AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Groove Awards Rwanda 2018 izagaragaramo impinduka zidasanzwe

Groove Awards Rwanda 2018 izagaragaramo impinduka zidasanzwe
11-10-2018 saa 13:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 776 | Ibitekerezo

Irushanwa rya Groove Awards rigiye kongera kuba mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, muri uyu mwaka hajemo impinduka zitunguranye haba mu bagize akanama nkemurampaka ndetse no mu mitegurire yaryo.

Groove Awards ihemba abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa harebwa abahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gihe cy’umwaka.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu, riifite Insanganyamatsiko igira iti “Re-ignite and Build” [Kongera kwatsa no kubaka] igaragara muri Nehemiya 2.17-18 hagira hati “Mperako ndababwira nti ‘Ntimureba ko tumeze nabi, ko I Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye ?Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi”.

Muri Groove Awards 2018, hagaragayemo impinduka mu buryo bugaragara, haba mu mitegurire yaryo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akanama nkemurampaka Noel Nkundiimana.

Yagize ati “Groove Awards y’uyu mwaka hazagaragaramo impinduka zishingiye cyane cyane ku bikorwa bizafasha abahanzi bazaryitabira ndetse n’abaturage muri rusange.”

Nkundiimana avuga ko nihamara kumenyekana abazitabira irushanwa, bazagira uruhare mu gikorwa cy’umuganda uzabahuza n’abaturage bakabamenya, batange Mituweli ku bantu 100 batishoboye ndetse banasure indembe mu bitaro bitandukanye.

Nkundimana Joel,Nicodem Nzahoyankuye na Dj Spin

Evans Mwenda uzwi nka ‘Dj Spin’ ukuriye Groove Awards Rwanda nawe yavuze ko uyu mwaka bazanye impinduka zitandukanye n’uko mbere byajyaga bikorwa kugira ngo bakomeze guteza imbere iki gikorwa kigira uruhare mu kwagura umurimo w’Imana.

Ku bijyanye n’impinduka mu gutora, ‘Dj Spin’ yavuze ko mu irushanwa ry’uyu mwaka abagize akanama nkemurampaka bazatora 100% bitandukanye n’uko byakorwaga mu marushanwa yatambutse.

Muri Groove Awars zatambutse abagize akanama nkemurampaka bagiraga uruhare rwo gutora ku kigero cya 60%, abaturage nabo bagatora ku kigero cya 40%.

Evans Mwenda avuga ko gushyira uburyo bwo guhitamo mu biganza by’abagize akanama nkemurampaka bizazana impinduka nziza mu irushanwa, kuko hazajya hatorwa uwagaragaje ibikorwa bifatika kandi bizwi.

Yagize ati “ Mbere wasangaga nk’umuntu umwe atoye inshuro zirenze igihumbi ku munsi ku buryo ufite abafana bakize ariwe watsindaga wareba ku bikorwa by’uwatsinze ugasanga ntabyo. Ubu twahisemo gufata ikipe y’abahanga bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel abe aribo bazatoranya abatsinze bagendeye ku bikorwa bifatika yakoze mu gihe cy’umwaka wose.”

Abagize akanama nkemurampaka muri Groove Awards 2018 ni Nkundimana Joel, Jeanine Mukabacondo, Robert Ngabe Sangano, Issa Noel Kalinijabo na Nicodem Nzahoyankuye, ari nabo bazagira uruhare 100% mu guhitamo abazegukana ibihembo.

Abategura iri rushanwa bavuze ko abahanzi bazahatana bazatangwa n’ Abanyamakuru, ba Djs, aba Producers n’ abandi bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel.

Nyuma yo kwakira abatanzwe bagomba guhatana, abagize akanama nkemurampaka bazajya batoranya 5 muri buri cyiciro, batangazwe taliki ya 28 Ukwakira 2018, nyuma bazajye batoranya uwahize abandi muri ba batanu ba buri cyiciro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA