Apotre Liliane Mukabadege, umushumba w’Itorero Umusozi w’Ibyiringiro rikorera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rikagira amashami no hirya no hino mu gihugu, avuga ko ibimuvugwaho birimo gukuramo inda, kuroga, gutwara abagabo b’abandi n’ibindi, ngo ari ibinyuma bigamije kumuharabika kandi bikaba bikorwa na Apotre Bizimana Ibrahim bahoze babana ariko bakaza gutandukana buri umwe akishakira undi.
Mu minsi ishize nibwo inkuru y’uko Apotre Liliane Mukabadege yaba arangwa n’ingeso mbi ndetse akanakora ibitangaza by’ubuhanuzi bwo kubeshya, yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga. Muri byinshi yavuzweho, uyu muvugabutumwa ngo yaba yarakuyemo inda nyinshi ubwo yabanaga na Apotre Ibrahim, uyu akanamushinja kuroga no gutwara abagabo b’abandi, ngo byanatumye amaze gushaka abagabo bane.
Ibi byose Apotre Liliane Mukabadege yabihakanye mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Avuga ko uyu mugabo batandukanye buri umwe akamenya ibye ariko akaba atangazwa n’uko agenda amusebya. Muri iki kiganiro ninaho yahishuyemo ibintu bitandukanye uwo mugabo we yajyaga amukorera bakibana, kuburyo gutandukana nawe byamuhaye amahoro n’umutuzo mu mutima.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE HANO :