AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abaterana inda bakaza ngo mbasezeranye baba bangabanyirije ibibazo - Rev Dr Antoine Rutayisire

Abaterana inda bakaza ngo mbasezeranye baba bangabanyirije ibibazo - Rev Dr Antoine Rutayisire
23-08-2019 saa 16:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9435 | Ibitekerezo 3

Umuvugabutumwa umaze kumenyekana cyane mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire, asanga gusezeranya abageni mu gihe umusore yamaze gutera umukobwa inda, nta kibazo kirimo kuko ahubwo ari uburyo bwo kubafasha no kubumva, kuko iyo umuntu yagize ikibazo udakwiye kumwongerera ibibazo ahubwo ukwiye kubafasha gusohoka mu kibazo.

Uyu muyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani avuga ko uretse amahame y’ abantu ubundi nta hantu na hamwe muri Bibiliya havuga ko umukobwa watwaye inda aratashaka umugabo itorero ridakwiye kumusezeranya.

Antoine Rutayisire ati: "Ntaho byanditse muri Bibiliya ko bibujijwe gusezeranya umukobwa utwite, birabujijwe gusambana yego ariko abasambana bose siko batwita, niba mfite abantu bagera kuri makumyabiri, cumi n’icyenda barasambanye, cumi n’ umunani ndabasezeranya kuko babaye incakura bagakoresha agakingirizo cyangwa ibinini, wawundi w’ injiji utaranibutse kubikoresha akaba ariwe mpana? ... Bibiliya ariryo tegeko rikuru tugenderaho nta murongo n’umwe wanditsemo ngo umukobwa natwita ntuzamusezeranye."

Rev Dr Rutayisire asanga kandi amatorero yanga gushyingira abashaka kubana ngo kuko badaturuka mu itorero rimwe ari intege nke z’ itorero no gushaka kwivanga. Uyu muvugabutumwa mu kiganiro cy’amashusho twagiranye yasobanuye ibyo abona bisigaye bituma abashakanye batandukana cyane, yamagana cyane abahanurira abantu abo bakwiye kubana nabo kandi bo ubwabo badakundana, atanga inama ku rubyiruko anahishura byinshi bijyanye n’ubukwe, urushako n’umuryango.

REBA VIDEO Y’IBYO YATANGAJE BYOSE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Emmanuel Kuya 25-08-2019

Uyu musaza atuganirije ibintu byiza bifatika. Ntaca ukuri kuruhande, ikiganiro cye kiranyubatse pe! Imana imuhe umugisha.

hesron Kuya 25-08-2019

Uretse guterwa inda se ubundi gusezeranya abashyingirwa muli Biblia byanditse he?

habiyambere Kuya 24-08-2019

Ibyo uyu mukozi w’Imana avuga bifute ishingiro.
Amadini kenshi yabaye abafarisayo aho kwegera abanyabyaha barabahunga bakabatererana bakanabamagana cg bakabaca. Mu gihe Yesu bamuzaniye umigire wafashwe asambana ngo yemeze bamutere amabuye. Yarababwiye ngo utarakise icyaha Abe ariwe ubanza kurimutera. Bose bisanze barabikoze bahitamo kugenda.
Mbese abanga gusezeranya abo Bantu batwite (abanyabyaha) no ni abera/ abakiranutsi mu maso y’Imana?
Twagombye guhindura imyumvire yo guhiga abanyabyaha ahubwo tukabegera kuko nta kintu muzima ukenera muganga. Kandi Umwana w’Imana nk’uko abihamya yaje gushaka intama zazimiye.
Numva nanjye abantu (couples) bigaragaje bakemera ko nakohereje Imana bakihana nta cyabuza ko basezeranwa bakava mu kibazo.
Murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...