Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) akaba n’umwe mu bavugabutumwa bakunze kugarukwaho muri iyi minsi, aherutse gutangaza ko n’ubwo umuhanzikazi Mariya Yohana aririmba indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana, ngo yagize ihishurirwa ry’ibijyanye n’intambara yo kubohora u Rwanda yatangijwe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi ndetse ikaza kuyitsinda. Uyu muvugabutumwa, avuga ko hari byinshi byo kwigira kuri uyu muhanzikazi.
Ibi Bishop Rugagi yabigarutseho mu cyumweru gishize ubwo yari arimo kubwiriza ku munsi wa 55 w’amasengesho y’iminsi 120 amaze igihe atangijwe muri iri torero rye ryitwa Abacunguwe. Bishop Rugagi yavuze ko hari abantu bagira ihishurirwa bagatangira kubona ibisubizo kandi bakiri mu bibazo, ndetse akaba atarabona n’icyerekezo ariko agatangira kuririmba intsinzi ndetse no gutangira kubaho nk’uwasohotse mu bibazo arimo.
Umuhanzikazi Mariya Yohana uzwi cyane ku ndirimbo ye yitwa Intsinzi, ni umwe muri aba bagira ihishurirwa kare nk’uko Bishop Rugagi yabisobanuye. Uyu muvugabutumwa, mbere yo gutangira imirimo akora ubu yari n’umusirikare. Mu magambo ye Bishop yagize ati:“Umuhanzikazi waririmbye indirimbo yitwa Intsinzi bana b’u Rwanda yagize ihishurirwa ridasanzwe, ubwo urugamba rwari rutaragaragaza n’icyerekezo... Ariko ashira ubwoba ku bw’ihishurirwa yari agize hanyuma atangira kuririmba intsinzi."

Bishop Rugagi wahoze ari umusirikare, avuga ko Mariya Yohana yagize ihishurirwa
Bishop Rugagi yakomeje agira ati: "Ubusanzwe hari abakristu bagira ihishurirwa ridasanzwe, bikabatera kurenga ibibazo n’igihe barimo ahubwo bagasingira ibiri imbere, ndetse bagatangira no kugira umunezero. Uyu mubyeyi na we yagize ihishurirwa ridasanzwe araterura araririmba ati: Intsinzi bana b’u Rwanda njye ndayibona mu bice byose... Mu by’ukuri intambara yo kubohora u Rwanda yari ikiri ibubisi, impunzi zose zari zikiri mu buhunzi, ariko ntibyamubuza kubona intsinzi ndetse no gutera hejuru akayiririmba."

Mariya Yohana; umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Intsinzi"
Bishop Rugagi yasoje avuga ko ibyakozwe na Mariya Yohana ari ubutwari kandi ko n’abakirisitu be bakwiye kubifatiraho urugero bakabyigiraho. Yagize ati: "Ubu ni ubutwari no kwizera bidasanzwe abakristu benshi bakwiriye kwigiraho, ntibaheranwe n’ibibazo barimo ndetse n’ubuzima butoroshye barimo, ahubwo bakizera imbaraga z’Imana ndetse bagatangira no kuririmba intsinzi.”
Icyo dupfa Nuko muvangavanga. Ko uba warabirangije ko Abo bantu ari abawe...Kuki uvuga kandi Ngo : ABAKRISTO banjye??
Niba ari Aba..Kristo...bahinduka abawe gute? Ufitanye Association na Kristo...musangiye abantu??