AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Apotre Mukabadege wahawe gatanya, yasezeranye n’undi mugabo ashinjwa kwambura mugenzi we

Apotre Mukabadege wahawe gatanya, yasezeranye n’undi mugabo ashinjwa kwambura mugenzi we
24-07-2018 saa 15:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13804 | Ibitekerezo

Apotre Mukabadege Liliane uheruka gutandukana byemewe n’amategeko na Apotre Ibrahim Bizimana wari umugabo we ariko bakaba barafatanyaga n’umurimo w’ivugabutumwa, amaze iminsi asezeranye n’undi mugabo ashinjwa kwambura umugore bari bamaranye imyaka 24 yose, ndetse uyu mugore wa mbere yahise arega uyu mugabo ku bijyanye n’imitungo yaruhiye none uyu mugabo akaba agiye kuyisangira na Apotre Mukabadege Liliane.

Apotre Liliane Mukabadege w’imyaka 49 y’amavuko, azwi nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’urusengero Umusozi w’Ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Ntaraga, gusa rukaba rufite andi mashami harimo n’ishami riherereye i Runda mu karere ka Kamonyi. Aha mu murenge wa Runda, niho yamenyaniye n’umugabo w’imyaka 48 witwa Ndahimana Jean Bosco, bitangira Mukabadege asaba uyu mugabo inzu ye ngo ayikoreremo urusengero biza kurangira bakundanye bigera ubwo bapanga no kubana.

Abaturage bo mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi aho Ndahimana Jean Bosco amaze igihe atuye, bahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo yashakanye n’umugore witwa Mukamana Annonciata bakabana nk’umugabo n’umugore kuva Jenoside yarangira, gusa ngo uyu mugabo yaje gufungwa afunguwe barongera barabana ariko ngo ntibigeze basezerana imbere y’amategeko ndetse ntibanabyaranye. Bemeza ko imitungo bari bafitanye umugore ari we wagize uruhare runini mu kuyishaka kuko imyinshi yayishatse mu gihe kinini umugabo yamaze muri gereza.

Mu minsi ishize ubwo Mukamana Annonciata yamaraga kumenya ko Apotre Mukabadege Liliane afitanye umubano udasanzwe na Ndahimana Jean Bosco, uyu mugore yitabaje inzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, yafatanyije n’izindi nzego bagerageza gucoca ikibazo cy’aba bombi ariko birananirana.

Nyuma yo kunanirana bahise bajya mu nkiko, urukiko rw’i Muhanga rukaba rwatangiye kuburanisha urubanza umugabo yarezemo ibijyanye n’imitungo n’ubwo hari urundi rutaraburanishwa uyu mugore yarezemo umugabo bababana mu buryo budakurikije amategeko, amushinja ko umugore wamutwaye umugabo anashaka ko imitungo uyu mugore yashatse mu myaka 13 umugabo yari muri gereza, nayo yakwitwa iy’urugo rwa Ndahimana na Apotre Mukabadege, dore ko bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu murenge Jabana mu karere ka Gasabo.

Apotre Mukabadege Liliane yasezeranye imbere y’amategeko na Ndahimana Jean Bosco mu kwezi k’Ugushyingo 2017 nk’uko impapuro y’Ishyingirwa ibigaragaza ariko mbere gato y’icyo gihe ubwo byatangiraga gusakuza mu murenge wa Runda, uyu muvugabutumwa yahakaniye ikinyamakuru Ukwezi.com iby’urukundo rwe n’uwo mugabo yambuye umugore bari bamaranye imyaka 24 babana.

Abari baturanye n’uyu muryango, bavuga ko n’ubwo uwo mugabo atari yarasezeranye n’umugore we wa mbere ndetse bakaba batarigeze banabyarana, inzego zibishinzwe zikwiye guha agaciro imbaraga Mukamana yakoresheje yita ku rugo anaruhira ari nako yita ku mugabo we ubwo yari afunze mu gihe kingana n’imyaka 13 yose yamaze muri gereza.

Apotre Mukabadege Liliane yashakanye n’uyu mugabo nyuma yo gutandukana na Apotre Ibrahim babanaga. Ibi byabaye nyuma y’intonganya, kurwanira imitungo, gushinjanya ubugambanyi, gushwanira mu bayoboke babo, gusenya urusengero n’ibindi byagiye biteza umwuka mubi hagati yabo kugeza bagannye inkiko bagashaka gatanya. Uretse uyu, hari undi Mukabadege Liliane yatandukanye nawe barabyaranye umwana umwe afite dore ko abandi bose batabyaranye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA