AMAKURU

UKWEZI
pax

Apôtre Yongwe agiye kujya akora ibitangaza birimo kuzura abapfuye

Apôtre Yongwe agiye kujya akora ibitangaza birimo kuzura abapfuye
4-06-2020 saa 14:33' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3123 | Ibitekerezo 8

Apôtre Harerimana Yongwe Joseph yavuze ko urwego agezeho ari urwo kuvugana n’Imana ikamukoresha ibitangaza byo ku rwego rwo hejuru kuko we ibyo gukiza abarwayi, abafite ubumuga n’abafite za karande yabikoze kenshi cyane.

Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi by’umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Icyumba cy’Amasengesho cy’Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].

Uyu muhanuzi yakoze ibitangaza byinshi aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n’umwana uri mu nda ya nyina.

Ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Amatorero ya Horebu [Horeb Holy Church] afite amashami hirya no hino ku Isi akaba ashingiye cyane ku buhanuzi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko ibitangaza yabikoze byinshi aho yavuye abari bafite indwara zanze gukira, agakiza abafite ubumugu n’ibindi bitangaza byinshi Imana yagiye ikorera muri we.

Uyu muhanuzi uri mu bafite izina rizwi cyane hano mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu bihugu nka Zambia avuga vko kuba Imana yaramukoresheje ibitangaza byose ubu akeneye imbaraga zisumbuyeho aho gukiza abarwayi ahubwo aba yakora ibikomeye.

Apôtre Yongwe avuga ko hari abakozi b’Imana basaga batatu amaze kumenya ku Isi batagikunda ko abakristo babo bashyingurwa mu gihe bitabye Imana ahubwo basaba kubanza kubabazanira ngo babakize.

Yakomeje agira ati “Ntabwo bajya bemera ko abakristo babo bapfuye babajyana mu buruhukiro ahubwo babasaba kubabazanira kandi hari abo bazuye. Izo nizo mbaraga Umwuka wera twifuza ko aduha ubundi tukajya tuzura abarwayi.”

Intumwa y’Imana Harerimana Yongwe Joseph kandi yanenze abantu bakunze kumvikana mu bihe byashize bavuga ko abapasiteri bahanura batigeze birukana icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus avuga ko bibeshya kuko iki cyorezo bamaze kugica intege ubu hasigaye ibisigisigi.
Reba hano ikiganiro Apôtre Yongwe avuga ko agiye kujya akora ibitangaza byo ku rwego rwo hejuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Mukanurenzi Kuya 4-07-2020

Iri bandi ryayogoje rubanda riteka imitwe rinahanura ibinyoma anasambana yarangiza ngo numukozi w’Imana .Aragatsindwa n’Imana yo mw’Ijuru.utazi ubugegezi bwa Apotre Yongwe niwe wakwemera imitwe ye.

Mukanurenzi Kuya 4-07-2020

Iri bandi ryayogoje rubanda riteka imitwe rinahanura ibinyoma anasambana yarangiza ngo numukozi w’Imana .Aragatsindwa n’Imana yo mw’Ijuru.utazi ubugegezi bwa Apotre Yongwe niwe wakwemera imitwe ye.

Paul Kuya 13-06-2020

Iburundi rwose ntacyo yahakoze nagito ahubwo yahavuye nabi nta nuzi aho yaciye none ntiyabaga mu gasalle ko muri hari akabare impande ya panoramique bukeye kabiri ngo bamukodeshereje inzu nukuri mubaze uti muburundi wahakoze ikihe gitangaza yahavuye nabi cyane uwo nakomeze ijijishe mwebwe ariko iby iburundi ntaco yakoze namba abo yijeje ibitanga abo yijeje ibiki ahubwo uti bamufata ibararyagwa

Yvette Kuya 7-06-2020

Hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami, Umwuka wera ati yego, baruhuke imiruho n’imihate y’isi.

Kuri bamwe urupfu rugaragara nkikibi, ariko kubandi, ni inzira yo kuruhuka imiruho n’imihate.

Ikibazo si uko abapfuýe bazuka mugihe bapfuye, ahubwo nukwibaza ngo upfuye agiye yujuje inshingano/imirimo zose yari yararemewe mu isi ? Kuko umuntu wese ariho kubw’impamvu, iyo iyo mpamvu isoje mu gihe cyayo, umuntu arasinzira, cg arapfa akajya gutegereza igihembo nkumukozi mwiza wujuje inshingano /imirimo ze hano mu isi.

Twese tuzapfa, ndetse nukora ibitangaza nawe azapfa, kandi nta kibazo na kimwe cyo gupfa kuko niyo nzira ya twese itugeza mu kuruhuka kw’iteka.

Reka abakozi b’Imana dushake ibisubizo birambye, kandi birema icyizere mu bantu ku Mana. Imana ntikoreshwa, turayikorera nk’Imana ishoboye, twe turumvira nayo igakora.

Imana ibahe umugisha

Keza Kuya 4-06-2020

Namubwir iki najye gushaka icumbi I Rusororo atangire akazi inda nnini yishe ukuze abo bahanuzi b abashonji ntidukeneye no kubumva rwoc

Keza Kuya 4-06-2020

Namubwir iki najye gushaka icumbi I Rusororo atangire akazi inda nnini yishe ukuze abo bahanuzi b abashonji ntidukeneye no kubumva rwoc

Ndayisenga Kuya 4-06-2020

nibyiza cyane umwuka wera yakwambika izindi mbaraga kandi akaguha nubwenge !

Van Kuya 4-06-2020

Yewe nashyiremo agatege ahubwo ajye ajya gutegera kumarimbi babajyanyeyo abazure namubwiriki nonese ko arimana yisi twagira gute ubyaye ikigoryi agifata ukokiri uwo munyenda Nini gusa

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...