AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Bakoze ubukwe bamaze ukwezi bamenyanye nyuma yo guhanurirwa na Rugagi (Video)

Kigali : Bakoze ubukwe bamaze ukwezi bamenyanye nyuma yo guhanurirwa na Rugagi (Video)
27-06-2018 saa 12:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 26301 | Ibitekerezo

Mu buhamya bwatangaje benshi ndetse abatari bacye bakabwibazaho, umusore wo mu mujyi wa Kigali yashimangiye uburyo yatangiye gupanga ubukwe adafite umukunzi bazabukorana ndetse uwo baje gukora ubukwe bakaba bari bamaze igihe kitageze no ku kwezi kumwe bamenyanye, ibintu ngo byari bishingiye ku buhanuzi bwa Bishop Rugagi Innocent, umushumba w’Itorero Abacunguwe rikorera mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo utaratangaje amazina ye, yatanze ubuhamya ndetse anashima Imana imbere y’abakirisitu bo mu itorero Abacunguwe rya Bishop Rugagi aho risigaye riteranira muri Hotel Serena ya Kigali. Mu buhamya bwe, yasobanuye ukuntu tariki 22 Ukwakira 2017, Bishop Rugagi yamuhanuriye ko Imana igiye kumuha urugo rwiza kandi agakora ubukwe bw’igitangaza, kandi icyo gihe yamubwiraga ko ubukwe buzaba muri Werurwe uyu mwaka.

Aha yatangaga ubuhamya ari kumwe n’umugore we bapanze ubukwe bamaze ukwezi kumwe bamenyanye

Akomeza avuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, yatangiye kubwira abantu bo mu muryango we hamwe n’inshuti ze, ko afite ubukwe mu kwezi kwa gatatu. Ibi ngo yabikoraga nta mukunzi afite bateganya kurushinga, kuburyo nawe yari yizeye ubuhanuzi yabwiwe bw’uko azakora ubukwe atazi uwo bazabukorana, ari nabyo byatangazaga cyane abo yabwiraga ko afite ubukwe mu minsi micye.

Mu buhamya bwe ati : "Bishop Rugago yabimpanuriye nta cyerecyezo mfite, ndetse nta na fiance, urumva yabimbwiye mu kwezi kwa cumi, akambwira ko mu kwezi kwa gatatu ari bwo Imana izankorera ubukwe... Ndagenda ndabyizera ndabirema, inshuti, abavandimwe tugahura nkababwira ngo mfite ubukwe mu kwezi kwa gatatu, nta fiance mfite. Bigeze mu kwezi kwa cumi n’abiri, mbaza Imana nti ko utarampuza na fiance wanjye mbona nsigaje amezi abiri gusa, tuzakundana igihe kingana iki ?"

Nk’uko akomeza abivuga, ngo yaje kujya gusengera ahantu maze bamubwira ko ibyifuzo bye bisubijwe, bukene ninabwo yahuye n’uwari kuzamubera umugore, nawe ngo asanga Imana yaramuhaye isezerano bityo bihuza kuva ubwo. Asobanura ko batangiye imyiteguro y’ubukwe bataranamarana ukwezi bamenyanye, babibwira imiryango cyane cyane uw’umukobwa ntibabyumve, barwana urugamba rukomeye ariko mu kwezi kwa gatatu baza gukora ubukwe bw’igitangaza.

Ubu bamaze amezi atatu babana nk’umugore n’umugabo kandi nk’uko bombi babishimangira, ubukwe bwabo babukoze bamaze igihe gito cyane bamenyanye kuko ngo byari umugambi w’Imana. Mu mashusho y’ubukwe bwabo, bigaragara ko bari abageni bishimye ndetse igice kimwe bagikoreye mu bwato.

REBA VIDEO YOSE UKO BABYIVUGIRA UREBE N’UKO UBUKWE BWARI BUMEZE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA