AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abasambanye bagaterana inda ndabasezeranya- Bishop Mukanziga

Abasambanye bagaterana inda ndabasezeranya- Bishop Mukanziga
23-11-2020 saa 19:14' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3410 | Ibitekerezo 4

Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte avuga abantu batari Imana yaje guca imanza kandi n’icyo gihe cyo gucira imanza abantu kitaragera ari nayo mpamvu we akunda kureba ku gakiza kari mu muntu kurenza ibindi bintu.

Bishop Mukanziga avuga ko ari umukozi w’Imana wahamagawe mu gihe gikwiye kandi akaba abizi neza ko yahamagawe akaba anafite umwihariko wo gukundwa n’urubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko adakunda kuremereza ibitekerezo ari nayo mpamvu usanga urubyiruko rumwisangamo kandi bikamworohera kubahamagarira kwakira agakiza.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko hari abantu bakunze kwitiranya ibintu bagacira imanza umuntu bamurebeye kubyo yambaye cyangwa uko yasokoje umusatsi, bakamucira urubanza bamurebye uko asa gusa batarebye agakiza kamurimo.

Ati “Ntabwo mbigereranya n’ubwibone, uzi ubwibone buba mu gasatsi k’umwimerere gateye kanta, uzi ubwibone buba mu myenda miremire igera ku birenge ? Ubwo bwibone nkubwiye nibwo buba muri wa muntu ufite imisatsi idefirije, uwambaye akajipo kagufi n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Ubwo turebeye agakiza mu myenda, mu myenda no mu myisigire cyangwa uko umuntu agaragara twaba twarayobye.”

Reba hano ikiganiro na Bishop Mukanziga

Bishop Mukanziga kandi ntabwo yemeranya n’abantu ‘Batenga’ Abakristo kuko n’Imana ubwayo itari yagera igihe cyo gutenga abantu kubw’ibyaha runaka bakoze.

Uyu mukozi w’Imana avuga kandi ko hari imyumvire yo hambere abantu bari bafite yumva ko abantu bariho muri iki gihe bakwiye gutandukana nayo kuko itakigezweho.

Yagize ati “Erega ndagirango mbabwire ngo Imana ntabwo ari ishyirahamwe, nibabohore abantu ni bareke abantu bigenge mu gusenga, Imana ni iy’umuntu kugiti cye. Kandi uzabazwa wenyine, iyi Mana ntabwo izambaza n’umwana nabyaye.”

Avuga kandi ko ikijyanye n’iyi myumvire ari naho hava ikintu kidakunze kuvugwaho rumwe cy’abakozi b’Imana banga gusezeranya abageni ngo ni uko batwite.

Bishop Mukanziga avuga ko iyo umusore n’inkumi bamwegereye bakamubwira ko umukobwa afite inda ariko bifuza ko abasezeranya, ntabwo abashyiraho amananiza ahubwo abasezeranya.

Ati “Nasomye ijambo ry’Imana rirambwira ngo ntabwo nanga umunyabyaha ahubwo nanga icyaha, rirambwira ngo kandi niyo byaba ibyaha tuku tuku nabyoza nkabihindura nka sherenge nta rundi rubanza. Iyo umuntu yatuye arababarirwa, igikurikira muha imbabazi.”

Yakomeje agira ati “Iyo ari uwanjye, mba mbizi ko yabatijwe ariko iyo atari asanzwe asengera iwanjye, ndamubaza ko yabatijwe yaba atarabatijwe nkamubatiza ubundi agasezerana.”

Bishop Mukanziga avuga ko ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri ubukwe buzaba ku wa Gatandatu aribwo yatuza abagiye gushyingiranwa kugira ngo abatamara kwatura bagasubira gukora icyaha cyo gusambana.

Reba hano ikiganiro na Bishop Mukanziga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
-xxxx- Kuya 27-11-2020

Uko Niko abyumva ariko siko ijambo ry’Imana rivuga ! kandi ibyo abikora kunyungu ze ariko siko ijambo ry’Imana rivuga !!

id Kuya 24-11-2020

eeeeeh !!

Patos Kuya 24-11-2020

Uwo ntabwo ari umukozi w’Imana ni umukozi w’inda ye kuko ntacyo yakoeera Imana uretse kwikorera.Ahubwo c wagirango ibyo akora arabyemerewe

Aaaa Kuya 23-11-2020

Yego koko warasomye arikose ahanditse ngo abameze batyo uge ubaterumugongo, urahavugaho iki ?

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA