AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Itorero ry’Abangilikani ryishimiye kuzamurwa mu ntera kwa Musenyeri Kambanda wagizwe Cardinal

Itorero ry’Abangilikani ryishimiye kuzamurwa mu ntera kwa Musenyeri Kambanda wagizwe Cardinal
27-10-2020 saa 22:46' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1712 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Itorero ry’ Angilikani ry’u Rwanda (EAR), bwifatanyije na Kiliziya Gatolika mu byishimo byo kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda akamugira Karidinali (Cardinal), ibintu bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ubutumwa bwo kwishimira iyi ntambwe ihambaye Kiliziya Gatolika yateye mu Rwanda, bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani, Musenyeri Laurent Mbanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko kuzamurwa mu ntera kwa Musenyeri Antoine Kambanda ari ishema rikomeye ku gihugu cy’u Rwanda no kuri Kiliziya Gatolika yose.

Ati “Nyiricyubahiro Karidinali Musenyeri, Antoine Kambanda, mu izina ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye, twishimiye intambwe Imana ibagejejeho yo kuba Karidinali."

"Ni ishema rikomeye ku gihugu na Kiliziya yose. Roho Mutagatifu akomeze akumurikire.”

Ku wa 25 Ukwakira 2020, nibwo inkuru nziza yatashye I Rwanda y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

Iyi ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA