AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impaka ndende ku kimenyetso cy’umubare 666 bivugwa ko cyatangiye gukoreshwa byeruye - VIDEO

Impaka ndende ku kimenyetso cy’umubare 666 bivugwa ko cyatangiye gukoreshwa byeruye - VIDEO
14-02-2020 saa 09:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10910 | Ibitekerezo

Abemeramana b’Abakirisiti hirya no hino kuri iyi si, bemera umubare 666 nk’ikimenyetso cy’inyamaswa ishushanya Satani, uyu mubare ngo ukaba usobanura ko abashyizweho ikimenyetso cyawo bazana banashyizweho ikimenyetso cy’abigaruriwe na Satani. Ibi ariko ku rundi ruhande, hari abemeza ku byatangiye gukoreshwa ariko ari ikimenyetso cy’ubukire n’iterambere. Ibi ninabyo byakuruye impaka ndende mu kiganiro abahanga muri izi mpande zombi bagiranye na Ukwezi TV.

Mukaraka Edouard utemera iby’ubukirisitu akanashimangira ko iby’imyemerere yazanywe n’abamisiyoneri ari uburozi bwahawe by’umwihariko abanyafurika, avuga ko ikinyoma cy’abacengeje amatwara y’iyobokamana mu batuye umugabane wa Afurika, cyangije cyane intekerezo zabo kandi hari ibimenyetso bishimangira ko ari ukubeshya kugamije inyungu bwite z’abazanye iryo cengezamyumvire.

Mubaraka yagaragaje ko umubare 666 atari ikimenyetso cya Satani nk’uko byigishijwe, ahubwo ngo ni umubare abantu bakwiye kwitabira no gukunda kuko ari ikimenyetso cy’ubukire n’iterambere, agaragaza ko cyatangiye gukoreshwa byeruye muri Amerika mu mwaka wa 2017 kandi akizera ko kigiye gukwira isi yose bikarushaho kuzanira isi iterambere.

Ku rundi ruhande ariko, Kevin w’umukirisitu wemera Bibiliya nk’ibyanditswe byera byahumetswe n’Imana, agaragaza ko uyu mubare uvugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe ari ikimenyetso cy’umwanzi Satani kandi ko uzagishyirwaho azahura n’akaga ko kwibera umuyoboke wa Satani.

Aba bombi mu kiganiro mpaka bagiranye, bagaragaje ukuri kwabo n’ibimenyetso bashingiraho baguhamya.

IREBERE IKIGANIRO CYOSE KIRIMO IMPAKA NDENDE ZISHINGIRA KU BIMENYETSO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA