AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

ADEPR: Korari Abarinzi yakoze impanuka umuyobozi wayo yitaba Imana, abarenga 10 barakomereka

ADEPR: Korari Abarinzi yakoze impanuka umuyobozi wayo yitaba Imana, abarenga 10 barakomereka
14-09-2019 saa 17:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5178 | Ibitekerezo

Mu karere ka Ruhango habereye impanuka ikomeye y’ imodoka ya coaster yari itwaye abaririmbyi ba korari Abarindi umuyobozi wayo ahita yitaba Imana 13 barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019, ubwo iyi korari yo ku mudugudu wa Kumukenke Paruwasi ya Gasave mu rurembo rw’ umujyi wa Kigali yari igiye mu ivugabutumwa muri Paruwasi ya Buhanda mu karere ka Ruhango.

Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave Reverand Pasteri Rugema Vedaste yatangaje ko aya makuru yayamenye ndetse ko yahise afata urugendo yerekeza aho iyi mpanuka yabereye.

Iyi modoka ya coaster yarenze umuhanda yarimo abantu 22. Abaririmbyi 6 bakomeretse bikomeye, umwe yitaba Imana, abandi 6 bakomereka byoroheje. Uretse abakomeretse hari n’ abagize ikibazo cy’ ihungabana.

Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe nk’ uko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi abivuga.

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana ikizwi ni uko iyi coaster yarenze umuhanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...