AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Dutura Imana, Imana ntabwo yapfuye’- Pasiteri Mpyisi yagiye inama abayoboke b’amadini

‘Dutura Imana, Imana ntabwo yapfuye’- Pasiteri Mpyisi yagiye inama abayoboke b’amadini
19-03-2020 saa 17:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6192 | Ibitekerezo

Pasiteri Ezira Mpyisi, umuvugabutumwa ubimazemo igihe yagiriye abayoboke b’amadini inama yo gukusanya amaturo n’ibyacumi bakazabishikiriza abapasiteri igihe guteranira mu nsengero bizaba byasubiyeho.

Muri iyi minsi guverinoma y’ u Rwanda isaba abantu kwirinda guteranira hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Kuva mu Rwanda hagaragara umurwayi wa mbere wa COVID-19 ntabwo abayoboke b’amadini bemerewe guteranira mu nsengero.

Amwe mu madini yasohoye amatangazo asaba abayoboke bayo ko bagomba gukomeza gutanga amaturo n’ibyacumi no muri iyi minsi batari guteranira mu nsengero.

Ibi byatumye hari abibaza niba ari ngombwa ko abayoboke b’amadini bakomeza gutura kandi batari guterana.

Past. Mpyisi mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ari ngombwa ko abayoboke bakomeza gutura.

Ati “Bagomba gukomeza gutura. None se ituro ko ari iryo gutura Imana ubundi barituraga abantu? Aho waba uri hose watura, aho byazafungukira ukarishyira pasitoro. N’ icyacumi ni uko.”.

Yakomeje agira ati “Inama ngira abayoboke b’amadini ni ugukomeza gutura, kuko ntibaturaga pasitoro baturaga Imana. Yapfuye se? Iriho!”.

Kuva tariki 14 Werurwe 2020, ibikorwa byo kubwiriza biri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka youtube no mu bitangazamakuru.

Abayobozi b’amadini atandukanye mu Rwanda bavuga ko gutura bitagomba guhagaragara kuko no kubwiriza bikomeje. Bavuga ko ukeneye gutura yakoreza amafaranga kuri nimero z’ abayobozi b’ idini rye akoreshe mobile money, cyangwa akayohereza kuri konti y’idini.

Abatabishoboye nibo Pasiteri Mpyisi yagiriye inama yo gukusanya ituro aho guterana mu nsengero bisashobokera bagaha pasiteri ayo maturo n’ibyacumi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...