konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Gentil Misigaro yageze i Kigali yizeza Abanyarwanda igitaramo cy’amateka kizagaragaramo ibitangaza

Gentil Misigaro yageze i Kigali yizeza Abanyarwanda igitaramo cy’amateka kizagaragaramo ibitangaza
1-03-2019 saa 21:21' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1444 | Ibitekerezo 1

Umuririmbyi ukomeye w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro wari umaze imyaka 15 muri Canada, yasesekaye i Kigali, ashimangira ko igitaramo yise “Hari ImbaragaRwanda Tour” agiye gukorera mu Rwanda kizasiga amateka, aho kizahembura imitima ya benshi ndetse n’abarwayi bagakira.

Uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo;‘Biratungana’, ‘Har’imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’ n’izindi, yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yageraga i Kigali Misigaro yavuze ko yishimiye by’ikirenga kuba agiye gutaramira abanyarwanda nyuma y’imyaka igera kuri 15 atabonana nabo.

Yagize ati “ Navuye hano 2004 murumva ko haciyeho imyaka myinshi. Ni umunezero gusa ndumva nishimye kuba ngaruwe no gutaramira Abakunzi banjye b’Abanyarwanda.”

Gentil Misigaro yavuze ko igitaramo agiye gukorera mu Rwanda kizasiga amateka muri iki gihugu, aho imbaraga zo kuramya no guhimbaza Imana zizagaragara ahazabera iki gitaramo.

Ati “Iki gitaramo kizaba kidasanzwe kubera ko hano mu Rwanda ariho tuje gusoreza ibitaramo twakoze tuzenguruka mu bihugu binyuranye bya US. Iicyo nabizeza ni uko tuzaririmbira Imana, tukabwira abantu Imbaraga zidasanzwe ziba mu kuramya no guhimbaza Imana, hazabaho gusangira ibitangaza biva mu kuramya no guhimbaza Imana, ndetse akazaba ari n’umwanya wa buri wese wo kuramya nyabyo kuko iyo waramije gutyo ugira umunezero ukuzanira amahoro atemba nk’uruzi.”

Yavuze ko kuza gutaramira mu Rwanda yagiye abisabwa n’abantu benshi cyane, ashimangira ko byamuhaye icyizere ko igitaramo cye kizitabira mu bury budasanzwe.

Ati “Mbere y’uko nza hano abantu barabinsabye cyane, nabiteguye nyuma y’ubusabe bw’abantu benshi. Bamwe baranyandikiraga abandi bakampamagara, mfata umwanya wo kubisengera no kubitekerezaho mpura n’abandi bantu banjye twemeza ko tugomba kuza. Ni nayo mpamvu nta bwoba mfite, nta gushidikanya ko abantu bazitabira kuko byaturutse mu busabe bw’abantu batubwira ngo tuze.”

JPEG - 373.6 kb

Gentil akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe

Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ahamya ko yagishyizemo imbaraga dore ko aricyo kigiye gusoza ibindi bitaramo bigera kuri 12 yakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Canada ndetse n’ibyo muri Amerika.

Igitaramo ‘Hari imbaraga Rwanda Tour’, kizaba tariki 10 Werurwe 2019 muri Camp Kigali aho imiryango izaba ifunguye kuva Saa kumi z’umugoroba.

Gentil Misigaro azafatanya n’abaramyi batandukanye barimo; Aime Uwimana, Alarm Ministries, Adrien Misigaro, Bosco Nshuti, Evan Jarrell na Shekinah worship team y’i Masoro.

Ku bantu bari kugura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, itike yo mu myanya isanzwe iragura 5,000Frw, muri 10,000Frw, ameza y’abantu 8 ni 200,000Frw. Abazagura amatike ku munsi w’igitaramo ni ukuvuga ku muryango w’ahazabera igitaramo, itike yo mu myanya isanzwe izaba igura 10,000Frw, muri VIP ni 15,000Frw naho ameza y’abantu 8 ni 200,000Frw.

JPEG - 413.6 kb

Itsinda ry’Abasore n’inkumi bakiriye Gentil Misigaro i Kigali

JPEG - 324.4 kb

Yavuze ko anezerewe cyane no kuba agiye gutaramira abanyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Jabo Kuya 2-03-2019

Kalibu Gentil. arko ntunguwe nukuntu musigaye mugurisha kuburyo buhanitse impano y’Imana ese muracyakorera Imana cg ni business nkizindi? Iyaba nibura mwishyuzaga make yabafasha kwishyura expences arko ntimushake inyungu zikirenga.murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...