubuzererezi nk’uko abayobozi b’iri torero babihamirije itangazamakuru.

Nyuma gato y’ihagarikwa muri iri torero, nibwo uyu muhanzi Theo Bosebabireba yagiye mu gihugu cya Uganda.

Theo Bosebabireba amerewe nabi aho ari kuvurirwa mu bitaro biri mu mujyi wa Kampala


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
jok Kuya 13-02-2018

Teo suwokujyirirwa impuhwe kuko yasebeje itorero ryimana,kdi ntakwiye konjyera kwishushanya mugihe atarihanira kureka,cyangwa c n’amature nkaba man martin nanyamitali bajyiye kukabarore ,mundayi no munzoga

Kabiza Kuya 6-02-2018

ADEPR nabandi bose bigize abacamanza bokubangamira nokugambanira Umuntu imana yizuriye TEO BOSEBABIREBA Ikamwihera namahirwe yokubaho, Imana izabibabaza kandi bizabagaruka ndababwiza ukuri. Muzabona ishyano niko ijambo ryimana rivuga.

mbabazi Kuya 5-02-2018

nibyokokose

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...