AMAKURU

UKWEZI
pax

Amabwiriza mashya agenga gufungura insengero arimo ko abakristo bazajya batura hifashishijwe ikoranabuhanga

Amabwiriza mashya agenga gufungura insengero arimo ko abakristo bazajya batura hifashishijwe ikoranabuhanga
2-07-2020 saa 13:46' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4982 | Ibitekerezo 2

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwashyize hanze amabwiriza yo kwitegura ifungurwa ry’insengero hubahirizwa ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

GORILLA GAMES

Muri aya mabwiriza harimo abuza abantu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ririmo Mobile Money, Tigo Cash ndetse n’ubundi buryo butandukanye.

Ni amabwiriza yatangajwe na RGB, kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, akubiyemo ingamba abayobozi b’amadini basabwa kubahiriza mu gihe insengero zizaba zamaze gufungurwa.

Ku wa 5 Kamena 2020, habaye inama yahuje Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda [RIC], ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu binyuze muri RGB.

Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama niyo yashingiweho hafatwa aya mabwiriza agomba gukurikizwa ndetse ku wa 22 Kamena, RIC yakoze inama igaragaza ibyo amadini n’amatorere yiteguye kubahiriza igihe insengero zizaba zafunguwe.

Mu mabwiriza yashyizweho ari nayo yaganiriweho n’izo nzego zose by’umwihariko hanagendewe ku mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Muri ayo mabwiriza harimo ko ahasengerwa hasanzwe habera amateraniro bizasaba ko itsinda ribishinzwe rizabanza gukora ubugenzuzi bityo rikemeza niba koko urwo rusengero ruzemererwa kwakira abakristo muri ibi bihe bya COVID19.

Abazakora ubu bugenzuzi ni abazashyirwaho mu Murenge w’aho urusengero ruri n’abahagarariye Itorero/Idini/Kiliziya kandi Inzego z’akarere nizo zizajya zemeza ibyavuye muri ubwo bugenzuzi.

Abakristu bagomba kwicara bahanye nibura intera ya metero 1,5 hagati y’umuntu n’undi kandi hagashyirwaho ibimenyetso by’ahemerewe kwicara n’ahatemerewe.

Abayoboke kandi batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga (MoMo, Money Transfer, Bank Transfer).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Emmanuel Kuya 2-07-2020

Ko mwatangiye muvuga se ngo"muri aya mabwiriza barimo abuza abantu guhererekanya amafranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ririmo mobile money,Tigo cash n’ubundi buryo’’
Ndakeka mwibeshye ahubwo nibwo buryo dushishikarizwa gukora !!!

Emmanuel Kuya 2-07-2020

Ko mwatangiye muvuga se ngo"muri aya mabwiriza barimo abuza abantu guhererekanya amafranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ririmo mobile money,Tigo cash n’ubundi buryo’’
Ndakeka mwibeshye ahubwo nibwo buryo dushishikarizwa gukora !!!

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...