AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Yesu ntiyapfuye... Barababeshya kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga - Mpyisi

Yesu ntiyapfuye... Barababeshya kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga - Mpyisi
15-02-2017 saa 18:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 52703 | Ibitekerezo 116

Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa, ahamya ko Yesu atapfuye ahubwo akagaragaza ko icyo ari kimwe mu binyoma abapasiteri bakoresha abantu bakabaha amafaranga.

Ibi Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 95 y’amavuko, yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Twamubajije uko yumva ibimaze iminsi bivugwa bijyanye n’uko hari abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana basaba ko nabo bajya bahabwa ku maturo nk’uko abapasiteri bafatanya kubwiriza ubutumwa bayabona, maze asubiza agaragaza ko n’abo bapasiteri nta kizima bigisha ahubwo babeshya abantu bakabihera amafaranga.

Pasiteri Mpyisi ati: "Abapasiteri bahembwa se bo babwiriza ijambo ry’Imana? Uzaze nkwigishe nkwereke ukuntu bababeshya. Barababeshya namwe kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga bakirira, mwese mukazajya mu muriro."

Pasiteri Ezra Mpyisi uvuga ko na we yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu, avuga ko abapasiteri azi bose babeshya, kuko bigisha Bibiliya uko itari kandi iby’imigani bakabyigisha nk’imigani aho gusobanurira abantu.

Pasiteri Ezra Mpyisi ati: "Bose barabeshya, ntawe ndabona uvugisha ukuri. Nanjye namaze imyaka 60 ndi pasitoro mbeshya, nyuma nsanga narabeshyaga... Abazi ko batabeshya ibyo barabizi ibyo ni ibyabo niba batabeshya, bizwi n’Imana nanjye nzi ibyanjye. Ariko abo nzi bo, barabeshya bose. Uzi icyo mbihamisha se sha? Si ubuhanga bwanjye, ntabwo bavuga nk’uko Bibiliya ivuga. Ibyavuzwe mu mu migani babivuga mu migani, ibyavuzwe mu marenga bakabivuga mu marenga, ntibasobanure, namwe mugahora muri ibyongibyo. "

Pasiteri Ezra Mpyisi kandi, ashimangira ko mu byo abapasiteri b’ubu babeshya abantu bakigisha imigani nk’imigani cyangwa amarenga bakayatanga batabanje gusobanura, harimo n’ibyo kuvuga ko Yesu yapfuye. Ezra Mpyisi we ntabyemera, avuga ko Imana idashobora gupfa. Aha yagize ati: "Ngo nk’uko Mose yamanitse inzoka. Siko Bibiliya ivuga? Hari inzoka Mose yigeze amanika ko yabwiwe ngo genda ukore igishushanyo cy’inzoka mu miringa, abandi ngo yamanitse inzoka. Urwo ni urugero nguhaye n’ibindi ni uko... Ni aho mbatsindira... Ngo Yesu yarapfuye... Imana irapfa sha? Apfuye se yankiza urupfu ate? Ko yari umwana w’Imana akaba n’umwana w’umuntu, byapfuye byombi?"

IYUMVIRE UKO PASITERI MPYISI ABIVUGA HANO:

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko ubu akomeje gahunda yatangiye yo gutegura inyigisho zizasigara zibwiriza abantu nyuma y’urupfu rwe, kugirango agerageze arebe ko byibuze hari abantu bacye yagezaho ubutumwa bw’ukuri busimbura ubwo yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 116
JAKO Kuya 16-02-2017

WOWE WITWA KAREMERA MAURCE,
BANZA NAWE WITONDE KUKO NAWE IBYUVUGA NI IBITEKEREZO BYAWE! BURI WESE NAWE AFITE UKO ABYUMVA NAWE RERO NTAKURI UFITE. NIBA NAWE USOMA BIBILIYA NKUKO UBIVUZE UMENYEKO YESU YARI IMANA MWANA AKABA N’IMANA MUNTU SIKO BIRI?? ICYO RERO UMUSAZA MPYISI AVUGA KANDI AHORA AVUGA NTAGO IMANA IPFA IBYO NI UKURI KAMBAYE UBUSA KANI NTANUBWO IZIGERA IPFA IHORAHO ITEKA RYOSE. YESU YAPFUYE MURI KAMERE MUNTU ARIKO KAMERE MANA NTIYIGEZE IPFA KANDI NI UKURI KUKO NYUMA Y’IMINSI ITATU (3) NTAGO BAMUSANZE MUGITURO

Karemera Maurice Kuya 16-02-2017

Bantu b’Imana nimwitondere umuntu wese uhamya ko ari we ukijijwe abandi badakijijwe, agahamya ko ari we munyakuri wenyine. Ubu se ko ndeba abenshi mwateye hejuru ngo umusaza ari mu kuri mwe musoma iki muri Bibiliya? none se urupfu rwa Yesu uko rwagenze mubona ari umugani cyangwa amarenga kuburyo mugiye kumvira Mpyisi ko Yesu atapfuye? ariko mwagiye mwitonda muby’Imana Bene Data ko wa mugani wa Justin Abapagani bo mu rusengero babaye benshi. Mwakwisomeye Bibiliya mukareka kwita ku magambo y’ibinyoma. Amateka y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe n’uko yasubiye mu ijuru, ibyo ni ibintu wowe ubwawe wakwisomera ahubwo wenda wananirwa kubyemera no kubyizera ariko ntiwambwira ngo umuntu yigisha Bibiliya yarangiza akavuga ngo Yesu ntiyapfuye!!!!!!! Mube maso

safari Kuya 16-02-2017

ariko mujye mutega amatwi mukoreshe ubwenge Imana yabahaye.umusaza afite ukuri YESU mubyukuri ntiyapfuye ntanubwo ari Imana.yihimduye umuntu iyo ntiyaaba ari imana ihindagurika ababyemera nabapfapfa wamugani muzakomeze mugendere mukigare umuriro urabategerej mukoreshe ubwenge Imana yabahaye ibi Vuba uzumva uburayi hose butangaza ko YESU ATAPFUYE Mandi into byaratamgajwe Ubwo uzabyifatamo ute muve mubibajijisha ubwawe Mandi urabyeera ukanga kuva kwizima

Mupenzi Kuya 15-02-2017

Pastor mpisi arabahumura Ariko ntimwumva we arigutinya kuzahura nimana aziko yikoreye ibyaha byo kubeshya abantu imyaka 70yooose ese koko usibye kudatekerza ugafata ibyaribyo byose iyubajije umu kristo akubwirako imana arimwe nyuma akongera ngo yesu numwana wimana nanone ngo yesu nimana nanone ngo yesu yarapfuye ese bibiriya ko ihakanako imana idapfa itanahinduka aritangiriro nihereze ubwo ibihe yesu yapfaga ko muvugako ariyo mana niyihe mana yasigaye ko yari yapfuye ese kotuziko mariya ariwe wabyaye yesu nukuvuga umuntu yabyaye imana Nawe bitekerezeho!yesu ubwe yivugirako imana arimwe rukumbi kowe arintumwa yimana soma YOHANA 17:3

kiki Kuya 15-02-2017

nimugatukane ibyo muzehe yavuze nibyo

Noel nseng Kuya 15-02-2017

Mwitonde mudacumura,umusaza yibereye haruya.
Yavuzeko "Imana idapfa" ntakindi yarengejeho ,nshuti ibiyavuze harimo ikintu kingenzi ,Nonese komubizi koko Imana irapfa? Rekda ! Ahubwo nsabe abanyakuru bapfa kwandika badasesenguye bisubureho,umutwe w’iyinkuru uhabanye byihabya n’amagambo batubwiye yavuzwe na Pasteur ,mumenye ko muminsi y’imeruka abantu bazababunva nabi

Noel nseng Kuya 15-02-2017

Mwitonde mudacumura,umusaza yibereye haruya.
Yavuzeko "Imana idapfa" ntakindi yarengejeho ,nshuti ibiyavuze harimo ikintu kingenzi ,Nonese komubizi koko Imana irapfa? Rekda ! Ahubwo nsabe abanyakuru bapfa kwandika badasesenguye bisubureho,umutwe w’iyinkuru uhabanye byihabya n’amagambo batubwiye yavuzwe na Pasteur ,mumenye ko muminsi y’imeruka abantu bazababunva nabi

Abdoul Kuya 15-02-2017

Yemwe mwabapfapfa b’Abagaratsiya mwe, ni nde wabaroze? Mweretswe Yesu abambwe ku musaraba mu maso yanyu? Ntacyo Ezra yabeshye, soma mu bagaratsiya uyu murongo urawusangamo. Yesu ntiyabambwe, kandi nabahamya ko yabambwe ntibabihagazeho. Niko bibiriya ivuga kandi ibyo ibihuriraho na Qor’an

rafiki evariste Kuya 15-02-2017

uyu musaza ni antéchrist afite marque de la bête de 666 ntimukamukurikire bibiriya irasobanutse neza arashaka kujyana abantu mu muriro

Liliane Kuya 15-02-2017

N’ibara!! Ashaje nabi. Kuri jewe n’umu kristu, ukwemera kwanje gushingiye ku rupfu n’izuka rya Yezu Christ. Uyo umusaza aragowe

Emmanuel RUHIRWA Kuya 15-02-2017

NGAHOO DAA!!! Ntabivuga iby’Amadini ngo nayanjye!?
Wumvise iby’amagambo ya Muzee MPYISI, ukumva n’ibitekerezo biraha, wakwibaza byinshi bikakuyobera rwose!
Bamwe bati: Ibyo MPYISI avuga ni ukuri.
Abandi bati: MPYISI arabeshya ndetse niza bukuru rikikubitaho!
Gusa Bibiliya irimo ibika byinshi. Urugero: Irimo:
Amategeko
Ubuhanuzi
Imigani
Indirimbo
Amateka
Impanuro
Inkuru n’ibindi byinshi.
IYO RERO ABANTU IBYO BIKA BYOMBI BABYITIRANYIJE BAKABISOMERA UMUNTU UTABISOBANUKIWE YUMVA KO ARIBYO KOKO.
Urugero: Imigani 20;1 VINO NI UMUKOBANYI, INZOGA ZIRAKUBAGANISHA, USHUKWA NABYO NTABWENGE AGIRA.
UBWOSE KO UWO ARI UMUGANI ABANTU NTIBAWUHINDURA ITEGEKO! NONESE MWIGEZE MWUMVA IBYA VINO MUMATEGEKO YAHAWE ABANTU? IBI MUNYUMVE NEZA KO NTIGISHA KO INZOGA MUKWIYE KUZINYWA!
Kiriziya yakuye kirazira! Uwumva neza uwo mugani azawunsobanurire.
AKABAZO MBAZA ABANTU BASOMA BIBILIYA BAZANSOBANURIRE IGIHE UMUNSI URANGIRIRA N’IGIHE UNDI UTAGIRIRA AZABINSOBANURIRE UKO BIBILIYA IBIVUGA NIHO NZAMENYA IBYO ABANTU BIGISHA MURI BIBILIYA KO ARIBYO KOKO..
Ushaka ko tubiganiraho yakoresha Tel: 250788509771/ 250735000035 cg Wahtsapp 256777999284

djamali Kuya 15-02-2017

Ntiwumva c! Umusaza atangiye kumenya ukuri ahubwo nabandi ba pasteur ni bagire vuba kbsa.

Vito Kuya 15-02-2017

Rero,uyu musaza ni umuhanga cyane kd koko yasomye bible! niyo mpamvu gupfa gusobanukirwa inyigisho ze bigora twe abubu! none se koko musa yamanitse inzoka? ubusanzwe kd tuzi ko yesu ari umwana w’Imana! nuko rero Imana ntipfa!

Kamina Kuya 15-02-2017

Icyo nemeranya n’uyu musaza ni kimwe.Amatorero yabaye business n’abapasitoro ibyo bavuga ntibibafasheho nk’abemera kristo ; ni amaco y’inda.Niba rero bacuruza nibemere kugabana n’abafatanyabikorwa aribo bahanzi bitwa ko baririmba indirimbo zihimbaza imana. Kandi mpora nibutsa RGB na RRA ko hariya hari agatubutso kakwongera imisoro yinjizwa buri mwaka tukiyubakira ibikorwa remezo; naho ibyo gusenga byo biragatabwa baratubeshya!

uk Kuya 15-02-2017

Ba nyamakuru, ndabinginze nimureke Mpyisi, ubanza mu miryango yanyu nta bantu bakuze babayo.

Mugabekazi Kuya 15-02-2017

Njye ndatekerza rwose ko hashobora kuba harabayeho ikibazo cya communication hagati ya Pastor Mpyisi n’umunyamakuru kuko si igitangaza ko ushobora kuvugana n’umuntu ukumva ibyo ushaka kumva aho kumva ibyo ashaka kukubwira cyane cyane iyo icyo ugambiriye gitandukanye nogusobanukirwa ibyo uwo muganira arimo kukubwira!kuba rero iyi title y’iyinkuru ivuga ko Yesu atapfuye rwose ntitwakwemeza ko Mpyisi yaragambiriye kuvuga koko byashoboka ko yaragambiriye kugaragaza ububasha Yesu afite n’Imana ko arimuzima yahozeho kdi azahoraho ariwe muremyi wabyose gusa akagaragaza ko (Yesu Imana yigize umuntu ngo icungure abanyabyaha ariwe wapfuye kuko nubundi hagombaga Gupta uwakoze icyaha kdi umuntu niwe wariwacumuye kdi agacungurwa n’umuntu ariko utakoze icyaha ntawundi waribuboneke rero keretse Yesu wari ufite gukiranuka kw’Imana muriwe)uretse ko niyo Mpyisi yahamya ko Yesu atapfuye ibyo ntibyakuraho ukuri kw’ijambo ry’Imana ndetse noguhamya ko Yesu yapfuye kwa Mpyisi ntibyatuma umuntu yizera ubutumwa bwiza, kwizera ni Ubuntu umuntu agirirwa n’Imana! no matter y’umubare mwinshi wemera Cy uhakana ubutumwa bwiza ntibazabuza
Imana gukomeza kugirira Ubuntu bwayo abantu bayo bakizera.

Gerald Kuya 15-02-2017

Muraho neza basomyi namwe banditsi beza? Leka mbanze nshimire abatugejejeho iyi, nongere nshimire abagize icyo bayivugaho Mwese kubwumwanya wanyu muri intwari kandi ndabashimiye Cyane.
Ngaruke kubyo Pastor Mpyisi Yaavuze, Mumagambo Yavuze hano mbona Yanditswe nutivuze Amazina hano ndabona Chief Editor Gusa
Iyi Nkulu Ya Pastor Mpyisi ndayineng ibintu bikulikira:
1- Ngaya cyane Umuntu Utanga inkulu zidafite inkomoko...Mundimi zamahanga icyo bise (Source), Kandi Pastor Nawe arabizi neza ko Umuntu wese iyo Yandika igitabo ntatange inkomoko yibyo Avuga icyo Giteshwa agaciro aha nange ndatesha agaciro Amagambo Yuyu Musaza Mbaye ntanga amanota yibyo yavuze hano namuha 0/100, Pastor Mpyisi azajye kuyobya abandi batazi ibyo bizera, leka ntange Source: Romans: 5;7-8, Muhasome......
2-Kwita Abantu bose ngo nibicucu???????, Mukinyarwanda baca Umugani ngo Utuka utamutuka aba yituka........., Harinicyo Bibliya ibivugaho Musome Yesaya: 51:7-8-............
3-Birababaje cyane Kubona Umusaza wimyaka 95 ajyanwa kukarubanda nokwita abantu ibicucu, harya wa muco yirirwa abwira abakiri bato urihehe????????? Leka ngarukire aha ... Gusa mbonye akanya kokubonana nawe haribyo namubwira cyangwa nkamwibutsa.
Umugoloba Mwiza Kuli Mwese..

Mugabo Elias Kuya 15-02-2017

Ijambo ry’Imana nukuri kuzuye. Ritugaragariza Yesu nk’Imana (uwo ntiyapfuye Kuko Imana ntipfa). Rikongera rikagaragaza Yesu nk’Ubuntu (uwo yarapfuye niwe wapfuye mukimbu cyuzemera Impano y’Imana). Ucyeneye ibihamya muri bibiria nabimuha.

