AMAKURU

UKWEZI

Umuramyi Muco Adonis yakoze igitaramo yahishuriwe mu nzozi, ahembura imitima ya benshi - Amafoto

Umuramyi Muco Adonis yakoze igitaramo yahishuriwe mu nzozi, ahembura imitima ya benshi - Amafoto
27-11-2017 saa 18:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1265 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka mu Burundi, Muco Adonis yakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ye yise ‘Made In Heaven’ cyabereye muri Kigali Selena Hotel kuri iki cyumweru,tariki ya 26 Ugushyingo 2017, aho yaririmbiye abantu bacyitabiriye bagataha banyuzwe kubw’indirimbo yabaririmbiye zikabakora ku mutima.

Uyu muhanzi Muco yafatanyije n’umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda Dominic Ashimwe ndetse n’itsinda ryitwa Kingdom of God Ministry nayo imenyerewe mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri aho itsinda rya Kingdom of God Ministry ryatangiye risusurutsa abantu mu ndirimbo zibyinitse hanyuma bakurikirwa na Dominic Ashimwe nawe waririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe afatanya n’abari bitabiriye igitaramo.

Muco Adonis wafashe umwanya uhagije mu gutaramira abakunzi be bari baje kumushyigikira, yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye aho yakoreshaga imbaraga zidasanzwe byanakoze ku mutima abenshi mu bari bitabiriye iki gitaramo maze bose barahaguruka bafatikanya nawe gutambira Imana.

Muco wanyuzagamo akagaruka ku mateka ye mu rugendo rwo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yavuze ko iki gitaramo yagihishuriwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yari aryamye akarota Imana iri kumubwira ko azakora igitaramo cyo kumurika album ye mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi nk’uku, maze nawe ahita abishyira mu mugambi kugeza ubwo ku munsi w’ejo byasohoye akabikora koko.

Yagize ati "Nararyamye ndarota , ibi nakoze byose niko nabirose, mbona ntacyo nakoze ubwanjye ahubwo ni Imana yabikoze ni nayo mpamvu album yanjye nayise ’Made In Heaven"

Abantu bitabiriye iki gitaramo batahanye akanyamuneza ku maso ndetse no kunyurwa n’uburyo baririmbiwe muri iki gitaramo n’ubwo cyasojwe bigaragara ko bagifite inyota yo gukomeza gutaramana n’uyu muhanzi mu ndirimbo ze nyinshi zikoze mu buryo bubyinitse.

Umuramyi Muco yacurangiwe n’abasore bazi gukora ku murya w’inanga Aba ni inkumi n’abasore bafasha Muco kuririmba indirimbo ze Muco ukomoka mu Burundi yavuze ko iyi album yasohoye yayihishuriwe mu nzozi Aline Gahongayire nawe yari yaje gushyigikira mugenzi we Aba ni abasore b’Abarundi bagaragaje impano ikomeye mu majwi y’umwimerere
Dominic Ashimwe nawe yataramiye abatu mu ndirimbo zze zzikunzwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...