konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bishop Rugagi umaze amezi 7 mu bukode, avuye muri Amerika kurambagiza indege azagura

Bishop  Rugagi umaze amezi 7 mu bukode, avuye muri Amerika kurambagiza indege azagura
10-09-2018 saa 15:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 12065 | Ibitekerezo 22

Umuvugabutumwa umaze kumenyekana nk’umunyabitangaza mu Rwanda, Boshop Rugagi Innocent uyobora itorero rya Redeemed Gospel Church, yatangaje ko aherutse i Washington ku ruganda rwa Boeing rukora indege, aho yari agiye kubaza igiciro cy’iyo azagura mu minsi iri imbere.

Ibi Bishop Rugagi Innocent yabigarutseho mu gihe urusengero rwe rumaze amezi asaga 7 mu bukode aho akodesha icyumba muri Serena Hotel akaba ariho bakorera amateraniro, nyuma yo gufungirwa kubera kutubahiriza ibyo rwari rwasabwe gukosora n’Akarere ka Nyarugenge.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2018 nibwo urusengero rwa Redeemed Gospel Church ruhereyeye mu Mujyi rwagati rwashyizweho ingufuri, mu byo rwafungiwe hakaba harimo gusakuriza bikomeye abaruturiye.

Bishop Rugagi wakunze gutangariza abayoboke be ko afite inyota yo kugura indege yo gutemberamo, ku Cyumweru tariki 09 Nzeri 2018 ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana, yatangaje ko afite gahunda yo kugura indege vuba cyane, ko ndetse yanamaze kugera aho zikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kubaza igiciro, inkuru yatunguye abatari bacye.

Yagize ati “Ubwo nari ndi muri Leta ya Washington nagiye gusura uruganda rw’indege rwa Boeing, nagezeyo mbaza igiciro cy’indege nzagura, Imana iyo ikubwiye ngo izaguha ihene ujye uhita ushaka ikiziriko, nikubwira ko izaguha inka jya uhita wubaka ikiraro.

Avuga ko Imana yamusezeranyije indege kera akaba ariyo mpamvu yagiye aho zikorerwa, kugira ngo amenye igiciro atangire abyitegure.

Bishop Rugagi yakomeje abwira abari mu materaniro ko bagomba kumwigiraho kugira umutima ukomeye mu kwizera ngo kuko aribyo bituma umuntu abasha kugera kucyo yifuza kugeraho.

Yagize ati “Mu bantu bizera ndi uwa mbere mu isi yose. Nintanayitungira hano namaze kumenya aho nzayitungira kuko Imana yamaze kumpa uruhushya rwo kwemerwa, abantu bamaze kubona Imana imbamo.Mumpere Imana amashyi menshi…”

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakwirakwiye amafoto agaragaza Bishop Rugagi ari ku ruganda rwa Boeing i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yanifotoreje ku ndege byaketswe ko ariyo yasize arambagije.

Ibi byatangajwe na Bishop Rugagio byabaye nk’ibitunguye abatari bacye, dore ko binigaragaza ko hari byinshi byihutirwa yakagombye kubanza gukora kurusha kubanza kugura indege.

Muri ibi harimo nko kubanza kubaka urusengero bajya basengeramo, dore ko abayoboke b’iri torero rya Redeemed Gospel Church mu mujyi wa Kigali bamaze amezi asanga arindwi bakorera amateraniro mu bukode, mu cyumba kimwe cya Serena Hotel.

Bishop Rugagi avuga ko yamaze kubaza igiciro cy’indege azagura

JPEG - 61 kb

Rugagi yafashe umwanya uhagije atembera mu ruganda rwa Boeng

JPEG - 97 kb

Abantu batunguwe no kumva ko Bishop Rugagi agiye kugura indege

JPEG - 43.8 kb

Iyi niyo modoka Rugagi yatemberagamo ubwo yari muri America

JPEG - 41.6 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 22
koma Kuya 13-09-2018

Hariya Rugagi Ari Ni muri Museum / Musee.Ntabwo Ari m’uruganda rwa Boeing. Byumvikane neza.
Iriya ndege yerekana ntabwo ari indege igenda. Ni indege yo muri musee. Ni indege ndanga murage. Ni ikizezengeri cy’indege kuri munsi ndangamurage.

koma Kuya 13-09-2018

Hariya Rugagi Ari Ni muri Museum / Musee.Ntabwo Ari m’uruganda rwa Boeing. Byumvikane neza.
Iriya ndege yerekana ntabwo ari indege igenda. Ni indege yo muri musee. Ni indege ndanga murage. Ni ikizezengeri cy’indege kuri munsi ndangamurage.

Nina Kuya 13-09-2018

Nyumvira koko umukozi w’Imana utubaka urusengero maze akagura indege. Nta mashuri, nta vuriro. Ibintu byose akora niwe ubwe ku giti cye. Ubundi akirirwa abeshya ngo arahanura, avuga amazina yabantu na telephone nibindi bidafite akamaro, ubundi akabatwara utwabo. Abantu nabo kubera gukurira mu mwuka wo kuraguza bakamukurikira. Rugagi ni umunyamubiri wuzuye.

Masengesho Kuya 12-09-2018

Nkubu aba bajura bazunamur aicumu ryari koko? nko bazavana intoki mu mifuka yabantu ryari? habaye iki? ko abantu baheze mubujiji bukabije? Bishop Rugagi ni Umujur aushukana banange! mukanguke.

Rwabugili Kuya 12-09-2018

Rugagi arababeshya hariya ntabwo ari mu ruganda rwa Boeing . i Seattle aho bakorera indenge za boeing ndahazi, hari ni umukobwa w’umunyarwandakazi uhakora. Pariking y’indenge se iterwamo ibyatsi ibaye jardin? iriya ndege iranashaje, azabeshye abahinde hamwe n’abanyarwanda yirirwa abeshya ngo aravuga ubutumwa. Niba afite abo akorera bamuha amafaranga yitondere iyo ndege ashaka kugura Kuko Imana ntiyakwihanganira ibyo akora mw’izina ryayo. Wabona ayiguze agaca hejuru ya triangle de Bermudes , ubwo murumva icyakurikira.

Ikirezi Esther Kuya 11-09-2018

Rugagi nigisambo afite imbaraga akorana nazo yabanje akubaka yurusengero se

Gahakwa Kuya 11-09-2018

Kuki abayoboke b’amadini batajijuka kweli?Umuntu nk’uyu akabarira amafaranga yiyita umukozi w’imana?YESU yadusabye gukorera imana tudasaba amafaranga nkuko we n’abigishwa be babigenzaga (Matayo 10:8).Bene aba,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Romans 16:18).Imana idusaba kubahunga niba tudashaka kubura ubuzima bw’iteka muli paradizo (Ibyahishuwe 18:4).

mike Kuya 11-09-2018

niba ariko umuterankunga yamutegetse?! agomba kubikora.
urusengero rwo abakiristu nibo bagomba kurwiyubakira.

mike Kuya 11-09-2018

niba ariko umuterankunga yamutegetse?! agomba kubikora.
urusengero rwo abakiristu nibo bagomba kurwiyubakira.

Eulade Mboneye Kuya 11-09-2018

Ahhh,ubuse abayoboke be barikumwe nande igihe yari USA?
Iyo ndegex kuki ntabandi barager kurwego rwo kuyigura nuko batizer?
ahubwo nagende afite izindi mbaraga,gusa abamuktrikira bari mubuyobe.

Niyitegeka Pascal Kuya 11-09-2018

Ariko mwa bakozi b’imana mwe, ibyo birakwiye koko!!? Gufata imisoro ngo ni amaturo, mukajya kuyasesagura uko mwishakiye, mushyira umurengwe imbere. Ngaho nayizane wenda haricyo byakwerekana ku kuri kw’amaturo.

Eulade Mboneye Kuya 11-09-2018

Ahhh,ubuse abayoboke be barikumwe nande igihe yari USA?
Iyo ndegex kuki ntabandi barager kurwego rwo kuyigura nuko batizer?
ahubwo nagende afite izindi mbaraga,gusa abamuktrikira bari mubuyobe.

assumani Kuya 10-09-2018

ko atatubwiye igiciro cy,iyo ndege se ra ??!!

Mumararungu Kuya 10-09-2018

Yarakwiye kubaka UK ibuga

Apotre Mboro Kuya 10-09-2018

Iriya imuri iruhande niba ayishaka ambwire nyimugurire niba we n,abadayimoni be bazashobora kuyikorera kumutwe!

john Kuya 10-09-2018

nonec muri boeing museum niho bagurishiriza indege? cg bano ba pasteur baba bashaka kuvugwa gusa?

DUMBULI Kuya 10-09-2018

Rugagi we uzampe lift nuzana indege no mu ijuru tuzahura ndagukunda

Claude Kuya 10-09-2018

Waravangiwe rugagi we

yes Kuya 10-09-2018

namaturo yarubanda niyompamvu njye ibyogutura bitambamo ahubwo nifashiriza abakenr

rwandarugari Kuya 10-09-2018

niba bizaba bivuye kuri Yesu it’s okay,ariko niba bivuye ahandi bizasobanuka ku munsi w’urubanza,na cyane ko mu nkingi 5 z’imbaraga za illiminati n’idini ririmo

Ndahiro Kuya 10-09-2018

Iti iyo Imana izaguha ihene ugura ikiziriko yaguha inka ukubaka ikiraro narinziko nawe agiye kubaka ikibuga kindege😋😋

SAF Kuya 10-09-2018

HAHAHAHAHHAHAHAHAHAHHAAHAHAHHAHAHAHAAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHHAHAAHAHAHAHAHAHAHAHAH. COURAGE RUGAGI WEEEEE.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • uwayo https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paapa.html

    ">nsubize#Igiraneza https://umuseke.rw/amp/turarakaye-twabuze-epfo-na-ruguru-abagore-babwira-paap
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...