Mugabo Elias Kuya 15-02-2017

Ijambo ry’Imana nukuri kuzuye. Ritugaragariza Yesu nk’Imana (uwo ntiyapfuye Kuko Imana ntipfa). Rikongera rikagaragaza Yesu nk’Ubuntu (uwo yarapfuye niwe wapfuye mukimbu cyuzemera Impano y’Imana). Ucyeneye ibihamya muri bibiria nabimuha.

Patrick Kuya 15-02-2017

Rwose Mpyisi turamwemera nkumuntu ujijutse,ariko natubabaririre asaze neza tumuherekeze nk’Imfura ariko areke gusiga ayobeje Imitima y’Abantu,niba avuga ko Abigisha ijombo ry’Imana arinjiji buriya yatutse numwuka wera ubayobora,

Isidore Habonimana Kuya 15-02-2017

Mwa bantu mwe ivyo avuga vyo ko abapasitori benhi ari ababeshi ni vyo kuko benshi bigisha ivyo bagiye kwiga mu mashure ya bibiliya ariko Yesu ubwiwe yabwiye abigishwa biwe ati Mpwemu Yera nzobarungikire niwe azobarongora abashitse ku kuri kwose, ikindi bakabesha kugira baronke inyungu zabo.kuri ico ntiyabeshe ariko avuze ko Yesu atapfuye aho izo nyigisho ziwe naho avuga ngo niyapfa bazosigare barazigisha turafise intangarugero ba Paulo na ba Petero nizo ntumwa tuzi zakoreshwa na Mpwemu Yera, ahubwo ko avuga gupfa atvuze kuzuka nakwo?Akaba atapfuye n’ukuzuka ntiyazutse navyo nyene azoba atavyemera.Ikindi kandi niba koko ari mw’idini y’abadivantiste yokwigisha ate abandi ataramenya uburuhukiro jw’isabato yo mw’isezerano risha atigeze ava muvyagezwe ngo amenye umwami w’isabato? Heb: chap4) . Sindamuciriye urubanza ariko mumutahure umuntu atanga ico afise, avuga ko yamaze imyaka 60 ahesha n’ubu nabandanye asaba Imana kuko Ijambo ry’Imana rihishuye riracamwinyegeje mugihe atarahishurirwa n’isabato iyari yo.

Isidore Habonimana Kuya 15-02-2017

Mwa bantu mwe ivyo avuga vyo ko abapasitori benhi ari ababeshi ni vyo kuko benshi bigisha ivyo bagiye kwiga mu mashure ya bibiliya ariko Yesu ubwiwe yabwiye abigishwa biwe ati Mpwemu Yera nzobarungikire niwe azobarongora abashitse ku kuri kwose, ikindi bakabesha kugira baronke inyungu zabo.kuri ico ntiyabeshe ariko avuze ko Yesu atapfuye aho izo nyigisho ziwe naho avuga ngo niyapfa bazosigare barazigisha turafise intangarugero ba Paulo na ba Petero nizo ntumwa tuzi zakoreshwa na Mpwemu Yera, ahubwo ko avuga gupfa atvuze kuzuka nakwo?Akaba atapfuye n’ukuzuka ntiyazutse navyo nyene azoba atavyemera.Ikindi kandi niba koko ari mw’idini y’abadivantiste yokwigisha ate abandi ataramenya uburuhukiro jw’isabato yo mw’isezerano risha atigeze ava muvyagezwe ngo amenye umwami w’isabato? Heb: chap4) . Sindamuciriye urubanza ariko mumutahure umuntu atanga ico afise, avuga ko yamaze imyaka 60 ahesha n’ubu nabandanye asaba Imana kuko Ijambo ry’Imana rihishuye riracamwinyegeje mugihe atarahishurirwa n’isabato iyari yo.

Kibinda Kuya 15-02-2017

Haaaa abavangiwe nimwe ahubwo none se
Amarenga avuga ni iki ?
Ahubwo murimo kuruka ibyo babapakiye!

Kibinda Kuya 15-02-2017

Haaaa abavangiwe nimwe ahubwo none se
Amarenga avuga ni iki ?
Ahubwo murimo kuruka ibyo babapakiye!

Eric Kuya 15-02-2017

Arko mujye mubanza musome neza ibyo umuntu yavuze uyu mu pasteur ntahantu yahakanye ko yesu atapfuye uhubwo yavuze ko babidusobonurira nabi ngaho mbwira wowe umwita umusazi Imana irapfa ? Ngaho garagaza ubugabo bwawe umuvuguruze aho kumucira urubanza

Eric Kuya 15-02-2017

Arko mujye mubanza musome neza ibyo umuntu yavuze uyu mu pasteur ntahantu yahakanye ko yesu atapfuye uhubwo yavuze ko babidusobonurira nabi ngaho mbwira wowe umwita umusazi Imana irapfa ? Ngaho garagaza ubugabo bwawe umuvuguruze aho kumucira urubanza

nema Kuya 15-02-2017

Hahahhh!!! Murapha iki ko numvise namwe ntawufite ukuri paster numuntu namwe muri abantu muso me bible zose hanyuma mubaze Imana yo ntibeshya kandi yabaha yabahaye kuvuga ibasha no kuvugana namwe ikabasobanurira ukuri uko ariko niba muyizeye koko naho paster we muramuziza ubusa kuko numuntu kandi azabazwa ibye ntazabazwa ibyawe kabone nubwo yakubeshya ntuzamwitwaza ngo bikubuze kurimbuka so nyirukuri arahari kandi si ikiragi kubamwizera!!!

pendo Kuya 15-02-2017

uyu musaza afite Bibiliya ye nshyashya mumutwe we ariko birashoboka ko ariy’ubusaza. Noneho arahakana ko Yesu ataducunguje imibabaro ye. please Yesu yari Imana koko ariko yarafite ibyiyumvo bya muntu. Yarasonzaga,yaranywaga akanarya nkuko bibiliya ibyerekana. Twacungujwe urupfu rwe n’amarasoye tureke ibyo Mpyisi arimo kubeshya aha mubinyamakuru.

Amani Kuya 15-02-2017

igihe kimperuka ijambo ry’Imana ritubwirako hazaduka abanyabinyoma,satani ntiyakoresha abaswa arashaka abahanga nka muzehe mpyisi kugirango asenye imyizerere nimyigishirize nyakuri,satani sumuswa kdi mpyisi ntimumutindeho kuko hari nabandi bahanga satani agiye gukoresha kugirango ibyukuri babisenye binyuze mumayeri nkaya mpyisi yakoresheje yita ikinyoma ukuri hanyuma ukuri ko akakwita ikinyoma,ibyimishahara nagurishe imitungo afite asubize aboyibye niba ajekwigisha ukuri,hahaaaa ibi byemerwa nabatazi icyo ijambo ry’Imana rivuga,Yesu yaje mwisi gukoriki?

ukuri Kuya 15-02-2017

mwese mwumve neza mbere yo gusubiza kubya yesu muce imbonerahamwe hamwe igice kimwe mwadikemo umuntu ahandi umwuka wera ubundi mugende mu subiza .nta bwo yesu yapfuye muburyo bwumwuka ariko mu bwumubiri yarasinziriye kuko hapfa umunyabyaha.

ukuri Kuya 15-02-2017

mwese mwumve neza mbere yo gusubiza kubya yesu muce imbonerahamwe hamwe igice kimwe mwadikemo umuntu ahandi umwuka wera ubundi mugende mu subiza .nta bwo yesu yapfuye muburyo bwumwuka ariko mu bwumubiri yarasinziriye kuko hapfa umunyabyaha.

Mwaba Kuya 15-02-2017

Yesu yavuze mugihe cyiherezo ubugushwa buzaba bginshi.none murabe ntimuzimire

Alino Kinshasa Kuya 15-02-2017

Muzehe apfuye nabi! Arahakana urupfu rwa Yesu ariho hari urufunguzo rw’ubuzima budashira. Satani yamutegeye habi.Tumusengere!

