Nyuma y’uko mu minsi ishize, Urukiko rukuru rwategetse irekurwa ry’agateganyo rya Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR, Bishop Sibomana Jean nawe kuri uyu wa Gatanu urukiko rukuru rwategetse ko ahita arekurwa.
Urukiko Rukuru rwategetse ko Bishop Sibomana Jean afungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kubera impamvu rwagaragaje zirimo n’iz’uburwayi bukomeye, ibi bikaba bijya gusa n’ibiherutse kuba kuri Bishop Rwagasana warekuwe tariki 17 Kanama 2017, nyuma y’uko nawe yari yajuririye ifungwa rye aho yavugaga ko afite uburwayi bukomeye kandi butavurirwa mu Rwanda. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’itorero.
Aba bayobozi bakuru ba ADEPR baherutse gutabwa muri yombi bakaba bakurikiranyweho kunyereza akayabo k’amafaranga, barimo Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije na Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bye nk’umunyamabanga, hakabamo Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho yari ashinzwe ubukungu n’imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR, Gasana Valens ushinzwe icungamutungo muri ADEPR hamwe na Pasiteri Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR.
Ubwo bagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri 2015 ubuyozi bw’itorero rya ADEPR bwatse muri Banki ya BRD inguzanyo bakemeranywa na banki ko bazarangiza kuyishyura muri 2025 kuko yagombaga kwishyurwa mu myaka 10, ariko aba bayobozi bagahita bashyira igitutu ku bayoboke bagakusanya akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni magana atanu na mirongocyenda n’ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu na bitanu na magana atatu na makumyabiri n’ane (3.592.465.324 Frw), ariko aya yakusanyijwe akaba atarahise yishyurwa banki ahubwo ngo abayobozi bagiye bayanyereza mu byiciro bitandukanye bakoresheje amayeri.
Nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, ngo hari abantu basinyirwaga amasheki y’amafaranga menshi n’abayobozi ba ADEPR bigaragara ko ari ayo bishyuwe na ADEPR cyane cyane ku bikoresho byubakishijwe Hotel Dove iri ku Gisozi, nyamara nyuma ngo abasinyiwe sheki bamaraga kubikuza ayo mafaranga bakayasubiza abayobozi bakayakoresha mu nyungu zabo bwite, mu gihe abayoboke bari barasabwe amafaranga bizezwa ko ari ayo guhita bishyura banki bari barafashemo umwenda.
Muri rusange, Ubushinjacyaha bugaragaza ko amafaranga yaturutse mu misanzu y’abayoboke b’iri torero yanyerejwe n’abayobozi bakuru b’iri torero hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2017, yose hamwe agera kuri 2.530.395.614 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR, ahawe umwanya ngo yiregure yavuze ko nta mafaranga yigeze anyerezwa kandi ngo bagiye bakora amasuzuma atandukanye agaragaza ko nta yakoreshejwe nabi cyangwa ngo anyerezwe. Gusa yavuze ko ibijyanye n’amasheki yagiye ashyiraho umukono hagambiriye kunyereza amafaranga byo adakwiye kubibazwa kuko iby’imikoresherezwe y’amafaranga bitari mu nshingano ze.

Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR

Mutuyemariya Christine yari ashinzwe ubukungu n’imari

Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bya Tom nk’umunyamabanga we

Gasana Valens wari ushinzwe icungamutungo muri ADEPR

Pasiteri Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR.
GASANA.YACYUNZENABI.AFUGWE.AMAFANGATWASOHENIMENSHI