AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko abasore n’inkumi b’ubu barwana na ‘mayoneze na pizza’ we yararwanye n’Intare

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko abasore n’inkumi b’ubu barwana na ‘mayoneze na pizza’ we yararwanye n’Intare
23-05-2020 saa 18:24' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4228 | Ibitekerezo 7

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kutavuga rumwe ku mashusho yakwirakwije aho Intumwa y’Imana Dr Paul Muhirwa Gitwaza avuga ko abana b’ubu barwana na mayoneze na Pizza kandi aba cyera nawe arimo bararwanaga n’Intare.

Apôtre Dr Gitwaza, Uyobora Itorero Zion Temple Celebration ku Isi ni umwe mu bahanuzi bafite izina rinini hano mu Rwanda kandi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu bijyane no kwigisha ubutumwa bwiza.

Iyi ntumwa y’Imana kuri ubu ntiyorohewe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye yakwirakwijwe amugaragaza avuga ko abahungu n’abakobwa bo muri iyi myaka bakwiye gucisha make kuko nta rugamba bafite nk’urwo abo ha mbere bari bafite.

Yatanze ingero za Dawidi wahanganye n’Intare n’idubu kandi icyo gihe yari akiri umusore w’ingimbi ugeze mu myaka 15.

Urugero rwatanzwe na 1 Samweli 17:1-58, aho ku murongo wa 36 hagira hati “Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”

Muri aya mashusho hari aho Apôtre Dr Gitwaza agira ati “Muribuka ibintu byo guhangana n’utuntu dutoya, twebwe twarwanaga n’intare niko Dawidi yavuze.”

Akomeza agira ati “Ku myaka 15, Dawidi yarwanaga n’intare n’idubu wowe urarwana n’iki? Urarwana na mayoneze, urarwana na pizza urya? Mwarasaze! Ndiyahura ndiyahura…. Baguhe akagozi.”

Aya mashusho bigaragara ko yafashwe na Televiziyo Authentic nubundi isanzwe ari iya Zion Temple, ntitwabashije kumenya igihe yafatiwe gusa ubutumwa bwatanzwe n’uyu mukozi w’Imana ntibwakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Nirere Shanel yagize ati “Ni akumiro!!Skull and crossbones Imyuka yera y’iki gihe yarijimye pepepe

Uwitwa Umurungi Cyntia we yagize ati “Mumureke umusaza araremerewe. Burya umuntu avuga ibimurimo.”

Uwitwa Kagire Edmond we ubibona ukundi yanditse ubutumwa burebure ku rukuta rwe avuga ko ibyo Apôtre Dr Gitwaza yavuze atari akomeje ahubwo yagira ngo ubutumwa yashatse gutanga bwumvikane.

Uyu Kagire hari aho agira ati “Mu cyongereza habamo ibintu byitwa analogies, sarcasm, idioms na exaggerations ushobora gukoresha mu rurimi kugira ngo utambutse message cyangwa ngo ukore emphasis. Icyo gihe ushobora gukoresha imvugo zikakaye cyangwa ugakabya kugira ngo msg yumvikane.”

Uwitwa Marebe we yagize ati “Ibyo “yashatse” kuvuga twarabyumvise. Ikibazo kiri kubyo yavuze kuruta uko yabivuze. Sinibaza ko gushinyagurira cyangwa gukomeretsa abantu hari icyo bibamarira.”

Muri Nzeri 2018, Apôtre Dr Gitwaza nabwo yagarutsweho cyane nyuma yo kumvikana mu magambo benshi bafashe nk’ ayo kwishongora, ubwo yavugaga ko ari we muhanuzi ukomeye mu Rwanda no muri Afuriika yose ndetse ko nta n’uzigera abaho mu gihe akiriho [Gitwaza].

Apôtre Dr Gitwaza yakunze kumvikana mu buhanuzi bukomeye bwagiye bwibazwaho n’abatari bacye, nk’aho yigeze guhanura imperuka bikarangira nta kibaye mu byo yari yavuze.

Icyo gihe Gitwaza yari yahanuye ko mu kwezi kwa Nzeri 2015 kuzagaragaramo ikimenyetso cy’irangira y’Isi, avuga ko ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane , maze izuba rihinduke umwijima n’ukwezi guhinduke amaraso, ngo byuzuza ibyo Yesu yavuze ko iki gisekuru cy’abantu bariho muri iki gihe ari cyo cya nyuma ku Isi, ko nta kindi kizigera kigisimbura bibaho.

Nyuma y’uko Apôtre Dr Paul Gitwaza ahanuye aya magambo ndetse ntihagire ikiba, abantu benshi bagize icyo babivugaho bagaragaza ko badafitiye icyizere ibyo ababwira nk’ubuhanuzi, ndetse abandi bamwita umunyabinyoma’ umuhanuzi w’ibinyoma’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
coco Kuya 27-05-2020

Ariko se ubundi niba Gusebya abakozi b’Imana aribyo bibatunze bikabatungira imiryango ? nibamara kugwa ivutu ry’ibyaha arizo za mayonaiese na pizza bazaziruka cyangwa baturike >hari ikindi se??

Kalinda Kuya 26-05-2020

Ariko iyo muvuga ngo umukozi wimana Imana yamuhereye contract hehe? ko ariwe wabyigize yarangiza akigarurira abayoboke bagenda buhumbyi. Africa igomba kwigobotora ingoyi yamadini ikava mubujiji. Umuntu yishingira business abantu bagakurikira.

Kanaka Kuya 25-05-2020

Ariko iyo mwibasiye umwanditsi ntasoni bibatera. icyo yavuze kitavuzwe ni iki? Biriya bivugwa na Gitwaza bivuzwe nundi muntu utazwi ntankuru yaba irimo ariko kuko bivugwa n’uwiyita umuhanuzi niyo mpamvu ari inkuru. Ijambo ry’Imana rivuga ukuri ko tuzabamenyera ku mbuto zabo. None ni bingahe yahanuye byasohoye? Mwe kuzana amarangamutima yanyu ngo mube injiji muhumuke musome kdi musobanukirwe ibyanditswe mwuka abasobanurire byimbitse

Dad Kuya 25-05-2020

Ariko was munyamakuru we urumutswa kweri! Wigeze wiga ko ijambo ryose rishobora gusobanurwa mu buryo bubiri( sens propre na figure)
Ikindi umeigisha avuga ikintu mu mwuka wowe ugakora interpretation mu bwenge nabwo bupfuye; ntibyahura. Banza ukizwe.

kkkkkkk Kuya 24-05-2020

wowe wanditse iyi nkuru ukwiye gukizwa ukareka kwirirwa ubeshyera abakozi b’Imana ndetse ukareka kwirirwa utanga inkuru zitarizo.

Ndetse n’umuyobozi w’iki kinyamakuru abe maso kuko nakomeza kwemera gukoresha abakozi nk’aba ikinyamakuru cye kizafungwa.

N.B: Nta muntu wibasira umukozi w’Imana ngo bimugwe amahoro. Ari umuyobozi ubikora, ari umuturage, ari institution byose birangira nabi

Uwase Kuya 24-05-2020

Ark mubA mwabuze ibyo mutangaza kuburyo mwandika inkuru nkizi zidafite icyo zungura abanyarwanda ,

Ibintu byose gitwaza akora ubu murebye iyi ariyo nkuru yo guha abanyarwanda,
Kurusengero rwe rwafashiishe abantu mugihe cya corona ko mitabitangaje???
Ubu ibi nibyo mubonye byo guha abanyarwanda???
Mugiye mwigaya rwose ntimuri abanyamwuga

Nkusi Norbert Kuya 23-05-2020

Ariko iyo mudacuruje inkuru za Gitwaza ntimwunguka! Ubuse icyo yavuze kitari ukuri niki? Abirirwa biyahura ngo abahungu babanze abakobwa bababenze nibindi nkibyo ibyo jye mbibonamo ubutesi ninko kubaho utazi icyo ushaka.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...