SALSA Kuya 15-02-2017

@MOSES

IBYO MOSES UVUGA NUKURI RWOSW. MUZEHE MPYISI NAWE AVUGA UKURI IKIBAZO DUFITE NIBYO BADUPAKIYEMO TUDASHAKA NO KURUKA. URUGERO RWAHAFI TURUREBERE ADPR NA DOVE HOTEL UBURYO ABAKRISTO BAJUJUBIJWE GUTANGA AMAFARANGA KUGERA AHO BAFATA CREDIT BAMWE BAKABA BAGIYE NO GUTEREZWA IBYABO!!! URATEKEREZA?? BISHOP ATI ZANA CASH NUTAZIZANA URAJYA MU MURIRO!?? ZANA CASH TWUBAKE INZU Y’IMANA!!??? INZU Y’IMANA SE NI HOTEL KOKO??? TEKEREZA NAWE UBURYO ABA PASTOR BATWISHE MU MUTWE KUGEZA AHO UFATA INGUZANYO UGATANGA IBYARI BIGUTUNZE KUGIRANGO UKUNDE UTANGE AMAFARANGA YO KUBAKA INZU UTAZANAGIRAMO URUHARE NA RUTO KUNYUNGU YAYO??!! TAZAPFA NIYO HITEL UNAYIRAYEMO?? MUGIHE NYAMARA BA BISHOP BAGENDA MURI ZA V8 BABA MU MA CHATEAU ARIKO WOWE UGATANGA AGASAMBU KAWE NAKO KATAGUHAGIJE!!?? UBUSE UHEREYE KURI IBI NTAGO WABONA KO MUZEHE MPYISI AVUGA ARI UKURI

Sisis Kuya 15-02-2017

Mwaramutse bavandi uyu musaza ntabwo yavangiwe yesu ntiyapfuye koko nikimenyimenyi bagiye kumureba aho yahambwe baramubura nyuma aza kwiyereka umugore aramubwira ngo ajye kubwira intumwaze ko ari muzima ndetse ko bari buhure so ndumva ntampamvu yo gukomeretsa uyu musaza ibyimana umuntu wese abyumva ukwe kandi bikamufasha ukwe icyingenzi nuko twese yesu adukunda kandi akaba yaragiye kudutegurira aho tuzabana byiteka ryose

Sisis Kuya 15-02-2017

Mwaramutse bavandi uyu musaza ntabwo yavangiwe yesu ntiyapfuye koko nikimenyimenyi bagiye kumureba aho yahambwe baramubura nyuma aza kwiyereka umugore aramubwira ngo ajye kubwira intumwaze ko ari muzima ndetse ko bari buhure so ndumva ntampamvu yo gukomeretsa uyu musaza ibyimana umuntu wese abyumva ukwe kandi bikamufasha ukwe icyingenzi nuko twese yesu adukunda kandi akaba yaragiye kudutegurira aho tuzabana byiteka ryose

Ethien Kuya 15-02-2017

Uyumusaza yaravangiwe nawe siwe iyabayarakirimuto yakavujwe ariko nikibazo cyizabukuru bibaho nukumureka rero doreko iyo abantubarigusazabasubira ibwana bambenibanumwa kuko we akurabuzamuka nahowe burikumanuka nibitaribi azabivuga mutegereze!

sasa Kuya 15-02-2017

mpyisi kubera gusasa ubwenge bwasubiye inyuma bugera kurugero rwo gutekereza nkumwana uri mukiburamwaka

sasa Kuya 15-02-2017

mpyisi kubera gusasa ubwenge bwasubiye inyuma bugera kurugero rwo gutekereza nkumwana uri mukiburamwaka

sasa Kuya 15-02-2017

mpyisi kubera gusasa ubwenge bwasubiye inyuma bugera kurugero rwo gutekereza nkumwana uri mukiburamwaka

uwera Kuya 15-02-2017

Ibintu bagupakiyemo? Wqzabyibakuruye haragahato bagashyizeho? Muzajya mwumva abantu bavangiwe namwe mwifuze kumera nkabo?

Ceceka Kuya 15-02-2017

Yewe gusaza ni ugusahurwa koko

dukundane valens Kuya 15-02-2017

mumyaka yaramaze avuga ko yabeshaga azasubiza Mayo yahembwe? bury a Mayo nama yo yinda kuberako imyaka afite niyo yabwirije ubutumwa ntabwo arubwo yabona ko yabeshaga ahubwo nugusebanya.

bfn Kuya 15-02-2017

Amafranga yariye abantu imyaka 60 yose koko!!! Ntacyo adatangarije abantu birirwa batagaguza amafr mu nsengero. Niyo mpamvu nta dini nzajyamo! Nzatsimbarara kuri Ryangombe rya Babinga Ba Nyundo.

josy Kuya 15-02-2017

Ni woe ubeshya ahubwo. Ubwo wigisha iki? Ahaa!!

Moses Kuya 15-02-2017

Ibyo pastor yavuze uyu munyamakuru ntiyabyumvishe ..icyo yashakaga kuvuga nuko ..igice cyubumuntu cya Yesu aricyo cya pfuye ark Imana ita pfuye ..itegeko ry Imana rya vugaga ko UMUNTU (rya rebaga uwakoze icyaha..kd Imana ntacyaha yakoze) nakora icyaha no gupfa azapfa....iyi ni suje ndende kuyi sobanura hano nti byankundira...

Emmanuel Kuya 15-02-2017

None se ko yigisha bibiliya ntaho arasoma handitse ko Yesu yapfuye kumunsi wa 3 akazuka? Yicanga abantu rero. Kumyaka 95 niyicare iwe aruhuke, abatarasaza mumutwe bakomeze umurimo

Emmanuel Kuya 15-02-2017

None se ko yigisha bibiliya ntaho arasoma handitse ko Yesu yapfuye kumunsi wa 3 akazuka? Yicanga abantu rero. Kumyaka 95 niyicare iwe aruhuke, abatarasaza mumutwe bakomeze umurimo

Salomon Kuya 15-02-2017

Nyamara urebeye hafi wasanga ibintu bimwe mubyo uyu musaza avuga aribyo. yego Yezu yazanye ubutumwa bwiza ariko bwoooose bwarahinduwe. ikimenyimenyi ubu muri Israel ntibafite imyemerere ya gikiristo! ibyo wabisobanura ute? iRoma basenga ibishushanyo, ugeze aho abagatolika basengera ukitegereza wahita ubibona. bibliya abaporoso bakoresha ubu yanditswe ka King James bivugwa ko yari umutinganyi. abantu bakwiye gufungura amaso.

Nathan Kuya 15-02-2017

Ibyo pasteur Mpyisi ababwira ni ukuri ahubwo mbere yo guhakana ibyo avuga kora ubushakashatsi. Ibyo mwigishijwe sibyo. Ibyo mwibwirako ari ukuri ntaho bihuriye nukuri. Ni nayo mpamvu ni kiriziya Gaturika hari ibyo bagiye guhindura kubera ko bamaze kubona ko ntabushobozi bugihari bwo gukomeza kurinda ibinyoma kubera iterambere. Urugero nka story ya Adam na Eva. Kujya mu muriro ni bindi ibyo byose ni ibihimbano twa kwita ibyu mwuka. Ariko bidafite aho bihuriye nu kuri. mushake ubwenge muve muri story zishaje. Ubwenge bushingiye ku rukundo kwicisha bugufi no kurangwa nu bugwaneza naho ibindi si ibyanyu ababizanye icyo bashakaga bakigezeho.

big man Kuya 15-02-2017

ibyo muzehe mpyisi avuga ni ukuri yesu ntiyapfuye yagiye mu ijuru adapfuye imana yaramukundaga cyane ntago biriya bigisha ko yabambwe k’umusaraba ari ukuri kuko na bibiliya ubwayo ivugako uwabambwe aba ari ikivume

gigi Kuya 15-02-2017

ukuri kuraryana

Ukuri Kuya 15-02-2017

ni byiza ubwo muzehe yamenye ukuri kdi Nyagasani ababarira uwariwe wese ugize ukwicuza Yesu ntiyegeze apfa Azagaruka ku isi abone gupfa naho ibyo gukomeza kubeshwa mubivemo murebe kure twahawe ubwenge ngo dushishoze. ntakuntu uzajya imbere y’umuremyi wawe ngo wasengaga Imana ipfa gute se?Muze Nyagasani akomeze akuyobore uzapfe uri umwemera Mana.

isran Kuya 15-02-2017

Pastor Mpyisi ndakwemera, icyakumpa isaha imwe yonyine ukampanaguramo ibintu bampakiyemo!!!!

Mucyo Kuya 15-02-2017

Aka gasaza karavangiwe

Koko Kuya 15-02-2017

ibi rwose ntabwo mwagombaga kubitubwira nuguca intege abantu kandi Imana yonyine niyo izi ukuri .

1 | 2
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...